Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 3


Igice cya 3

Umwami Benyamini akomeza ijambo rye—Nyagasani Nyiringoma azigishiriza abantu mu buturo bw’ibumba—Amaraso azava muri buri mwenge w’uruhu ubwo azatanga impongano y’ibyaha by’isi—Izina rye niryo ryonyine ribonerwamo agakiza—Abantu bashobora kwivanaho umuntu kamere maze bagahinduka Abera binyuze mu Mpongano—Urugaraguro rw’umugome ruzaba nk’inyanjya y’umuriro n’amazuku. Ahagana 124 M.K.

1 Kandi byongeye bavandimwe banjye, ndasaba kuntega amatwi, kuko hari ibyo mfite bindi byo kubabwira; kuko dore, mfite ibintu byo kubabwira byerekeye ibigiye kuza.

2 Kandi ibintu mbabwira mbimenyeshwa n’umumarayika w’Imana. Kandi yarambwiye ati: Kanguka; nuko ndakanguka, maze mbona ahagaze imbere yanjye.

3 Nuko arambwira ati: Kanguka, maze wumve amagambo ngiye kukubwira; kuko dore, nje kugutangariza ubutumwa bwiza bw’umunezero ukomeye.

4 Kuko Nyagasani yumvise amasengesho yawe, kandi yaciye urubanza rw’ubukiranutsi bwawe, nuko anyohereza kugutangariza ko ushobora kunezerwa; kandi ko ushobora kubitangariza abantu bawe, kugira ngo bashobore nabo kuzura umunezero.

5 Kuko dore, igihe kiraje, kandi ntikiri kure cyane, kugira ngo n’ububasha, Nyagasani Nyiringoma utegeka, wahozeho, kandi akaba ari uw’ubuziraherezo bwose, azamanukire mu bana b’abantu avuye mu ijuru, kandi azatura mu buturo bw’ibumba, kandi azakomereza mu bantu, akora ibitangaza bikomeye, nko gukiza abarwayi, guhagurutsa abapfuye, ategeka ibirema kugenda, impumyi kubona, n’igipfamatwi kumva, kandi akiza ubwoko bwose bw’indwara.

6 Kandi azirukana za sekibi, cyangwa roho mbi zituye mu mitima y’abana b’abantu.

7 Kandi dore, azihanganira ibishuko, n’ububabare bw’umubiri, inzara, inyota, n’umunaniro, ndetse biruta ibyo umuntu yakwihanganira, uretse ikica; kuko dore, ishavu rye rizaba ryinshi kubera ubugome n’ibizira by’abantu be ku buryo amaraso azava muri buri mwenge w’uruhu.

8 Kandi azitwa Yesu Kristo, Umwana w’Imana, Se w’ijuru n’isi, Umuremyi w’ibintu byose uhereye mu ntangiriro; kandi nyina azitwa Mariya.

9 None reba, aje kubwe, kugira ngo agakiza kazagere ku bana b’abantu ndetse binyuze mu ukwizera izina rye; kandi ndetse nyuma y’ibi byose bazamufata nk’umuntu, maze bavuge ko afite sekibi, maze bamukubite ikiboko, nuko bamubambe.

10 Kandi azahaguruka ku munsi wa gatatu mu bapfuye; kandi dore, ahagurukijwe no gucira urubanza isi; kandi dore, ibi bintu byose bikozwe kugira ngo urubanza rukiranuka rushobore kuza ku bana b’abantu.

11 Kuko dore ndetse amaraso ye ahongeye ibyaha by’abagushijwe n’igicumuro cya Adamu, bapfuye bataramenya ugushaka kw’Imana kuri bo, cyangwa bakoze icyaha mu bujiji.

12 Ariko ishyano, ishyano rigwiriye uzi ko yigomeka ku Mana! Kuko agakiza ntawe kageraho gatyo keretse kazanywe n’ukwihana n’ukwizera muri Nyagasani Yesu Kristo.

13 Kandi Nyagasani Imana yohereje abahanuzi be batagatifu mu bana b’abantu bose, gutangariza ibi bintu buri muryango, ubwoko, n’ururimi, kugira ngo bityo abo aribo bose bazizera ko Kristo azaza, abo nyine bashobore kubabarirwa ibyaha byabo, maze banezerwe n’umunezero uhebuje bikomeye, ndetse nk’aho yarangije kuza muri bo.

