Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 2


Igice cya 2

Umwami Benyamini abwira abantu be—Asobanura uburinganire, ubutabera, n’ukuyoborwa na roho kw’ingoma ye—Abagira inama yo gukorera Umwami wabo wo mu Ijuru—Abigomeka ku ngoma y’Imana bazababazwa umubabaro nk’uwo umuriro utazima. Ahagana 124 M.K.

1 Kandi habayeho ko nyuma y’uko Mosaya yari amaze gukora nk’uko se yamutegetse, kandi amaze gutanga itangazo mu gihugu hose, ngo abantu bikoranyirize hamwe mu gihugu hose, kugira ngo bashobore kuzamukira ku ngoro y’Imana kwumva amagambo umwami Benyamini azababwira.

2 Kandi hari umubare munini, ndetse benshi ku buryo batababaze; kuko bari bariyongereye bihebuje kandi barakuriye neza mu gihugu.

3 Ndetse bafashe imfura z’imikumbi yabo, kugira ngo bashobore gutura igitambo n’amaturo yokeje bijyanye n’itegeko rya Mose;

4 Ndetse kugira ngo bashobore gutanga amashimwe kuri Nyagasani Imana yabo, yabavanye mu gihugu cya Yerusalemu, kandi yabagobotoye mu maboko y’abanzi babo, kandi agashyiraho abantu b’intabera ngo babe abigisha babo, ndetse n’umuntu w’intabera ngo abe umwami wabo, wakwirakwije amahoro mu gihugu cya Zarahemula, kandi wabigishije kuhabihiriza amategeko y’Imana, kugira go bashobore kunezerwa no kuzura urukundo ku Mana no ku bantu bose.

5 Kandi habayeho ko ubwo bazamukiraga ku ngoro y’Imana, babambye amahema yabo bayizengurutse, buri mugabo ari kumwe n’umuryango we, ugizwe n’umugore we, n’abahungu be, n’abakobwa be, n’abahungu babo, n’abakobwa babo, uhereye ku mukuru ukageza ku mutoya, buri muryango utandukanyijwe n’undi.

6 Nuko babamba amahema yabo ahazengurutse ingoro y’Imana, buri muntu afite umuryango w’ihema rye werekeye ku ngoro y’Imana, kugira ngo bashobore kuguma mu mahema yabo kandi bumva amagambo umwami Benyamini ababwira;

7 Kuko imbaga yari nyinshi cyane ku buryo umwami Benyamini atashoboraga kubigishiriza bose imbere mu nkuta z’ingoro y’Imana, niyo mpamvu yategetse ko umunara wubakwa, kugira ngo aho abantu be bashobore kuhumvira amagambo ababwira.

8 Kandi habayeho ko yatangiye kubwirira abantu be mu munara; maze ntibashobora bose kumva amagambo ye kubera ubwinshi bw’imbaga; kubera iyo mpamvu yategetse ko amagambo yavuze agomba kwandikwa kandi akohererezwa abatari aho ijwi rye ryageraga, kugira ngo bashobore nabo guhabwa amagambo ye.

9 Kandi aya niyo magambo yavuze kandi yategetse ko yandikwa, avuga ati: Bavandimwe banjye, mwese mwikoranyirije hamwe, mwebwe mushobora kumva amagambo yanjye mbabwira uyu munsi; kuko sinabategetse kuza hano gukerensa amagambo mbabwira, ahubwo ko mugomba kunyumva, maze mugafungura amatwi yanyu kugira ngo mushobore kumva, n’imitima yanyu kugira ngo isobanukirwe, n’ubwenge bwanyu kugira ngo amayobera y’Imana ashobore kubahishurirwa muyiteho.

10 Sinabategetse kuzamuka hano kugira ngo muntinye, cyangwa kugira ngo mutekereze ko njyewe ubwanjye nduta umuntu upfa.

11 Ahubwo ndi nka mwe, ngerwaho n’ubwoko bwose bw’ubumuga mu mubiri no mu bwenge; nubwo natoranyijwe n’aba bantu, kandi nkimikwa na data, kandi nkihanganishwa n’ukuboko kwa Nyagasani kugira ngo mbe umutegetsi n’umwami w’aba bantu; kandi nkarindwa kandi ngasigasigwa n’ububasha bwe butagereranywa, kugira ngo mbakorere n’ubushobozi bwose, ubwenge n’imbaraga Nyagasani yampaye.

12 Ndababwira ko nk’uko nihanganiye kumara iminsi yanjye mu murimo wanyu, ndetse kugeza iki gihe, kandi nkaba ntarabasabye zahabu cyangwa feza cyangwa ubukire ubwo aribwo bwose;

13 Nta nubwo nemeye ko mwafungwa mu nzu z’imbohe, cyangwa ngo umwe agire undi umucakara, cyangwa ngo mwice, cyangwa ngo musahure, cyangwa mwibe, cyangwa musambane; nta n’ubwo ndetse nemera ko mwakora ubugome ubwo aribwo bwose, kandi nabigishije ko mugomba kubahiriza amategeko ya Nyagasani, mu bintu byose yabategetse—

14 Kandi ndetse njyewe ubwanjye, nakoresheje amaboko yanjye bwite kugira ngo nshobore kubakorera, no kugira ngo mutaremererwa n’imisoro, no kugira ngo hatagira ikibabaho kigoranye kwihanganirwa—kandi mwebwe ubwanyu muri abahamya uyu munsi b’ibi bintu byose navuze.

