Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 11: Ubuzima bwa Yesu Kristo


Ishusho
Behold the Lamb of God, [Dore Ntama w’Imana, yakozwe na Walter Rane]

Umukiza, Yesu Kristo, yavukiye mu buryo buciye bugufi.

Igice cya 11

Ubuzima bwa Yesu Kristo

Yesu Kristo niwe muntu wenyine ushobora kutuyobora gusubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru. Umuziho iki?

Abantu Benshi Bategereje n’Ugushaka Guhambaye Kuza kwa Yesu Kristo

Yesu yaritanze ngo abe Umukiza wacu. Yavuze ko azaza mu isi kutwereka uko twasubira kwa Data wa twese wo mu ijuru. Abantu benshi babayeho mbere y’uko Yesu avuka bizeraga ko Azaza kubabera Umukiza. Bakomeje gutegereza bizeye kuza kwe. Bari bazi ko azabakiza kuba bahanwa iteka kubera ibyaha byabo.

Abahanuzi bose babayeho mbere yo kuvuka kwa Yesu babwiraga abantu ko azaza. Data wa twese wo mu Ijuru yohereje umumalayika ngo abwire Adamu ko Yesu azaza ku isi.

Imyaka myinshi mbere y’uko Yesu avuka, umuhanuzi witwa Yesaya yabonye mu iyerekwa ko Yesu azababara ngo yishyure ibyaha byacu. Yesaya yavuze ko abantu bazanga kandi bakareka Yesu maze Yesu akazagira intimba ihambaye.

Nefi, umuhanuzi dusoma mu gitabo cya Morumoni, yabonye ibintu Yesu yari kuzakora. Nefi yabonye ibi bintu imyaka myinshi mbere y’uko Yesu avuka. Yabonye akana Yesu mu maboko ya nyina. Umumalayika yabwiye Nefi ko ako kana ari umwana wa Data wa twese wo mu Ijuru.

Dusoma ibyerekeye umuhanuzi witwa Benyamini mu Gitabo cya Morumoni. Yabwiye abantu ko Yesu yari bugufi kuza ku isi. Benyamini yababwiye ko Yesu azakiza abarwayi, ibimuga bizagenda, impumyi zizabona, ndetse n’ibipfamatwi bizumva. Azanirukana roho mbi maze azure abapfuye. Benyamini yavuze ko Yesu azigisha abantu gukunda Data wa twese wo mu Ijuru ndetse no gukundana.

Abahanuzi bose babayeho nyuma y’uko Yesu avuka batubwiye ko Yaje. Iyo hataba Yesu Kristo, umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru ntiwari kugerwaho.

Ikiganiro

  • Kuki Yesu yitanze ngo aze ku isi?

  • Ni abahe mu bahanuzi bahamije ko azaza?

Ivuka rya Yesu Ryazanye Umunezero Uhambaye ku Isi

Yesu yavukiye mu mujyi muto witwa Betelehemu. Abamalayika bararirimbye igihe yavutse kuko bari bishimye cyane. Inyenyeri nshya yagaragaye mu kirere. Abashumba n’Abanyabwenge bagiye kumureba no kumuramya. Abantu benshi ku isi hose baracyishimira ivuka rye.

Yesu yari atandukanye n’abandi bana baba barabayeho. Se wa Yesu yari Data wa twese wo mu ijuru. Data wa twese wo mu ijuru ntiyari gusa Data w’umwuka wa Yesu ahubwo yari na se w’umubiri we w’inyama n’amagufa. Yesu yahawe imbaraga ziva kwa se abandi bantu badafite. Abantu ntibashoboraga gutwara ubuzima bwe keretse yabemereye kubutwara. Nyuma y’uko apfa, yari afite imbaraga zo gutuma umubiri we uhinduka muzima nanone.

Nyina wa Yesu yari Mariya. Yari umwangavu w’umuziranenge wabayeho hashize hafi imyaka 2,000 mu mujyi witwaga Nazareti. Mu gihe yari isugi, atarashyingirwa, umumalayika wa Data wa twese wo mu Ijuru yaramusuye. Malayika yamubwiye ko azaba nyina wa Yesu Kristo. Malayika yamubwiye ko Data wa twese wo mu Ijuru azaba se wa Yesu. Nta muntu ku isi wari kuba se.