14 Nyamara Nyagasani Imana yabonye ko abantu be bashinze ijosi, maze abashyiriraho itegeko, ndetse itegeko rya Mose.

15 Kandi ibimenyetso byinshi, n’ibitangaza, n’ibishushanyo, n’amarenga yarabiberetse, byerekeye ukuza kwe; ndetse abahanuzi batagatifu bababwiye ibyerekeye ukuza kwe; ariko nyamara banangiye imitima yabo, maze ntibasobanukirwa ko itegeko rya Mose ntacyo rimaze keretse binyuze mu mpongano y’amaraso ye.

16 Kandi ndetse niyo bishobokaga ko abana batoya bashobora gukora icyaha ntibari gushobora gukizwa; ariko ndababwira barahirwa; kuko dore, nko muri Adamu, cyangwa ku bwa kamere, baragwa, ndestse bityo amaraso ya Kristo agahongerwa ibyaha byabo.

17 Kandi byongeyeho, ndababwira, ko nta rindi zina rizabaho cyangwa indi nzira cyangwa uburyo bwanyurwamo ngo agakiza gashobore kugera ku bana b’abantu, keretse byonyine binyuze mu izina rya Kristo, Nyagasani Nyiringoma.

18 Kuko dore aca imanza, kandi urubanza rwe ntirubera; n’umwana mutoya ntacirwaho iteka apfira mu bwana bwe; ariko abantu bazacirwaho iteka kubwa roho zabo bwite keretse bicishije bugufi nuko bagahinduka nk’abana batoya, maze bakemera ko agakiza kahozeho, kandi kariho, kandi kazazanwa, binyuze mu maraso y’igitambo cya Kristo, Nyagasani Nyiringoma.

19 Kuko umuntu kamere ni umwanzi w’Imana, kandi yamubaye uhereye ku kugwa kwa Adamu, kandi azamuba, iteka ryose n’ubuziraherezo, keretse niyiyegurira ubutumire bwa Roho Mutagatifu, kandi akiyambura umuntu kamere maze agahinduka uwera binyuze mu mpongano ya Kristo Nyagasani, nuko agahinduka nk’umwana mutoya, wumvira, ugwa neza, wicisha bugufi, wihangana, wuzuye urukundo, ushaka kwakira ibintu byose Nyagasani abona ko akwiriye kumwikoreza, ndetse nk’uko umwana yumvira se.

20 Kandi byongeyeho, ndababwira, ko igihe kizaza ubwo ubumenyi bw’Umukiza buzakwira muri buri bwoko, umuryango, ururimi, n’abantu.

21 Kandi dore, ubwo icyo gihe kizaza, nta muntu uzasangwa ari umwere imbere y’Imana, keretse abana batoya, binyuze byonyine mu kwihana n’ukwizera izina rya Nyagasani Imana Nyiringoma.

22 Kandi ndetse icyo gihe, ubwo uzaba warigishije abantu bawe ibintu Nyagasani Imana yawe yagutegetse, ndetse icyo gihe ntibazasanganwa umugayo ukundi mu jisho ry’Imana, hakurikijwe byonyine amagambo nababwiye.

23 None ubu nababwiye amagambo Nyagasani Imana yantegetse.

24 Kandi bityo Nyagasani aravuga ati: bizahagarara nk’ubuhamya bwemye bishinja aba bantu, ku munsi w’urubanza, aho bazacirwa urubanza, umuntu wese bijyanye n’imirimo ye, niba ari myiza, cyangwa niba ari mibi.

25 Kandi niba ari mibi bambikwe isura iteye ubwoba y’ibyaha byabo bwite n’ibizira bibatere kuva imbere ya Nyagasani bajye mu mibereho y’agahinda gakabije n’umubabaro w’ubuziraherezo, aho badashobora kuva ukundi; kubera iyo mpamvu banyweshejwe ugucirwaho iteka kuri roho zabo bwite.

26 Kubera iyo mpamvu, banyweye ku nkongoro y’umujinya w’Imana, ubutabera butabahakanye ukundi nk’uko butahakanye ko Adamu yaguye kubera ko yafashe ku rubuto rwabujijwe; kubera iyo mpamvu, impuhwe ntibari kuzigirirwa ukundi iteka ryose.

27 Kandi umubabaro wabo ni nk’inyanja y’umuriro n’amazuku, bifite ibibatsi bitazima, kandi n’umwotsi wabyo ugacuncumuka ubuziraherezo n’iteka ryose. Uko niko Nyagasani yantegetse. Amena.