15 Nyamara, bavandimwe banjye, sinakoze ibi bintu kugira ngo nirate, nta n’ubwo mbabwira ibi bintu kugira ngo bityo nshobore kubashinja; ahubwo ndababwira ibi bintu kugira ngo mushobore kumenya ko nshobora kwisobanura n’umutimanama ukeye imbere y’Imana uyu munsi.

16 Dore, ndababwira ko kubera ko nababwiye ko namaze iminsi yanjye mu murimo wanyu, sinifuza kwirata, kuko ahubwo nabaye mu murimo w’Imana.

17 Kandi dore, ndababwira ibi bintu kugira ngo mushobore kwiga ubushishozi; kugira ngo mushobore kwiga ko iyo muri mu murimo wa bagenzi banyu muba muri mu murimo w’Imana yanyu gusa.

18 Dore, mwanyise umwami wanyu; none niba njyewe, mwita umwami wanyu, nkora kugira ngo mbafashe, bityo ntimukwiriye gukora kugira mufashanye?

19 Ndetse dore niba njyewe, mwita umwami wanyu, naramaze iminsi yanjye mu murimo wanyu, nyamara kandi wari mu murimo w’Imana, sinkwiriye amashimwe yanyu ayo ari yo yose, O mbega uko mukwiriye gushima Umwami wanyu wo mu ijuru!

20 Ndababwira, bavandimwe banjye, iyaba mwashoboraga guhereza amashimwe yose n’ibisingizo roho yanyu nzima ifitiye ububasha bwo gutunga, iyo Mana yabaremye, kandi yabarinze ikanabasigasira, kandi yatumye mwishima, kandi ikabaha kubana mu mahoro—

21 Ndababwira ko nimuzakorera uwabaremye kuva mu ntangiriro, kandi akaba abasigasira umunsi ku munsi, abatiza umwuka, kugira ngo mushobore kubaho no kwinyagambura kandi mukore bijyanye n’ugushaka kwanyu bwite, ndetse akabashyigikira igihe ku kindi—Ndavuga nti: Niba mwamukoreraga na roho zanyu zose nyamara muri abagaragu b’imburamumaro.

22 Kandi dore, icyo abasaba gusa ni ukubahiriza amategeko ye; kandi yabasezeranyije ko nimwubahiriza amategeko ye muzatunganirwa mu gihugu; kandi ntajya ahindura icyo yavuze; niyo mpamvu, iyo mwubahirije amategeko ye abaha umugisha kandi mugatunganirwa.

23 None ubu, mu mwanya wa mbere, yarabaremye, maze abaha ubuzima bwanyu, mumufitiyeho umwenda.

24 Kandi icya kabiri, asaba ko mugomba gukora nk’uko yabategetse; kubera ko iyo mubikoze, abaha umugisha ako kanya; maze bityo akaba abishyuye. None muracyamurimo umwenda, kandi muwurimo, kandi muzawubamo, ubuziraherezo n’iteka ryose; none ubwo muriratira iki?

25 None ubu ndabaza, mwavuga se ko hari icyo mwakwireguza? Ndabasubiza, Ntacyo. Ntimushobora kuvuga ko ndetse muri nk’umukungugu w’isi; nyamara mwararemwe mu mukungugu w’isi; ariko dore, ibyo ni iby’uwabaremye.

26 Kandi njyewe, ndetse njyewe, mwita umwami wanyu, simbaruta mwebwe ubwanyu uko muri; kuko nanjye navuye mu mukungugu. None murabona ko nshaje, kandi nkaba ndi hafi kurekurira uyu mubiri upfa isi nyina wawo.

27 Nicyo gituma, nk’uko nababwiye ko nabakoreye, ngendana umutimanama ukeye imbere y’Imana, ndetse bityo njyewe ubungubu nategetse ko mugomba guhurira hamwe ubwanyu, kugira ngo ngaragare nk’umwere, kandi kugira amaraso yanyu atazambazwa, ubwo nzahagarara kugira ngo ncirwe urubanza n’Imana ku bintu yantegetse biberekeyeho.

28 Ndababwira ko nategetse ko mugomba guhurira hamwe ubwanyu kugira ngo mpanagure ku myambaro yanjye amaraso yanyu, muri iki gihe ndi hafi yo kujya hasi mu mva yanjye, kugira ngo nshobore kujyayo mu mahoro, kandi roho yanjye idapfa ishobore kwifatanya n’abaririmbyi bo hejuru ndirimba ibisingizo by’Imana y’intabera.

