Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 26


Igice cya 26

Abayoboke benshi b’Itorero bashorwa mu cyaha n’abatemera—Aluma asezeranywa ubugingo buhoraho—Abihana kandi bakabatizwa baronka imbabazi—Abayoboke b’Itorero bakoze icyaha bakihana kandi bakabyaturira Aluma na Nyagasani bazababarirwa; naho ubundi, ntibazabarurwa mu bantu b’Itorero. Ahagana 120–100 M.K.

1 Ubwo habayeho ko hariho benshi mu rubyiruko batashoboraga gusobanukirwa amagambo y’umwami Benyamini, kubera ko bari abana batoya mu gihe yabwiraga abantu be; kandi ntibemeraga gakondo y’abasogokuruza babo.

2 Ntibemeye ibyavuzwe byerekeye izuka ry’abapfuye, nta n’ubwo bemeye ibyerekeye ukuza kwa Kristo.

3 Kandi ubwo kubera ukutemera kwabo ntibashoboye gusobanukirwa ijambo ry’Imana; kandi imitima yabo yari inangiye.

4 Kandi ntibashatse kubatizwa; nta n’ubwo bifatanyije n’itorero. Kandi babaye abantu bitandukanye kubw’ukwizera kwabo, kandi nyuma bahamye batyo iteka, ndetse mu miterere yabo y’umubiri n’iy’icyaha; kuko batashoboraga gutabaza Nyagasani Imana yabo.

5 Kandi ubwo ku ngoma ya Mosaya ntibari n’icya kabiri cy’umubare w’abantu b’Imana; ariko kubera amacakubiri mu bavandimwe babaye benshi kurushaho.

6 Kuko habayeho ko bashutse benshi bari mu itorero, n’amagambo yabo aryohereye, nuko babatera gukora ibyaha byinshi; kubera iyo mpamvu byabaye ngombwa ko abakoze icyaha, bari mu itorero, bacyahwa n’itorero.

7 Kandi habayeho ko bazanywe imbere y’abatambyi, maze bashyikirizwa abatambyi n’abigisha; maze abatambyi babazana imbere ya Aluma, wari umutambyi mukuru.

8 Ubwo umwami Mosaya yari amaze guha Aluma ubutegetsi ku itorero.

9 Kandi habayeho ko Aluma atamenye ibyabo; ariko hariho abahamya benshi babashinjaga; koko, abantu barahagaze maze batanga ubuhamya bwinshi cyane bw’ubukozi bw’ibibi bwabo.

10 Ubwo ntihari harigeze kubaho ikintu nk’icyo mbere mu itorero; kubera iyo mpamvu Aluma yahagaritse umutima, maze ategeka ko bakwiriye kujyanwa imbere y’umwami.

11 Nuko abwira umwami ati: Dore hano hari benshi twazanye imbere yawe, baregwa n’abavandimwe babo; koko, kandi bafatiwe mu bukozi bw’ibibi butandukanye. Kandi ntibihana ubukozi bw’ibibi bwabo, niyo mpamvu twabazanye imbere yawe, kugira ngo ushobore kubacira urubanza bijyanye n’ibyaha byabo.

12 Ariko umwami Mosaya abwira Aluma ati: Dore, simbacira urubanza; kubera iyo mpamvu, mbashyize mu maboko yawe kugira ngo bacirwe urubanza.

13 Nuko ubwo Aluma yongeye guhagarika umutima; maze aragenda maze abaza Nyagasani icyo akwiriye gukora kuri iki kibazo, kuko yatinyaga ko yakora ibidakwiriye mu maso y’Imana.

14 Kandi habayeho ko nyuma y’uko yari amaze gusuka umutima we ku Mana, ijwi rya Nyagasani ryamujeho, rivuga riti:

15 Urahirwa, Aluma, kandi barahirwa ababatirijwe mu mazi ya Morumoni. Urahirwa kubera ukwizera kwawe guhebuje kw’amagambo yonyine y’umugaragu wanjye Abinadi.

16 Kandi barahirwa kubera ukwizera kwabo guhebuje kw’amagambo yonyine wababwiye.

17 Kandi urahirwa wowe kubera ko washinze itorero muri aba bantu; kandi bazashinga imizi, maze bazabe abantu banjye.

18 Koko, hahirwa aba bantu bashaka kwitirirwa izina ryanjye; kuko bazitwa izina ryanjye; kandi ni abanjye.

19 Kandi kubera ko wambajije ibyerekeye ucumura, urahirwa.

20 Uri umugaragu wanjye; kandi nagiranye igihango na we ko uzagira ubugingo buhoraho; kandi ukazankorera maze ukagendera mu izina ryanjye, nuko ukazakoranyiriza hamwe intama zanjye.

