Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 14


Igice cya 14

Yesaya avuga ibyerekeye Mesiya—Ugusuzugurwa n’imibabaro bya Mesiya bivugwa—Agira roho ye igitambo cy’icyaha kandi agakorera ubuvugizi abacumuye—Gereranya na Yesaya 53. Ahagana 148 M.K.

1 Koko, ndetse se Yesaya ntavuga ati: Ni nde wemeye ibyo twumvise, kandi ni nde ukuboko kw’Imana kwahishuriwe?

2 Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, kandi nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye; ntayari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro; kandi ubwo twamubonaga, ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.

3 Yarasuzugurwaga kandi akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.

4 Mu by’ukuri intimba zacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana, agahetamishwa n’imibabaro.

5 Nyamara ibicumuro byacu ni byo yakomerekerejwe, yashenjaguwe kubw’ubukozi bw’ibi bwacu; igihano kiduhesha amahoro yacu cyari kuri we; kandi kubw’imibyimba ye twarakijijwe.

6 Twebwe twese, nk’intama, twarayobye; twese twabaye intatane; kandi Nyagasani yamushyizeho ugukiranirwa kwacu kose.

7 Yararenganyijwe, kandi yarababajwe, nyamara ntiyabumbuye umunwa we; amera nk’umwana w’intama ujyanywe mu ibagiro, kandi nk’intama imbere y’abayikemura ubwoya yaragobwe ubwo ntiyabumbura umunwa we.

8 Yavanywe mu ibohero no mu rubanza; none ni nde uzatangaza igisekuruza cye? Kuko yaciwe mu gihugu cy’abazima; kubw’ibicumuro by’abantu banjye yarashenjaguwe.

9 Kandi yahambwe hamwe n’abagome, yari kumwe n’umutunzi mu rupfu rwe; kubera ko nta kibi yari yarakoze, nta n’uburyarya yagiraga mu kanwa ke.

10 Nyamara Nyagasani yishimiye kumushenjagura; yaramubabaje; ubwo muzagira roho ye igitambo cy’icyaha azabona urubyaro rwe, azarama mu minsi ye, kandi ibyishimo bya Nyagasani bizatunganira mu kuboko kwe.

11 Azumva umubabaro wa roho ye, kandi azishima; kubw’ubumenyi bwe umugaragu wanjye ukiranuka azatsindishiriza benshi; kuko azikorera ubukozi bw’ibibi bwabo.

12 Kubera iyo mpamvu, nzamugabanya umugabane n’abakomeye, kandi azagabana umunyago n’abanyamaboko; kubera ko yasutse ubugingo bwe kugeza ku rupfu; kandi yabaranywe n’abacumuye; nuko yikorera ibyaha bya benshi, maze akorera ubuvugizi abacumuye.