Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 6


Igice cya 6

Umwami Benyamini yandika amazina y’abantu kandi agashyiraho abatambyi bo kubigisha—Mosaya aba ku ngoma nk’umwami ukiranuka. Ahagana 124–121 M.K.

1 Kandi ubwo, umwami Benyamini yatekereje ko byari ingenzi, nyuma yo kurangiza kubwira abantu, ko agomba gufata amazina y’abo bose bagiranye igihango n’Imana cyo kubahiriza amategeko yayo.

2 Nuko habayeho ko nta roho n’imwe, keretse iz’abana batoya, itaragize igihango kandi itaritiriwe izina rya Kristo.

3 Kandi byongeye, habayeho ko ubwo umwami Benyamini yari arangije ibi bintu byose, kandi amaze kwimika umuhungu we Mosaya ngo abe umutegetsi n’umwami w’abantu be, kandi amaze kumuha inshingano zose zerekeye ubwami, ndetse amaze gushyiraho abatambyi bo kwigisha abantu, kugira ngo bityo bashobore kumva no kumenya amategeko y’Imana, no kubakangurira kwibuka iby’indahiro bakoze, yasezereye imbaga, nuko barataha, buri wese, bijyanye n’ imiryango yabo, mu mazu yabo bwite.

4 Nuko Mosaya atangira kuba ku ngoma mu mwanya wa se. Kandi yatangiye kuba ku ngoma afite imyaka mirongo itatu, byari bimaze kuba hamwe, nk’imyaka magana ane na mirongo irindwi n’itandatu uhereye igihe Lehi yaviriye i Yerusalemu.

5 Kandi umwami Benyamini yabayeho imyaka itatu maze arapfa.

6 Kandi habayeho ko umwami Mosaya yagendeye mu nzira za Nyagasani, kandi yitondeye imanza ze n’amateka ye, kandi yubahiriza amategeko ye mu bintu ibyo aribyo byose yamutegetse.

7 Nuko umwami Mosaya ategeka abantu be ko bagomba guhinga ubutaka. Ndetse na we, ubwe, yahinze ubutaka, kugira ngo bityo atabera umutwaro abantu be, kugira ngo akore ibijyanye n’ibyo se yari yarakoze mu bintu byose. Kandi nta makimbirane yabayeho mu bantu be bose mu gihe cy’imyaka itatu.