Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 28


Igice cya 28

Abahungu ba Mosaya bajya kubwiriza Abalamani—Akoresheje amabuye abiri ya bamenya, Mosaya asemura ibisate by’Abayeredi. Ahagana 92 M.K.

1 Ubwo habayeho ko nyuma y’uko abahungu ba Mosaya bari bamaze gukora ibi bintu byose, bafashe umubare mukeya hamwe na bo maze basubirana kwa se, umwami, nuko bamusaba ko yabemerera ko bashobora, n’abo bari baratoranyije, kuzamukira mu gihugu cya Nefi kugira ngo bashobore kubwiriza ibintu bumvise, kandi kugira ngo bashobore guhishurira ijambo ry’Imana abavandimwe babo, Abalamani—

2 Kugira ngo wenda bashobore kubagezaho ubumenyi bw’ibya Nyagasani Imana yabo, kandi babemeze iby’ubukozi bw’ibibi bw’abasogokuruza babo; kandi kugira ngo wenda bashobore kubakiza urwango rwabo ku Banefi, kugira ngo bashobore na none gutuma banezerwa muri Nyagasani Imana yabo, kugira ngo bashobore guhinduka beza umwe ku wundi, no kugira ngo hatazongera kubaho amakimbirane ukundi mu gihugu cyose Nyagasani Imana yabo yari yarabahaye.

3 Ubwo bifuzaga ko agakiza gakwiriye gutangarizwa buri kiremwa, kuko batashoboraga kwihanganira ko hagira roho y’umuntu iyo ari yo yose izarimbuka; koko, ndetse ibitekerezo ubwabyo by’uko roho iyo ari yo yose yakubitikishwa umubabaro utagira iherezo byabatera guhinda umushyitsi no gutitira.

4 Kandi bityo Roho wa Nyagasani yabakozeho, kuko bari abanyabyaha babi cyane birenze. Kandi Nyagasani yabonye ko bikwiye mu mpuhwe ze zirenze kamere kubatabara; nyamara bicwaga n’igishyika cya roho kubera ubukozi bw’ibibi bwabo, bakababara cyane kandi bagatinya ko bashobora kuzacibwa ubuziraherezo.

5 Kandi habayeho ko binginze se iminsi myinshi kugira ngo bashobore kuzamukira mu gihugu cya Nefi.

6 Kandi umwami Mosaya yaragiye maze abaza Nyagasani niba yareka abahungu be bakazamukira mu Balamani kubabwiriza ijambo.

7 Nuko Nyagasani abwira Mosaya ati: Bareke bazamuke, kuko benshi bazemera amagambo yabo, kandi bazagira ubugingo buhoraho; kandi nzagobotora abahungu bawe mu maboko y’Abalamani.

8 Kandi habayeho ko Mosaya yemeye ko bashobora kugenda maze bagakora bijyanye n’ibyo basabye.

9 Kandi bafashe urugendo rwabo mu gasi kugira ngo bazamukire kwigisha ijambo mu Balamani; kandi nzabaha inkuru y’ibikorwa byabo nyuma y’aho.

10 Ubwo umwami Mosaya nta muntu yari afite wo guha ubwami, kuko nta n’umwe mu bahungu be wari kwemera iby’ubwami.

11 Kubera iyo mpamvu yafashe inyandiko zari zaraharagaswe ku bisate by’umuringa, ndetse n’ibisate bya Nefi, n’ibintu byose yari yarashyinguye kandi yarasigasiye hakurikijwe amategeko y’Imana, nyuma yo kubisemura no gutegeka ko handikwa inyandiko zari ku bisate bya zahabu byari byaravumbuwe n’abantu ba Limuhi, bikaba byari byaramushyikirijwe n’ukuboko kwa Limuhi;

12 Kandi yakoze ibi kubera igishyika gikomeye cy’abantu be; kuko bifuzaga birenze urugero kumenya ibyerekeye abo bantu barimbuwe.

13 Kandi ubwo yabisemuye akoresheje ayo mabuye abiri yari yarasesetswe mu mitwe ibiri y’umuheto.

14 Ubwo ibi bintu byari byarateguwe uhereye mu ntangiriro, kandi byari byarahererekanyijwe uko ibisekuruza bisimburana, mu mugambi wo gusemura indimi;

15 Kandi byashyinguwe kandi bisigasirwa n’ukuboko kwa Nyagasani, kugira ngo azereke buri kiremwa kizatunga igihugu ubukozi bw’ibibi n’ibizira by’abantu be;

16 Kandi uwo ari we wese ufite ibi bintu yitwa bamenya, nk’uko byahozeho mu bihe bya kera.

17 Ubwo nyuma y’uko Mosaya yari amaze gusemura izi nyandiko, dore, zatanze inkuru y’abantu barimbuwe, uhereye igihe barimburiwe usubiye inyuma kugeza ku nyubako y’umunara munini, mu gihe Nyagasani yasobanyaga ururimi rw’abantu nuko bagatatanira hirya no hino ku isi yose, koko, ndetse kuva icyo gihe usubiye inyuma kugeza ku iremwa rya Adamu.

18 Ubwo iyi nkuru yatumye abantu ba Mosaya barira bikabije, koko, buzuye ishavu; nyamara yabahaye ubumenyi bwinshi, banezererwa muri bwo.

19 Kandi iyi nkuru izandikwa nyuma y’aha; kuko dore, ni ngombwa ko abantu bose bazamenya ibintu byanditswe muri iyi nkuru.

20 Kandi ubwo, nk’uko nababwiye, ko nyuma y’uko umwami Mosaya yari amaze gukora ibi bintu, yafashe ibisate by’umuringa, n’ibintu byose yari yarashyinguye, maze abiha Aluma, wari umuhungu wa Aluma; koko, inyandiko zose, ndetse n’insobanurandimi, maze arabimuha, kandi amutegeka ko azabishyingura kandi akabisigasiga, ndetse agashyingura inyandiko y’abantu, bikazahererekanywa kuva ku gisekuruza kugeza ku kindi, ndetse nk’uko byahererekanyijwe kuva igihe Lehi yaviriye i Yerusalemu.