Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 20


Igice cya 20

Abakobwa bamwe b’Abalamani bashimutwa n’abatambyi ba Nowa—Abalamani bashora intambara kuri Limuhi n’abantu be—Ingabo z’Abalamani zisubizwa inyuma maze bagira amahoro. Ahagana 145–123 M.K.

1 Ubwo hari ahantu muri Shemuloni aho abakobwa b’Abalamani bikoranyirizaga hamwe ngo baririmbe, kandi babyine, maze bishimishe.

2 Kandi habayeho ko umunsi umwe hari umubare mukeya wabo wateranyirijwe hamwe no kuririmba no kubyina,

3 Nuko abatambyi b’umwami Nowa, kubera ko bari bashobewe no gusubira mu murwa wa Nefi, koko, ndetse batinya ko abantu babica, kubera iyo mpamvu ntibahangaye kugaruka mu bagore babo n’abana babo.

4 Kandi kubera ko bahamye mu gasi, kandi bakaba bari bamaze kubona abakobwa b’Abalamani, bararyamye maze barabacunga;

5 Nuko ubwo hari gusa bakeya muri bo bateranyirijwe hamwe no kubyina, bavuye mu bwihisho bwabo nuko barabafata maze babajyana mu gasi; koko, makumyabiri na bane mu bakobwa b’Abalamani babajyanye mu gasi.

6 Kandi habayeho ko ubwo Abalamani babonaga ko abakobwa babo babuze, barakariye abantu ba Limuhi, kuko batekereje ko ari abantu ba Limuhi.

7 Kubera iyo mpamvu, boherejeyo ingabo zabo; koko, ndetse umwami ubwe yagiye imbere y’abantu be; nuko bazamukira mu gihugu cya Nefi kurimbura abantu ba Limuhi.

8 Kandi Limuhi yababoneye mu munara, ndetse n’imyiteguro yabo yose y’intambara yarayibonaga; kubera iyo mpamvu yakoranyirije hamwe abantu be, maze babategerereza mu mirima no mu mashyamba.

9 Kandi habayeho ko ubwo Abalamani babageragaho, abantu ba Limuhi batangiye kubagwa hejuru bavuye mu bwihisho bwabo, maze batangira kubica.

10 Kandi habayeho ko imirwano yakaze bikabije, kuko barwanye nk’intare zirwanira umuhigo wazo.

11 Kandi habayeho ko abantu ba Limuhi batangiye kwirukankana Abalamani imbere yabo; nyamara ubwinshi bwabo ntibwari na kimwe cya kabiri cy’Abalamani. Ariko barwaniye ubuzima bwabo, n’abagore babo, n’abana babo; kubera iyo mpamvu bakoze iyo bwabaga maze barwana nk’ibiyoka.

12 Kandi habayeho ko babonye umwami w’Abalamani mu mubare w’imirambo yabo; nyamara ntiyari yapfuye, ahubwo yari yakomeretse kandi yatawe hasi aho, byihuse cyane abantu be bari bigurukiye.

13 Kandi baramufashe nuko bapfuka ibikomere bye, maze bamujyana imbere ya Limuhi, maze baravuga bati: Dore, hano hari umwami w’Abalamani; kubera ko yakomerekejwe yaguye mu mirambo yabo, kandi bamusize; none dore, twamuzanye imbere yawe; none ubu reka tumwice.

14 Ariko Limuhi arababwira ati: Ntimumwica, ahubwo nimumwigize hino kugira ngo murebe. Nuko baramuzana. Nuko Limuhi aramubwira ati: Ni iki cyatumye waje kurwanya abantu banjye? Dore, abantu banjye ntibatatiriye indahiro nagukoreye; none, kuki watatira indahiro wakoreye abantu banjye?

15 Nuko ubwo umwami aravuga ati: Natatiriye indahiro kubera ko abantu bawe bajyanye abakobwa b’abantu banjye; kubera iyo mpamvu, mu mujinya wanjye nategetse abantu banjye kuza kurwanya abantu bawe.

16 Kandi ubwo Limuhi nta kintu yari yarumvise cyerekeye icyo gikorwa; kubera iyo mpamvu aravuga ati: Ndashakisha mu bantu banjye kandi uwo ari we wese waba yarakoze iki kintu azicwa. Kubera iyo mpamvu, yategetse ko ishakisha rikorwa mu bantu be.

17 Ubwo igihe Gidiyoni yari amaze kumva ibi bintu, kubera ko we yari umutware w’ingabo z’umwami, yaragiye nuko abwira umwami ati: Ndagusabye bireke, kandi ntushakishe muri aba bantu, kandi ntushyire iki kintu ku mutwe wabo.

18 None se ntiwibuka abatambyi ba so, aba bantu bashatse kurimbura? None se ntibari mu gasi? None se si bo bibye abakobwa b’Abalamani?

19 None ubu, reba, kandi ubwire umwami iby’ibi bintu kugira ngo ashobore kubibwira abantu be kugira ngo baduhe amahoro; kuko dore barimo kwitegura kudutera; kandi reba turi na bakeya.

20 Kandi dore, bazanye n’ingabo nyinshi zabo; kandi keretse umwami abaduhoshereje naho ubundi tugomba gutikira.

21 None se si amagambo ya Abinadi yujujwe, ayo yaduhanuyeho—kandi ibyo byose kubera ko tutumviye amagambo ya Nyagasani, nuko ngo dutere umugongo ubukozi bw’ibibi bwabo?

22 None ubu nimureke umwami atekane, kandi twuzuze indahiro twamukoreye; kuko biraruta ko twaba mu buretwa kurusha uko twabura ubuzima bwacu; kubera iyo mpamvu, nimureke duhagarike kumena amaraso menshi nk’aya.

23 Nuko Limuhi abwira umwami ibintu byose byerekeye se, n’abatambyi bahungiye mu gasi, kandi abashyiraho ugutwarwa kw’abakobwa babo.

24 Kandi habayeho ko umwami yahawe amahoro ku bantu be, nuko arababwira ati: Nimureke tujye guhura n’abantu banjye, nta ntwaro; kandi ndabarahiriye n’indahiro ko abantu banjye batica abantu banyu.

25 Kandi habayeho ko bakurikiye umwami, nuko bajya guhura nta ntwaro n’Abalamani. Kandi habayeho ko bahuye n’Abalamani; nuko umwami w’Abalamani yunama imbere yabo, maze yingingira abantu ba Limuhi.

26 Nuko ubwo Abalamani babonagako abantu ba Limuhi, bari badafite intwaro, babagiriye ibambe nuko bahana amahoro maze basubirana mu mahoro n’umwami wabo mu gihugu cyabo bwite.