Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 17


Igice cya 17

Aluma yemera kandi akandika amagambo ya Abinadi—Abinadi yicwa urupfu rw’umuriro—Ahanura indwara n’urupfu rw’umuriro ku bicanyi be. Ahagana 148 M.K.

1 Kandi ubwo habayeho ko ubwo Abinadi yari amaze kurangiza aya magambo, umwami yategetse ko abatambyi bagomba kumufata maze bagategeka ko agomba kwicwa.

2 Ariko hari umwe muri bo witwaga Aluma, nawe yakomokaga kuri Nefi. Kandi yari umusore, kandi yemeye amagambo Abinadi yari yaravuze, kuko yamenye ibyerekeye ubukozi bw’ibibi Abinadi yari yarabashinje; niyo mpamvu yatangiye kwinginga umwami ngo atarakarira Abinadi, ahubwo yemere ko yashobora kugenda mu mahoro.

3 Ariko umwami yari arakaye birenze, nuko ategeka ko Aluma agomba kubirukanwamo, maze amukurikiza abagaragu be kugira ngo bamwice.

4 Ariko yabahunze mbere maze arihisha kugira ngo batamubona. Kandi mu gihe yari yihishe iminsi myinshi yanditse amagambo yose Abinadi yari yaravuze.

5 Kandi habayeho ko umwami yategetse ko abarinzi be bagota Abinadi maze bakamufata; nuko bakamuboha maze bakamujugunya mu nzu y’imbohe.

6 Kandi nyuma y’iminsi itatu, kubera ko yari yagiye inama n’abatambyi be, yategetse ko yakongera akazanwa imbere ye.

7 Nuko aramubwira ati: Abinadi, twakuboneye ikirego, none ukwiriye urupfu.

8 Kuko wavuze ko Imana ubwayo izamanukira mu bana b’abantu; none ubu, kubera iyo mpamvu uzicwa keretse niwisubiraho ku magambo yose mabi wavuze kuri njyewe n’abantu banjye.

9 Ubwo Abinadi yaramubwiye ati: ndakubwiye, sinisubiraho ku magambo nakubwiye yerekeye aba bantu, kuko ari ay’ukuri; kandi kugira ngo ushobore kumenya ukuri kwayo niyemeje ubwanjye kugwa mu maboko yawe.

10 Koko, nzababara ndetse kugeza ku rupfu, kandi sinzisubiraho ku magambo yanjye, kandi azahagarara nk’ubuhamya bubashinja. Kandi nimunyica muzaba mumennye amaraso y’inzirakarengane, kandi ibi nabyo bizahagarare nk’ubuhamya bubashinja ku munsi wa nyuma.

11 Kandi ubwo umwami Nowa yari agiye kumurekura, kubera ko yatinye ijambo rye; kuko yatinye ko imanza z’Imana zazamugeraho.

12 Ariko abatambyi batera hejuru amajwi yabo bamurwanya, nuko batangira kumurega, bavuga bati: Yatutse umwami. Kubera iyo mpamvu, umwami yari yamurakariye, nuko aramutanga kugira ngo yicwe.

13 Kandi habayeho ko bamujyanye, maze baramuboha, kandi bakubitisha umubiri we imiba y’inkoni, koko, ndetse kugeza apfuye.

14 Kandi ubwo ibirimi by’umuriro byatangiraga kumubabura, yateye hejuru, avuga ati:

15 Dore, ndetse nk’uko mungiriye, niko bizabaho ko urubyaro rwanyu ruzatuma benshi bagerwaho n’ububabare mbabaye, ndetse ububabare bw’urupfu rw’umuriro; kandi ibi ni ukubera ko bazemera agakiza ka Nyagasani Imana yabo.

16 Kandi bizabaho ko muzababazwa n’indwara z’ubwoko bwose kubera ubukozi bw’ibibi bwanyu.

17 Koko, kandi muzakubitwa impande zose, nuko muzirukanwe kandi mutatanire hirya no hino, ndetse nk’umukumbi w’ishyamba wirukankanwa n’inyamaswa z’agasozi n’inkazi.

18 Kandi kuri uwo munsi, muzahigwa, kandi muzatwarwa n’akaboko k’abanzi banyu, maze bityo muzababazwe, nk’uko mbabajwe, n’ububabare bw’urupfu rw’umuriro.

19 Uko niko Imana izahora inzigo ku barimbura abantu bayo. O Mana, akira roho yanjye.

20 Nuko ubwo, igiheAbinadi yari amaze kuvuga aya magambo, yarapfuye, azize urupfu rw’umuriro; koko, yishwe kubera ko atahakanye amategeko y’Imana, kubera ko yashimangirishije ukuri kw’amagambo ye urupfu rwe.