Malayika kandi yasuye umugabo wo Mariya yari agiye gushyingirwaho. Umugabo yitwaga Yozefu. Malayika yabwiye Yozefu ko umwana uzavuka azaba ari Umwana wa Data wa twese wo mu Ijuru ko atari uw’umuntu numwe ku isi. Malayika yamubwiye ko akwiye gushyingiranywa na Mariya. Maze Yozefu na Mariya barashyingirwa. Nyuma y’uko Yesu avuka, Yozefu yamwitayeho nk’aho Yesu yari umwana we.

Kubera ko Nyina yari yambaye umubiri upfa, Yesu yashoboraga kugira inzara, inyota, hamwe no kubabara, kandi yashoboraga no gupfa.

Ikiganiro

  • Ni gute tumenya ko ivuka rya Yesu ryari igihe gikomeye?

  • Ni izihe mbaraga Yesu yavanye kuri Se?

  • Ni ibihe bintu Yesu yatewe n’uko yari afite nyina wo ku isi?

Ishusho
The Twelve-Year-Old Jesus in the Temple, [Yesu w’Imyaka Cumi n’Ibiri mu Ngoro, yakozwe Carl Heinrich Bloch]

Mu gihe yari akiri muto, Yesu yigishirije mu ngoro y’Imana abantu bajijutse.

Yesu Yaje Tutwigisha Inkuru Nziza Ye

Yesu Yari Umuziranenge

Yesu yari umuziranenge. Yakoze ibintu byose Data wa twese wo mu Ijuru yashakaga ko akora. Yesu yakuze mu buryo bumwe nk’abandi bana bakuramo. Uko yakuraga, yungukaga ubushishozi. Yari afite ububasha bwa Data wa twese wo mu Ijuru.

Mu gihe Yesu yari afite imyaka 12 y’amavuko, yari yamenye ko yoherejwe gukora ibyo Data wa twese wo mu Ijuru yashakaga ko akora. Yamenye ko afite umurimo udasanzwe wo gukora ku isi.

Umunsi umwe yajyanye na Mariya na Yozefu i Yerusalemu. Ubwo Mariya na Yozefu basubiraga mu rugo, babonye ko Yesu atari hamwe nabo. Basubiye i Yerusalemu kumushaka. Nyuma y’iminsi itatu bamusanze mu ngoro y’Imana, avugana n’abanyabwenge anabasubiza ibibazo byabo. Buri muntu wamwumvise yaratangajwe n’uko Yari azi byinshi kandi yashoboraga gusubiza ibibazo byabo. Yozefu na Mariya bishimiye kumubona, ariko ntibari bishimiye ko Atagumanye nabo. Yesu yababwiye ko byari ukubera ko yagombaga gukora umurimo wa Se wo mu Ijuru.

Yesu Yarabatijwe*

Igihe Yesu yari afite imyaka 30 y’amavuko, Yasanze Yohana Umubatiza ngo abatizwe. Yohana yatekereje ko adakwiye kubatuza Yesu, kubera ko Yesu atari yarigeze acumura. Ariko Yesu yabwiye Yohana ngo Amubatize. Yesu yashakaga kubaha amategeko yose ya Data wa twese wo mu Ijuru. Yohana yabatije Yesu, amushyira wese mu mazi maze arongera aramuzamura. Igihe Yesu yabatizwaga, Data wa twese wo mu Ijuru yavugiye mu ijuru maze avuga ko Yesu yari Umwana we kandi ko We, Data wa twese wo mu Ijuru, yari amwishimiye cyane. Roho Mutagatifu nawe yaje kuri Yesu igihe yabatizwaga.

Satani Yagerageje Yesu

Nyuma y’uko Yesu abatizwa, Yagiye mu butayu kuba wenyine kandi ngo yiyirize anasenge. Nyuma y’uko Yesu yari yariyirije iminsi 40, Satani yaraje nuko aramugerageza. Satani yari azi ko Yesu aramutse akoze icyaha kimwe, Yesu ntiyazashobora gukora ibintu yoherejwe gukora. Maze umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru ntugerweho.