29 Kandi byongeye, ndababwira ko nategetse ko mugomba kwishyira hamwe, kugira ngo nshobore kubatangariza ko ntagishoboye kuba umwigisha wanyu, cyangwa umwami wanyu;

30 Kuko ndetse n’ubu, umubiri wanjye wose urahinda umushyitsi bikabije mu gihe ndimo ngerageza kubavugisha; ariko Nyagasani Imana aranshyigikiye, kandi yanyemereye ko mbavugisha, kandi yantegetse ko mbatangariza uyu munsi, ko umuhungu wanjye Mosaya ari we mwami n’umutegetsi wanyu.

31 None ubu, bavandimwe banjye, nagira ngo muzakore nk’uko kugeza ubu mwakoze. Nk’uko mwubahirije amategeko yanjye, ndetse n’amategeko ya data, kandi mukaba mwaratunganiwe, kandi mukaba mwararinzwe kugwa mu maboko y’abanzi banyu, ni nk’uko nimwubahiriza amategeko y’umwana wanjye, cyangwa amategeko y’Imana muzashyikirizwa na we, muzatunganirwa mu gihugu, kandi abanzi banyu nta bubasha bazabagiraho.

32 Ariko, O bantu banjye, muramenye hato amakimbirane atazahaguruka muri mwe, maze mugahitamo kumvira roho mbi, yavuzwe na data Mosaya.

33 Kuko dore, hari ishyano ryavuzwe k’uzahitamo kumvira iyo roho; kuko niba ahisemo kuyumvira, nuko agahama kandi agapfira mu byaha bye, uwo aba anyweye ugucirirwaho iteka kwa roho ye bwite; kuko yahawe nk’ibihembo bye igihano gihoraho, kubera ko yarengereye itegeko ry’Imana anyuranyije n’ibyo azi.

34 Ndababwira, ko nta n’umwe muri mwe, keretse abana banyu batoya batigishijwe ibyerekeye ibi bintu, utazi ko murimo umwenda uhoraho Data wo mu ijuru, wo kumuha ibyo mufite byose n’abo muribo; ndetse mwigishijwe iby’inyandiko ziriho ubuhanuzi bwavuzwe n’abahanuzi batagatifu, ndetse kugeza igihe data, Lehi, yaviriye i Yerusalemu;

35 Ndetse, ibyavuzwe byose n’abasogokuruza bacu kugeza ubu. Kandi dore, na none, bavuze ibyo bategetswe na Nyagasani; kubera iyo mpamvu, ni byo kandi ni iby’ukuri.

36 None ubu, ndababwira, bavandimwe banjye, ko nyuma y’uko mwamenye kandi mwigishijwe ibi bintu byose, nimucumura kandi mukanyuranya n’ibyavuzwe, kugira ngo mwivane ubwanyu muri Roho ya Nyagasani, kugira ngo atagira umwanya muri mwebwe ngo abayobore mu nzira z’ubushishozi kugira ngo mushobore guhabwa umugisha, mutunganirwe, kandi murindwe—

37 Ndababwira, ko umuntu ukora ibi, uwo aba agamije kwigomeka ku Mana ku mugaragaro; kubera iyo mpamvu, aba ahisemo kumvira roho mbi, nuko agahinduka umwanzi k’ubukiranutsi bwose; kubera iyo mpamvu, Imana nta mwanya igira muri we, kuko idatura mu ngoro zanduye.

38 Kubera iyo mpamvu niba uwo muntu atihannye, nuko agahama kandi agapfa ari umwanzi w’Imana, ibisabwa n’ubutabera bw’Imana bikangurira roho ye idapfa ibyiyumviro bikomeye by’inkomanga ye bwite, bigatuma iva imbere ya Nyagasani, nuko ikuzuza mu gituza cye inkomanga, n’ububabare, n’ishavu, bikamera nk’umuriro utazima, ufite ikirimi kirabya ubuziraherezo n’iteka ryose.

39 None ubu ndababwira, ko nta mpuhwe zizagera kuri uwo muntu; niyo mpamvu iteka rye rya nyuma ari ukwihanganira umubabaro utagira iherezo.

40 O, mwebwe mwese basaza, ndetse namwe basore, namwe bana bato mushobora gusobanukirwa amagambo yanjye, kuko nababwiye neruye kugira ngo mushobore gusobanukirwa, ndasenga ngo muhugukire urwibutso rw’ imibereho iteye ubwoba y’abaguye mu gicumuro.

41 Kandi byongeye, ndifuza ko muzirikana imibereho y’umugisha kandi y’ibyishimo y’abubahiriza amategeko y’Imana. Kuko dore, barahirwa mu bintu byose, haba iby’umubiri n’ibya roho; kandi nibakomeza kuba indahemuka kugeza ku ndunduro bazakirwa mu ijuru, kugira ngo aho bashobore guturana n’Imana mu mibereho y’ibyishimo bitagira iherezo. O mwibuke, mwibuke ko ibi bintu ari iby’ukuri; kuko Nyagasani Imana yabivuze.