Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 19


Igice cya 19

Gidiyoni ashaka kwica Umwami Nowa—Abalamani batera igihugu—Umwami Nowa yicishwa urupfu rw’umuriro—Limuhi ategeka nk’umwami w’amakoro. Ahagana 145–121 M.K.

1 Kandi habayeho ko ingabo z’umwami zagarutse, kubera ko zari zashakishije zahebye abantu ba Nyagasani.

2 Kandi ubwo dore, imbaraga z’umwami zari nkeya, kubera ko zari zaragabanyijwe, maze hatangira kubaho amacakubiri mu bantu bari barasigaye.

3 Nuko igice gitoya gitangira gushyira umwami ku nkeke, maze hatangira kubaho amakimbirane akomeye muri bo.

4 Kandi ubwo hari umugabo muri bo witwaga Gidiyoni, kandi kubera ko yari umugabo w’intarumikwa n’umwanzi w’umwami, kubera iyo mpamvu yakuye inkota ye, maze arahirira mu burakari bwe ko yica umwami.

5 Kandi habayeho ko yarwanye n’umwami; maze ubwo umwami yabonaga ko ari hafi yo kumunesha, yarahunze nuko ariruka maze agera ku munara wari hafi y’ingoro y’Imana.

6 Kandi Gidiyoni yaramukurikiye kandi yari hafi yo kugera ku munara ngo yice umwami, maze umwami azengurutsa amaso ye areba mu gihugu cya Shemuloni, nuko abona, ingabo z’Abalamani zari mu mbibi z’igihugu.

7 Nuko umwami atakambira mu gishyika cya roho ye, avuga ati: Gidiyoni, mbabarira, kuko Abalamani batugezeho, kandi baratwica; koko, bararimbura abantu banjye.

8 Kandi ubwo umwami ntiyari ahangayikishijwe n’abantu be nk’uko yari ku buzima bwe bwite; nyamara Gidiyoni yarokoye ubuzima bwe.

9 Nuko umwami ategeka abantu ko bagomba guhunga Abalamani, kandi we ubwe yagiye imbere yabo, maze bahungira mu gasi, n’abagore babo n’abana babo.

10 Kandi habayeho ko Abalamani babakurikiye, nuko barabashyikira, maze batangira kubica.

11 Ubwo habayeho ko umwami yabategetse ko abagabo bose bagomba gusiga abagore babo n’abana babo, maze bagahunga Abalamani.

12 Ubwo hari benshi batashatse kubasiga, ahubwo bahisemo kuhaguma maze bagapfana na bo. Kandi abasigaye basize abagore babo n’abana babo maze barahunga.

13 Kandi habayeho ko abasigaranye n’abagore babo n’abana babo bashyize imbere abakobwa babo beza ngo babingingire Abalamani kugira ngo batabica.

14 Kandi habayeho ko Abalamani babagiriye ibambe, kuko babengutswe ubwiza bw’abagore babo.

15 Kubera iyo mpamvu, Abalamani barokoye ubuzima bwabo, nuko babatwara bunyago maze babasubiza mu gihugu cya Nefi, kandi babemerera ko bashobora gutunga igihugu, ku mabwiriza ko bagomba gushyira umwami Nowa mu maboko y’Abalamani, no gutanga umutungo wabo, ndetse icya kabiri cy’ibyo bari batunze, icya kabiri cya zahabu yabo, na feza yabo, n’ibintu byabo byose by’agaciro, maze bityo bagatanga ikoro ku mwami w’Abalamani umwaka ku wundi.

16 Kandi ubwo hari umwe mu bahungu b’umwami mu bari batwawe bunyago, witwaga Limuhi.

17 Kandi ubwo Limuhi yifuzaga ko se atarimburwa; ariko Limuhi ntiyari ayobewe ubukozi bw’ibibi bwa se, kubera ko we ubwe yari umuntu w’intabera.

18 Kandi habayeho ko Gidiyoni mu ibanga yohereje abagabo mu gasi, gushakisha umwami n’abari hamwe na we. Kandi habayeho ko bahuriye na bene wabo mu gasi, bose uretse umwami n’abatambyi be.

19 Ubwo bari bararahiriye mu mitima yabo ko bazagaruka mu gihugu cya Nefi, kandi ko niba abagore babo n’abana babo barishwe, ndetse n’abahamanye nabo, ko bagomba gushakisha kwihorera, ndetse bakaba batikirana na bo.

20 Kandi umwami yabategetse ko batagomba kugaruka; maze barakarira umwami, nuko bategeka ko yicwa, ndetse urupfu rw’umuriro.

21 Kandi bari hafi yo gufata abatambyi nabo maze ngo babice, nuko bahunga mbere yabo.

22 Kandi habayeho ko bari hafi yo kugaruka mu gihugu cya Nefi, nuko bahura n’abantu ba Gidiyoni. Nuko abantu ba Gidiyoni bababwira ibyabaye byose ku bagore babo n’abana babo; kandi ko Abalamani babemereye ko bashobora gutunga igihugu batanga ikoro ry’icya kabiri cy’ibyo batunze byose ku Balamani.

23 Kandi abantu babwiye ingabo za Gidiyoni ko bishe umwami, kandi abatambyi be babahungiye kure cyane mu gasi.

24 Kandi habayeho ko nyuma y’uko bari barangije umuhango, basubiye mu gihugu cya Nefi, banezerewe, kubera ko abagore babo n’abana babo batari barishwe; nuko babwira Gidiyoni ibyo bari bakoreye umwami.

25 Kandi habayeho ko umwami w’Abalamani yabarahiriye, ko abantu be batazabica.

26 Ndetse Limuhi, kubera ko yari umuhungu w’umwami, kandi kubera ko ubwami yari yarabuhawe n’abantu, yarahiriye umwami w’Abalamani ko abantu be bazamuha ikoro, ndetse icya kabiri cy’ibyo batunze byose.

27 Kandi habayeho ko Limuhi yatangiye gushyiraho ubwami no kuzana amahoro mu bantu be.

28 Kandi umwami w’Abalamani yashyizeho abarinzi bazengurutse igihugu, kugira ngo ashobore guhamisha abantu ba Limuhi mu gihugu, ngo badashobora kujya mu gasi; kandi yashyigikirishije abarinzi be umusoro yahabwaga n’Abanefi.

29 Kandi umwami Limuhi yabonye amahoro arambye mu bwami bwe mu gihe cy’imyaka ibiri, ku buryo Abalamani batabagoye cyangwa ngo bifuze kubarimbura.