Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 10


Igice cya 10

Umwami Lamani apfa—Abantu be baba nk’ibikoko n’inkazi kandi bemera gakondo z’ibinyoma—Zenifu n’abantu be barabaganza. Ahagana 187–160 M.K.

1 Kandi habayeho ko twongeye gutangira gushyiraho ubwami nuko twongera gutangira gutwara igihugu mu mahoro. Kandi nategetse ko hagomba kubaho intwaro z’intambara zikozwe muri buri bwoko, kugira ngo bityo nshobore kugira intwaro z’abantu banjye biteganyiriza igihe Abalamani bazongera kudutera ngo barwane n’abantu banjye.

2 Kandi nagotesheje igihugu abarinzi, kugira ngo Abalamani batazashobora kongera kutugwaho dutunguwe maze bakaturimbura; nuko bityo narinze abantu banjye n’imikumbi yanjye, maze mbarinda kugwa mu maboko y’abanzi bacu.

3 Kandi habayeho ko twazunguye igihugu cy’abasogokuruza bacu mu gihe cy’imyaka myinshi, koko, mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’ibiri.

4 Kandi nategetse ko abagabo bahinga ubutaka, maze bagatera ubwoko bwose bw’impeke n’ubwoko bwose bw’imbuto za buri kintu.

5 Kandi nategetse ko abagore baboha, kandi bakitanga, kandi bagakora, nuko bagakora ubwoko bwose bw’imyenda y’igitare, koko, n’imyenda ya buri bwoko, kugira ngo dushobore kwambika ubwambure bwacu; maze bityo turatunganirwa mu gihugu—bityo twagize amahoro arambye mu gihugu mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’ibiri.

6 Nuko habayeho ko umwami Lamani yapfuye, maze umuhungu we akomeza kuba ku ngoma mu kigwi cye. Nuko yatangiye gukangurira abantu be kwigomeka ku bantu banjye; kubera iyo mpamvu batangiye kwitegura intambara, no gutera ngo barwanya abantu banjye.

7 Ariko nari naramaze kwohereza intasi zanjye hirya no hino y’igihugu cya Shemuloni, kugira ngo nshobore gutahura imyiteguro yabo, kugira ngo badashobora kugwa hejuru y’abantu banjye maze bakabarimbura.

8 Kandi habayeho ko bazamukiye mu majyaruguru y’igihugu cya Shilomu, n’ingabo nyinshi zabo, abagabo bitwaje imiheto, hamwe n’imyambi, n’inkota, n’amahiri, n’amabuye, n’imihumetso; kandi bari bafite imitwe yabo yogoshe ku buryo bari bambaye ubusa; kandi bari bakenyeye umushumi w’uruhu mu rukenyerero rwabo.

9 Kandi habayeho ko nategetse ko abagore n’abana b’abantu banjye bahishwa mu gasi; ndetse nategeka ko abasaza banjye bose bashoboraga gutwara intwaro, ndetse n’abasore bari bashoboye gutwara intwaro, bakwikoranyiriza hamwe kugira ngo bajye kurwana n’Abalamani; nuko nabashyize mu birindiro byabo, buri muntu nkurikije urugero rwe.

10 Nuko habayeho ko twagiye kurwana n’Abalamani; nuko njyewe, rwose ubwanjye, mu busaza bwanjye, nagiye kurwana n’Abalamani. Kandi habayeho ko twagiye kurwana mu mbaraga za Nyagasani.

11 Ubwo, Abalamani ntacyo bari bazi cyerekeye kuri Nyagasani, cyangwa imbaraga za Nyagasani, kubera iyo bishingikirizaga ku mbaraga zabo bwite. Nyamara bari abantu bakomeye, kubyerekeye imbaraga z’abantu.

12 Bari abantu b’ibikoko, n’inkazi, kandi bari bafite inyota y’amaraso, bemera gakondo y’aba sogokuruza babo, ari yo iyi—Batekerezaga ko birukanywe mu gihugu cya Yerusalemu kubera ubukozi bw’ibibi bw’abasogokuruza babo, kandi ko bagiriwe nabi mu gasi n’abavandimwe babo, ndetse bagiriwe nabi ubwo bambukaga inyanja.

13 Kandi byongeye, ko bagiriwe nabi ubwo bari mu gihugu cy’umurage wabo wa mbere, nyuma y’uko bari bamaze kwambuka inyanja, kandi ibi byose kubera ko Nefi yabarushaga kuba indahemuka mu kubahiriza amategeko ya Nyagasani—kubera iyo mpamvu yatoneshejwe na Nyagasani, kuko Nyagasani yumvise amasengesho ye kandi akayasubiza, maze agafata ubuyobozi bw’urugendo rwabo mu gasi.

14 Kandi abavandimwe be bari bamugiriye umujinya kubera ko batasobanukiwe imikorere ya Nyagasani; bari bamugiriye na none umujinya hejuru y’amazi kubera ko banangiye imitima yabo kuri Nyagasani.

15 Kandi byongeye, bamugiriye uburakari ubwo bari bamaze kugera mu gihugu cy’isezerano, kubera ko bavugaga ko yavanye ubutegetsi bw’abantu mu maboko yabo; nuko bashaka kumwica.

16 Byongeye kandi, bamugiriye uburakari kubera ko yavuye mu gasi nk’uko Nyagasani yari yarabimutegetse, maze akajyana inyandiko zari zaraharagaswe ku bisate by’umuringa, kuko bavugaga ko yabyibye.

17 Nuko bityo bigishije abana babo ko bagomba kubanga, kandi ko bagomba kubica, kandi ko bagomba kubiba no kubasahura, maze bagakora ibyo bashoboye byose ngo babarimbure; kubera iyo mpamvu bafite urwango ruhoraho ku bana ba Nefi.

18 Kubera iyi mpamvu nyine umwami Lamani, akoresheje uburyarya bwe, n’uburiganya bubeshya, n’amasezerano ye aryohereye yambeshye, ko nazamuriye aba abantu banjye mu gihugu cye, kugira ngo bashobore kubarimbura; koko, kandi twihanganiye ibi imyaka myinshi mu gihugu.

19 None ubu njyewe, Zenifu, nyuma yo kubwira abantu banjye ibi bintu byose byerekeye Abalamani, ndakangurira kujya kurwana n’imbaraga zabo, bagashyira ukwizera kwabo muri Nyagasani; niyo mpamvu, twarwanye na bo, amaso ku maso.

20 Nuko habayeho ko twongeye kubirukana mu gihugu cyacu; maze tubica urupfu rukomeye, ndetse benshi ku buryo tutababaze.

21 Kandi habayeho ko twongeye kugaruka mu gihugu cyacu bwite, n’abantu banjye bongera kwita ku mikumbi yabo, no guhinga ubutaka bwabo.

22 Noneho njyewe, kubera ko nari nshaje, nahaye ubwami umwe mu bahungu banjye; niyo mpamvu, nta kintu mvuga ukundi. Kandi ndasaba ko Nyagasani yaha umugisha abantu banjye. Amena.