Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 16


Igice cya 16

Imana icungura abantu bakava mu miterere yabo y’ukuzimira n’ukugwa—Abafite kamere bagumaho nk’aho nta ncungu yabayeho—Kristo azana kunyura mu muzuko ugeza ku buzima butagira iherezo cyangwa ku ugucirwaho iteka bitagira iherezo. Ahagana 148 M.K.

1 Kandi ubwo, habayeho ko nyuma y’uko Abinadi yari amaze kuvuga aya magambo yarambuye ukuboko kwe maze aravuga ati: Igihe kizaza ubwo bose bazabona agakiza ka Nyagasani; ubwo buri bwoko, umuryango, ururimi, n’abantu bazibonera ubwabo kandi bakaturira imbere y’Imana ko imanza zayo ari intabera.

2 Kandi ubwo abagome bazacibwa, kandi bazabona impamvu yo kuboroga, no kurira, no gutaka, no guhekenya amenyo yabo, kandi ibi kubera ko batazumvira ijwi rya Nyagasani; niyo mpamvu Nyagasani atazabacungura.

3 Kuko ari ab’isi n’abanyabibi, kandi sekibi abafiteho ububasha; koko, ndetse ya nzoka ya kera yariganyije ababyeyi bacu ba mbere, ikaba yarabaye impamvu y’ukugwa kwabo; ikaba yarabaye impamvu y’uko inyokomuntu ihinduka iy’isi, yishimisha, inyabibi, itandukanya ikibi n’icyiza, bigize ubwabo imbata za sekibi.

4 Bityo inyokomuntu yose yari yarazimiye; kandi dore, bashoboraga kuba barazimiye ubuziraherezo iyo bitabaho ko Imana icungura abantu bayo bakava mu miterere yabo y’ukuzimira n’ukugwa.

5 Ariko mwibuke ko uwihambira muri kamere ye bwite y’umubiri, kandi akagendera mu nzira z’icyaha n’ukwigomeka ku Mana, azahama mu miterere y’ukugwa kandi sekibi amufiteho ububasha. Kubera iyo mpamvu, ariho nk’aho nta ncungu yatanzwe, ari umwanzi w’Imana; ndetse ni sekibi umwanzi ku Mana.

6 Kandi ubu iyo Kristo ataza mu isi, avuga iby’ibintu bizaza nk’aho byamaze kuza, nta ncungu yari gushobora kubaho.

7 Kandi iyo Kristo atazuka mu bapfuye, cyangwa ntace iminyururu y’urupfu kugira ngo imva itazabona intsinzi, kandi kugira ngo urupfu rutazagira urubori, nta muzuko wari gushobora kubaho.

8 Ariko hariho umuzuko, niyo mpamvu imva nta ntsinzi ifite, kandi urubori rw’urupfu rwamizwe na Kristo.

9 Ni we mucyo n’ubugingo bw’isi; koko, umucyo utagira iherezo, udashobora na rimwe kwijima; koko, ndetse ubugingo bw’ubuziraherezo, kugira ngo hatazashobora kubaho urupfu ukundi.

10 Ndetse uyu mubiri upfa uzambikwa ukudapfa, kandi uyu mubiri ubora uzambikwa ukutabora, kandi uzazanwa guhagarara imbere y’intebe y’Imana, kugira ngo ucirwe urubanza na yo bijyanye n’imirimo yabo niba ari myiza cyangwa niba ari mibi—

11 Niba ari myiza, bazahabwa umuzuko w’ubugingo n’ibyishimo by’ubuziraherezo; kandi niba ari mibi, bazahabwa umuzuko w’icirwaho iteka ry’ubuziraherezo, bashyikirizwe sekibi, wabahatse, aribyo gucirirwaho iteka—

12 Kubera ko bagenze bijyanye n’ugushaka kw’ibyisi kwabo bwite n’ibyifuzo; kubera ko batigeze batakambira Nyagasani igihe amaboko y’imbabazi yari abaramburiwe, kandi bakaba batarabishatse; bakaba baraburiwe iby’ubukozi bw’ibibi bwabo nyamara kandi ntibabuvemo; kandi bari barategetswe kwihana nyamara kandi ntibashake kwihana.

13 None se ubu, ntimukwiriye guhinda umushyitsi kandi mukihana ibyaha byanyu, kandi mukibuka ko byonyine binyuze muri Kristo no muri we mushobora gukizwa?

14 Kubera iyo mpamvu, niba mwigisha itegeko rya Mose, nimwigishe na none ko ariryo gicucu cy’ibyo bintu bizabaho—

15 Mubigishe ko incungu izaza inyuze muri Kristo Nyagasani, ari we nyine Data Uhoraho. Amena.