Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 5


Igice cya 5

Abera babaye abahungu n’abakobwa ba Kristo binyuze mu kwizera—Bitirirwa ubwo izina rya Kristo—Umwami Benyamini abashishikariza gushikama no kutanyeganyega mu mirimo myiza. Ahagana 124 M.K.

1 Kandi ubwo, habayeho ko ubwo umwami Benyamini bityo yari amaze kubwira abantu be, yaboherejemo abantu, yifuza kumenya niba abantu be bizeye amagambo yababwiye.

2 Nuko bose basakurije rimwe, bavuga bati: Koko, twemeye amagambo yose watubwiye; ndetse, tuzi iby’ubudakemwa n’ukuri kwabyo, kubera Roho ya Nyagasani Nyiringoma, wakoze impinduka ikomeye muri twe, cyangwa mu mitima yacu, kugira ngo tutagira ubundi buryo bwo gukora ikibi, ahubwo bwo gukora icyiza ubudahwema.

3 Kandi natwe, ubwacu, na none, binyuze mu bwiza budashira bw’Imana, n’imyigaragarize ya Roho we, dufite ibisobanuro bikomeye by’ibizaza; kandi bibaye ngombwa, dushobora guhanura iby’ibintu byose.

4 Kandi ni ukwizera twagize ku bintu umwami wacu yatubwiye kwatuzanye kuri ubu bumenyi bukomeye, tunezererwamo umunezero ukomeye bihebuje nk’uwo.

5 Kandi turashaka kugirana igihango n’Imana yacu cyo gukora ugushaka kwayo, no kumvira amategeko yayo mu bintu byose izadutegeka, mu minsi yacu yose isigaye, kugira ngo tutikururira umubabaro utagira iherezo, nk’uko byavuzwe n’umumarayika, kugira ngo tutanywera ku nkongoro y’umujinya w’Imana.

6 Kandi ubu, aya niyo magambo umwami Benyamini yabifuzagaho; kandi niyo mpamvu yababwiye ati: Mwavuze amagambo nifuzaga; kandi igihango mwagiranye ni igihango cy’ubukiranutsi.

7 Kandi ubu, kubera igihango mwagiranye muzitwa abana ba Kristo, abahungu be, n’abakobwa be; kuko dore, uyu munsi yababyaye kubwa roho; kuko mwivugira ko imitima yanyu yahindutse binyuze mu kwizera izina rye; kubera iyo mpamvu, mwabyawe na we kandi mwahindutse abahungu be n’abakobwa be.

8 Kandi munsi y’iri izina muhabwa ubwisanzure, kandi nta rindi zina mwashobora kubohorerwamo. Nta rindi zina ryatanzwe ribonerwamo agakiza; kubera iyo mpamvu, nifuza ko mwakwitirirwa izina rya Kristo, mwebwe mwese mwagiranye igihango n’Imana ko muzumvira kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwanyu.

9 Kandi hazabaho ko uwo ari we wese ukora ibi azaboneka iburyo bw’Imana, kuko azamenya izina yitwa; kuko azitwa izina rya Kristo.

10 None ubu hazabaho, ko uwo ari we wese utazitirirwa izina rya Kristo agomba kwitwa irindi zina runaka; kubera iyo mpamvu azibona ibumoso bw’Imana.

11 Kandi nagira ngo muzibuke na none, ko iri ariryo zina navuze ko nzabaha ritazasibangana na rimwe, keretse bitewe n’igicumuro; kubera iyo mpamvu, mwirinde ngo mudacumura, kugira ngo izina ridasibangana mu mitima yanyu.

12 Ndababwira, nagira ngo muzibuke kuzirikana izina rihora ryanditse mu mitima yanyu, kugira ngo mutazajya ibumoso bw’Imana, ahubwo kugira ngo mwumve kandi mumenye ijwi rizabahamagara, ndetse, n’izina muzitwa.

13 Kuko mbese umuntu yamenya ate shebuja atigeze akorera, kandi w’umunyamahanga kuri we, kandi uri kure y’ibitekerezo n’imigambi by’umutima we?

14 Kandi byongeye, ese umuntu yafata indogobe y’umuturanyi we, maze akayigumana? Ndababwira nti: Oya; nta n’ubwo yakwemera ko isangira n’umukumbi we, ahubwo arayirukana, maze akayijugunya hanze. Ndababwira, ko ni nk’uko bizamera muri mwebwe niba mutazi izina mwitwa.

15 Kubera iyo mpamvu, nagira ngo mube mushikamye kandi mutanyeganyega, muhore mwihundagazaho imirimo myiza, kugira ngo Kristo, Nyagasani Imana Nyiringoma, ashobore kubagwatira nk’abe, kugira ngo muzashobore kuzanwa mu ijuru, ngo mushobore kugira agakiza karambye n’ubuzima buhoraho, binyuze mu bushishozi, n’ububasha, n’ubutabera, n’imbabazi by’uwaremye ibintu byose, mu ijuru no ku isi, ari we Imana isumba byose. Amena.