21 Kandi uzumva ijwi ryanjye azaba intama yanjye; kandi uzamwakire mu itorero, kandi nanjye nzamwakira.

22 Kuko dore, iri ni itorero ryanjye; ubatizwa wese azabatizwa ngo yihane. Kandi uwo mwakira wese azizera izina ryanjye; kandi nzamubabarira ku buntu.

23 Kuko ari njyewe wikorera ibyaha by’isi; kuko ari njyewe wabaremye; kandi ari njyewe uha uwemera kugeza ku ndunduro umwanya w’iburyo bwanjye.

24 Kuko dore, bahamagawe mu izina ryanjye; kandi nibamenya, bazansanga maze bazagire umwanya ubuziraherezo iburyo bwanjye.

25 Kandi hazabaho ko ubwo impanda ya kabiri izavuga icyo gihe abatarigeze bamenya bazaza maze bahagarare imbere yanjye.

26 Nuko ubwo bazamenye ko ndi Nyagasani Imana yabo, ko ndi Umucunguzi wabo; ariko batazacungurwa.

27 Kandi icyo gihe nzabaturira ko ntigeze mbamenya; maze bazajye mu muriro udashira wateguriwe sekibi n’abamarayika be.

28 Kubera iyo mpamvu ndababwira, ko utazumva ijwi ryanjye, uwo ntimuzamwakire mu itorero ryanjye, kuko sinzamwakira ku munsi wa nyuma.

29 Kubera iyo mpamvu ndababwira; Nimugende; kandi uncumuraho wese, muzamucire urubanza bijyanye n’ibyaha yakoze; kandi niyatura ibyaha bye imbere yanyu na njye, kandi akihana mu kuri k’umutima we, muzamubabarire, kandi nanjye nzamubabarira.

30 Koko, kandi akenshi uko abantu banjye bazihana nzabababarira ibicumuro bankoreye.

31 Ndetse muzababarirana ibicumuro byanyu hagati yanyu; kuko mu by’ukuri ndababwira, utababarira ibicumuro bya mugenzi we iyo amubwiye ko yihannye, uwo aba yizaniye ugucirwaho iteka.

32 None ndababwira, Nimugende; kandi utazihana wese ibyaha bye uwo ntazabarirwa mu bantu banjye; kandi ibi bizubahirizwa uhereye iki gihe n’ahazaza.

33 Kandi habayeho ko ubwo Aluma yari amaze kumva aya magambo yayanditse kugira ngo ashobore kuyatunga, kandi kugira ngo ashobore gucira urubanza abantu b’iryo torero hakurikijwe amategeko y’Imana.

34 Kandi habayeho ko Aluma yagiye nuko acira urubanza abafatiwe mu bukozi bw’ibibi, hakurikijwe ijambo rya Nyagasani.

35 Kandi abihanaga bose ibyaha byabo kandi bakabyatura, abo yababariraga mu bantu b’itorero;

36 Naho abataratuye ibyaha byabo kandi ngo bihane ubukozi bw’ibibi bwabo, abo ntibabarirwaga mu bantu b’itorero, kandi amazina yabo yarahanaguwe.

37 Kandi habayeho ko Aluma yashyizeho amabwiriza y’ibikorwa byose by’itorero; nuko bongera gutangira kugira amahoro no gutunganirwa bihebuje mu bikorwa by’itorero, bagenda neza imbere y’Imana, bakira benshi, kandi babatiza benshi.

38 Kandi ubwo ibi bintu byose byakozwe na Aluma n’abakozi bagenzi be bayoboraga itorero, kandi bagendanaga umwete wose, bigisha ijambo ry’Imana mu bintu byose, bihanganira uburyo bwose bw’imibabaro, kubera ko batotezwaga n’abatarayobotse itorero ry’Imana.

39 Kandi bacyahaga abavandimwe babo; kandi nabo baracyahwaga, buri wese kubw’ijambo ry’Imana, bijyanye n’ibyaha bye, cyangwa ibyaha yabaga yarakoze, kandi bategekwaga n’Imana gusenga ubudasiba, no gutanga amashimwe mu bintu byose.