Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 15


Igice cya 15

Uko Kristo ari we Data na Mwana—Azavuganira kandi yikorere ibicumuro by’abantu Be—Bo n’abahanuzi batagatifu bose ni urubyaro Rwe—Yatumye habaho Umuzuko—Abana bato bafite ubuzima buhoraho. Ahagana 148 M.K.

1 Kandi ubwo Abinadi yarababwiye ati: Ndashaka ko musobanukirwa ko Imana ubwayo izamanukira mu bana b’abantu, kandi ikazacungura abantu bayo.

2 Kandi kubera ko atuye mu mubiri azitwa Umwana w’Imana, kandi kubera ko yeguriye umubiri we ubushake bwa Data, ni Data na Mwana—

3 Data, kuko yasamwe kubw’ububasha bw’Imana; na Mwana, kubera umubiri; bityo agahinduka Data na Mwana—

4 Nuko bakaba Imana imwe, koko, nyine Data Uhoraho w’ijuru n’uw’isi.

5 Kandi kubera ko bityo umubiri uhinduka imbata ya Roho, cyangwa Umwana kuri Data, bakaba Imana imwe, yababajwe n’igishuko, ariko ntiyatsinzwe n’igishuko, ariko yihanganiye gukwenwa, no gukubitwa ikiboko, no gucibwa, no kujugunywa n’abantu be.

6 Kandi nyuma y’ibi byose, nyuma yo gukora ibitangaza byinshi bikomeye mu bana b’abantu, azashorerwa, koko, ndetse nk’uko Yesaya yavuze, nk’intama imbere y’uyikemura ubwoya yagobwe, bityo ntiyabumbuye umunwa we.

7 Koko, ndetse bityo azashorerwa, abambwe, kandi yicwe, umubiri wahindutse imbata ndetse y’urupfu, ugushaka kwa Mwana kwamizwe n’ugushaka kwa Data.

8 Kand uko niko Imana ica iminyururu y’urupfu, kubera ko yatsinze urupfu; bigaha Mwana ububasha bwo kuvuganira abana b’abantu—

9 Kubera ko yazamukiye mu ijuru, akaba afite urura rw’imbabazi; akaba yuzuye ibambe ku bana b’abantu; ahagaze hagati yabo n’ubutabera; yaciye iminyururu y’urupfu, yikoreye ubwe ubukozi bw’ibibi bwabo n’ibicumuro byabo, yarabacunguye, kandi yuzuza ibisabwa n’ubutabera.

10 Kandi ubu ndababwira, ni nde uzatangaza igisekuruza cye? Dore, ndababwira, ko ubwo roho ye izaba yaratanzweho igitambo cy’icyaha azabona urubyaro rwe. None se ubu muravuga iki? None se ni bande bazaba urubyaro rwe?

11 Dore ndababwira, ko uwo ari we wese wumvise amagambo y’abahanuzi, koko, abahanuzi batagatifu bose bahanuye ibyerekeye ukuza kwa Nyagasani—Ndababwira, ko abumviye amagambo yabo, kandi bemeye ko Nyagasani azacungura abantu be, kandi bategereje uwo munsi wo kubabarirwa ibyaha byabo, ndababwira, ko aba arirwo rubyaro rwe, cyangwa aribo baragwa b’ubwami bw’Imana.

12 Kuko aba ni bo ibyaha byabo byikorewe; aba ni bo yapfiriye, kugira ngo abacungure mu bicumuro byabo. None ubwo se, sibo rubyaro rwe?

13 Koko, none se si abahanuzi, buri wese wabumburiye umunwa we guhanura, utaraguye mu gicumuro, ndavuga abahanuzi batagatifu bose b’igihe cyose kuva isi yatangira? Ndababwira ko aribo rubyaro rwe.

14 Kandi aba ni bo bamamaje amahoro, bazanye ubutumwa bwiza bw’icyiza, bamamaje agakiza; kandi babwiye Siyoni bati: Imana yawe iri ku ngoma!

