Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 1


Igitabo cya Mosaya

Igice cya 1

Umwami Benyamini yigisha abahungu be ururimi n’ubuhanuzi by’abasogokuruza babo—Iyobokamana ryabo n’iterambere byasigasiwe kubera inyandiko zabitswe ku bisate bitandukanye—Mosaya atoranywa nk’umwami kandi abitswa inyandiko n’ibindi bintu. Ahagana 130–124 M.K.

1 Kandi ubu nta makimbirane akiriho mu gihugu cyose cya Zarahemula, mu bantu bose bayobowe n’umwami Benyamini, bityo umwami Benyamini yagize amahoro arambye mu minsi ye yose yari isigaye.

2 Kandi habayeho ko yari afite abahungu batatu; maze abita Mosaya, na Helorumu, na Helamani. Nuko ategeka ko bazigishwa mu rurimi rwose rw’abasogokuruza be, kugira ngo bityo bashobore guhinduka abantu bafite ubuhanga, kandi kugira ngo bashobore kumenya ibyerekeye ubuhanuzi bwavuzwe n’iminwa y’abasogokuruza babo, bwabashyikirijwe n’ukuboko kwa Nyagasani.

3 Ndetse yabigishije ibyerekeye inyandiko zari zaraharagaswe ku bisate by’umuringa, avuga ati: Bahungu banjye, nagira ngo mwibuke ko iyo bitaba kubw’ibi bisate, biriho izi nyandiko n’aya mategeko, twari kuba twaraheze mu bujiji, ndetse muri iki gihe turimo, tutazi amayobera y’Imana.

4 Kuko ntibyari gushoboka ko sogokuruza, Lehi, yari kuba yaributse ibi bintu byose, kugira ngo abe yarabyigishije abana be, keretse kuba yarifashishije ibi bisate; kuko kubera ko yigishijwe mu rurimi rw’Abanyegiputa niyo mpamvu yashoboye gusoma ibi byaharagaswe, no kubyigisha abana be, kugira ngo bityo bashobore kubyigisha abana babo, maze bityo buzuze amategeko y’Imana, ndetse kumanuka kugeza muri iki gihe.

5 Ndababwira, bana banjye, iyo bitaba kubw’ibi bintu, byashyinguwe kandi bigasigasirwa n’ukuboko kw’Imana, kugira ngo dushobore gusoma no gusobanukirwa amayobera yayo, kandi tugire amategeko yayo iteka imbere y’amaso yacu, ko ndetse n’abasogokuruza bacu bari kuba barahwekerereye mu kutemera, kandi tukaba twarabaye nk’abavandimwe bacu, Abalamani, badafite icyo bazi cyerekeye ibi bintu, cyangwa ndetse batabyizera iyo babyigishijwe, kubera gakondo z’aba sogokuruza babo, zidahwitse.

6 O bana banjye, nagira ngo mwibuke ko ibi byavuzwe ari iby’ukuri, ndetse ko izi nyandiko ari iz’ukuri. Ndetse dore ibisate bya Nefi, biriho inyandiko n’ibyavuzwe n’abasogokuruza bacu uhereye igihe baviriye i Yerusalemu kugeza ubu, kandi ni iby’ukuri; kandi dushobora kumenya iby’ukuri kwabyo kubera ko tubifite imbere y’amaso yacu.

7 Kandi ubu, bana banjye, nagira ngo muzibuke kubisuzumana umurava, kugira ngo bishobore kubagirira akamaro; kandi nagira ngo muzubahirize amategeko y’Imana, kugira ngo mushobore gutunganirwa mu gihugu bijyanye n’amasezerano Nyagasani yagiranye n’abasogokuruza bacu.

8 N’ibintu byinshi biruseho umwami Benyamini yigishije abahungu be, bitanditse muri iki gitabo.

9 Kandi habayeho ko nyuma y’uko umwami Benyamini yari arangije kwigisha abahungu be, yarashaje, nuko abona ko agomba bidatinze kunyura mu nzira y’abo isi bose; niyo mpamvu, yatekereje ko ari ngombwa ko yakwegurira ubwami umwe mu bahungu be.

10 Kubera iyo mpamvu, yatumyeho Mosaya azanwa imbere ye; kandi aya ni amagambo yamubwiye, avuga ati: Mwana wanjye, nagira ngo uzakore itangazo mu iki gihugu cyose muri aba bantu bose cyangwa abantu ba Zarahemula, n’abantu ba Mosaya batuye mu gihugu, kugira ngo bityo bashobore gukoranyirizwa hamwe; kuko bukeye bw’aho nzatangariza abantu banjye ibi mbivanye mu kanwa kanjye bwite ko uri umwami n’umutegetsi w’aba bantu Nyagasani Imana yacu yaduhaye.

11 Kandi byongeyeho, nzita aba bantu izina, kugira ngo bityo bashyirwe hejuru y’abantu bose Nyagasani yavanye mu gihugu cya Yerusalemu; kandi ibi mbikore kubera ko babaye abantu bagize umwete mu kubahiriza amategeko ya Nyagasani.

12 None mbise izina ritazigera risibangana, keretse bibaye kubw’igicumuro.

13 Koko, kandi byongeyeho ndababwira, ko niba aba bantu batoneshejwe cyane na Nyagasani baguye mu gicumuro, maze bagahinduka abagome n’abasambanyi, kugeza ubwo Nyagasani abarekura, kugira ngo bityo bahinduke abanyantegenke kimwe n’abavandimwe babo; kandi ntazagumye kubasigasiza ububasha bwe butagereranywa kandi butangaje, nk’uko kugeza ubu yarinze abasogokuruza bacu.

14 Kuko ndababwira, ko iyo atarambura ukuboko kwe mu gusigasira abasogokoruza bacu, bagombaga kuba baraguye mu maboko y’Abalamani, maze bagahinduka ibitambo by’urwango rwabo.

15 Kandi habayeho ko nyuma y’uko umwami Benyamini yari arangije kubwira ibi umuhungu we, yamuhaye inshingano yerekeranye n’ibikorwa byose by’ubwami.

16 Kandi byongeyeho, yamuhaye na none inshingano yerekeye inyandiko zari zaraharagaswe ku bisate by’umuringa; ndetse n’ibisate bya Nefi; ndetse n’inkota ya Labani, n’umwiburungushure cyangwa indangacyerekezo, wayoboye abasogokuruza bacu mu gasi, yari yarakozwe n’ukuboko kwa Nyagasani kugira ngo bityo bashobore kuyoborwa, buri wese bijyanye n’ubwitonzi n’umurava bamuhaye.

17 Kubera iyo mpamvu, nk’uko batizeraga ntibatunganiwe cyangwa ngo batere imbere mu rugendo rwabo, ahubwo basubijwe inyuma, kandi bikururiye umugayo w’Imana kuri bo; maze kubera iyo mpamvu bicwa n’inzara n’imibabaro ikomeye, kugira ngo bahwiturirwe kwibuka umurimo wabo.

18 Kandi ubwo, habayeho ko Mosaya yagiye maze akora uko se yari amaze kumutegeka, kandi yatangarije abantu bose bari mu gihugu cya Zarahemula kugira ngo bityo bagomba kwikoranyiriza hamwe, kugira ngo bazamukire ku ngoro y’Imana kumva amagambo se aza kubabwira.