Yesu yatsinze ibigeragezo byose bya Satani. Nyuma, yabwiye Satani ngo agende. Satani amaze kugenda, Abamalayika baje gusura Yesu.

Yesu Yatwigishije Gukunda Data wa Twese wo mu Ijuru no Gukundana

Amaze gutsinda Satani, Yesu yatangiye kwigisha abantu. Imwe mu mpamvu Yaje ku isi yari ukutwigisha uburyo dukwiye kubaho.

Yesu yigishije ko dukwiye gukunda Data wa twese wo mu Ijuru n’umutima, ibitekerezo, n’imbaraga byacu byose. Yigishije ko dukwiye no gukunda abandi nk’uko twikunda. Dukwiriye no kubabarira kandi tukanafasha abandi. Yesu yatweretse uko twakora ibi bintu. Yerekanye urukundo rwe afitiye Data wa twese wo mu Ijuru akora buri kimwe cyose Data wa twese wo mu Ijuru yamusabye gukora.

Yesu Yakunze Abantu Bose

Yesu yari afite urukundo kuri buri wese. Yakijije abarwayi. Yahumuye impumyi ndetse n’ibimuga biragenda. Yateruye abana bato mu biganza bye anabaha umugisha.

Yesu yeretse urukundo ababaga barakoze ibyaha. Yabigishije kubabazwa n’ibyaha byabo kandi ntibazongere gukora icyaha bibaho. Yesu yakunze n’abamwishe. Yabasengeye kuri Data wa twese wo mu Ijuru. Yesu yigishije ko dukwiye gukundana nk’uko yadukunze.

Ikiganiro

  • Ni ibihe bintu twakora ngo twereke Data wa twese wo mu Ijuru ko tumukunda?

  • Ni ibihe bintu twakorera abandi bantu ngo tubereke urukundo tubafitiye?

Yesu Yashyizeho Itorero

Yesu yashakaga ko abantu bose bamenya inzira ibasubiza kwa Data wa twese wo mu Ijuru. Inzira ye yitwa inkuru nziza. Yesu yashyizeho itorero kugira ngo abantu bose bazamenye inkuru nziza.

Yesu yatoranyije abagabo cumi na babiri, abita Intumwa, ngo bayobore Itorero. Bajyaga kwigisha abantu inkuru nziza nyuma y’uko Asubira mu ijuru. Yesu yahaye Intumwa Cumi n’Ebyiri ubushobozi bwo kumuhagararira. Bagombaga kwigisha abantu bose inkuru nziza bakanabatiza. Bagombaga guhitamo abandi ngo babafashe kwigisha inkuru nziza no gukora ibintu byose yashakaga ko bikorwa.

Ikiganiro

  • Kuki Yesu yatoranyije Intumwa Cumi n’Ebyiri?

Igihe Twiga ibyerekeye Yesu, Dusobanukirwa Ukuntu Ari Umuntu Uhambaye

Yesu yafashije buri wese muri twe atwereka uko dukwiye kubaho. Igihe twiga kuba nka we, twiga gukora ibintu bituma twishima. Dushobora no kwiga ibintu bizadufasha gusubira mu ijuru kubana na Data wa twese wo mu Ijuru.

Igihe tumenye ko Yesu adukunda, twiyumvamo amahoro. Twumva dutekanye kandi nta bwoba. Tuziko dushobora kumugenderaho ngo abe umuyobozi wacu. Tuzi ko asobanukiwe ibibazo byacu. Inyigisho ze zidufasha kwigobotora ibibazo byacu. Igihe dusobanukiwe byose Yesu yadukoreye, urukundo tumufitiye ruriyongera. Urukundo tumufitiye rutuma dushaka kumwubaha. Dutegereje twizeye igihe tuzaba kumwe na we.

Ikiganiro

  • Ni gute kwiga ibyerekeye Yesu bidufasha?

  • Wumva umerewe ute iyo uri kwiga ibyerekeye Yesu?