15 Kandi mbega ukuntu ari byiza hejuru y’imisozi ibirenge byabo!

16 Kandi byongeye, mbega ukuntu ari byiza hejuru y’imisozi ibirenge by’abacyamamaza amahoro!

17 Kandi byongeye, mbega uko ari byiza hejuru y’imisozi ibirenge by’abazamamaza amahoro nyuma y’aha, koko, uhereye iki gihe kugeza n’iteka ryose!

18 Kandi dore, ndababwira, si ibyo gusa. Kuko mbega ukuntu ari byiza hejuru y’imisozi ibirenge by’uzanye ubutumwa bwiza, akaba ishingiro ry’amahoro, koko, ndetse Nyagasani, wacunguye abantu be; koko, we wahaye agakiza abantu be;

19 Kuko iyo bitaba kubw’incungu yacunguje abantu be, yari yarateguwe uhereye ku iremwa ry’isi, ndababwira, iyo bitaba kubw’ibi, inyokomuntu yose yari kuba yararimbutse.

20 Ariko dore, iminyururu y’urupfu izacibwa, kandi Umwana azaba ku ngoma, kandi afite ububasha ku bapfuye; kubera iyo mpamvu, azatuma habaho umuzuko w’abapfuye.

21 Kandi haze umuzuko, ndetse umuzuko wa mbere; koko, ndetse umuzuko w’ababayeho, n’abariho, n’abazabaho, ndetse kugeza ku muzuko wa Kristo—kuko uko niko azitwa.

22 Kandi ubwo, umuzuko w’abahanuzi bose, n’abemeye bose amagambo yabo, n’abubahirije bose amategeko y’Imana, bazazuka mu muzuko wa mbere; kubera iyo mpamvu, nibo muzuko wa mbere.

23 Bahagurukirijwe kubana n’Imana yabacunguye; bityo bafite ubuzima buhoraho muri Kristo, waciye iminyururu y’urupfu.

24 Kandi aba ni bo bafite uruhare mu muzuko wa mbere; kandi aba ni bo bapfiriye mbere y’uko Kristo aza, mu bujiji bwabo, bataratangarizwa agakiza. Nuko bityo Nyagasani atume habaho ukugarurwa kw’aba; kandi bafite uruhare mu muzuko wa mbere, cyangwa bafite ubuzima buhoraho, kubera ko bacunguwe na Nyagasani.

25 Abana bato na bo bafite ubugingo buhoraho.

26 Ariko nimurebe, kandi mutinye, maze muhindire umushyitsi imbere y’Imana, kuko mukwiriye guhinda umushyitsi; kuko Nyagasani ntacungura n’umwe mu bamwitotombera maze bagapfira mu byaha byabo; koko, ndetse abapfiriye mu byaha byabo bose igihe cyose kuva isi yaremwa, abigomeka ku Mana ku bushake, abamenye amategeko y’Imana, kandi ntibayubahirize; aba ni bo badafite uruhare mu muzuko wa mbere.

27 Kubera iyo mpamvu ntimukwiriye se guhinda umushyitsi? Kuko agakiza ntikaza ku umeze atyo; kuko Nyagasani atacunguye umeze atyo; koko, nta n’ubwo Nyagasani yacungura nk’abo; kuko atashobora kwivuguruza; kuko atashobora guhakana ubutabera mu gihe bufite ishingiro.

28 None ubu ndababwira ko igihe kizaza ngo agakiza ka Nyagasani kamamazwe kuri buri bwoko, umuryango, ururimi, n’abantu.

29 Koko, Nyagasani, abarinzi bawe bazarangurura ijwi; bahuje amajwi bazaririmba; kuko bazibonera ubwabo, ubwo Nyagasani azongera kuzana Siyoni.

30 Nimusagwe n’umunezero, muririmbire hamwe, mwebwe matongo ya Yerusalemu; kuko Nyagasani yahumurije abantu be, yacunguye Yerusalemu.

31 Nyagasani yahinnye umwambaro w’ukuboko kwe gutagatifu mu maso y’amahanga yose; kandi impera zose z’isi zizabona agakiza k’Imana yacu.