Imigenzo n’Amatangazo
Amagambo yo Kumenya


Amagambo yo Kumenya

Abavandimwe bita ku bandi (b’igitsina gabo)Abagabo bahawe umuhamagaro wo gufasha mu bikenewe bya roho n’iby’umubiri by’abanyamuryango b’amashami yabo. Baba by’umwihariko ari abashinzwe gufatanya maze bagashingwa kwita ku bantu runaka n’imiryango runaka.

Abavandimwe bita ku bandi (b’igitsina gore)Abagore bahawe umuhamagaro wo gufasha mu bikenewe bya roho n’iby’umubiri by’abanyamuryango b’amashami yabo. Uyu muhamagaro uhabwa abagore bose mu itorero. Baba by’umwihariko abashinzwe gufatanya maze bagashingwa kwita ku bagore bamwe.

Akarere:Ahantu cyangwa igice kiba kigabanijwemo amashami muri misiyoni y’itorero. Kayoborwa n’umuyobozi n’abajyanama be babiri.

Bamenya:Ushobora kubona iby’igihe kizaza kubera ko aba yarabihishuriwe na Data wa twese wo mu Ijuru. Bamenya ni kimwe n’umuhanuzi.

Data Uhoraho:Irindi zina duha Data wa twese wo mu Ijuru.

Data wo mu Ijuru:Uriho atunganye asa n’umuntu upfa ariko afite umubiri wazutse w’inyama n’amagufa. Ni Data wa roho zacu, ni we dusenga. Ashoboye byose kandi ntapfa. Aradukunda kubera ko turi abana be. Tunamwita Data wa twese wo mu Ijuru.

Data wo mu Ijuru:Reba Data wo mu Ijuru.

Ibihango:Ibihango bitagatifu hagati ya Data wa twese wo mu Ijuru n’umuntu.

Icyacumi:Kimwe cya cumi cy’ibyo twinjiza byose, gihabwa itorero.

Icyemezo cy’ingoro y’Imana:Urwandiko rusinyeho rwemerera umuntu kwinjira mu ngoro y’Imana iyo ariyo yose y’itorero. Kubona uru rwandiko, umuntu agomba kuba ari umunyamuryango w’itorero ubikwiye. Icyemezo gisinywa n’abayobozi nyabo b’ubutambyi, bahamya ko umuntu abikwiye.

Icyiciro:Umwanya w’ububasha mu butambyi. (Reba Umudiyakoni, Umwigisha, Umutambyi, n’ibindi.)

Igitabo cya Morumoni:Igitabo cy’ibyanditswe kirimo inyigisho za Data wa twese wo mu Ijuru ku bantu babaye ku mugabane w’Amerika.

Igitambo:(1) Mu buryo bwa kera, ukwicwa kw’amatungo ngo hubahwe itegeko rya Data wa twese wo mu Ijuru. (2) Muri iki gihe, ukwigomwa ikintu gifite agaciro kuri twe, nk’igihe cyacu n’ubutunzi, kugira ngo dufashe abandi.

Ihishurirwa:Ubumenyi Data wa twese wo mu Ijuru aha umuntu, ubusanzwe binyura mu guhumekerwa na Roho Mutagatifu, bukerekeza ku bintu by’ahahise, ubu, n’ahazaza.

Ijambo ry’Ubushshozi:Itegeko ryavuye kuri Data wo mu Ijuru ritubwira icyo dushobora cyangwa tudashobora kurya cyangwa kunywa. Rivuga by’umwihariko ko tutagomba gukoresha ibisindisha, itabi, icyayi, n’ikawa (Reba Igice cya 27.)

Ijuru:Ahantu Data wa twese wo mu Ijuru atuye. Rimwe na rimwe rikoreshwa mu kuvuga ahantu roho zabaga mbere yo kuza ku isi, n’aho ijya nyuma yo gupfa (isi ya roho). Nanone ni izina ry’ahantu abakiranutsi bazaba iteka ryose nyuma y’izuka (ubwami selesitiyeli).

Ikinyagihumbi:Imyaka igihumbi y’amahoro izatangira igihe Yesu azagaruka ku isi mu cyitwa ukuza kwa kabiri.

Ikuzwa:Ubuzima mu rwego rw’ikirenga rwo mu bwami selesitiyeli. Abakuzwa bazamera nka Data wa twese wo mu Ijuru.

Imambo:Urwego rw’abanyamuryango bari mu gace runaka itorero riri byuzuye kandi riyobowe n’abayobozi b’ubutambyi bashyizweho. Igabanyijwemo uduce duto twitwa indembo n’amashami.

Imana:Uriho w’ikirenga akaba n’umuyobozi w’isanzure. Izina Imana ubusanzwe rivuga Data wa twese wo mu Ijuru, ariko rimwe na rimwe mu byanditswe rivuga Yesu.

Imfunguzo z’ubutambyi:Uburenganzira bwo gutanga ububasha bwo gukora imigenzo y’ubutambyi.

Imiryango icumi:Abakomoka ku icumi mu bahungu cumi na babiri ba Isirayeli (Yakobo) bajyanyweho bunyago kandi aho baherereye hakaba harayobeye ubumenyi bwa muntu.

Impano Idasanzwe:Imigisha itangwa na Data wa twese wo mu Ijuru mu ngoro z’Imana ikenewe ngo duhabwe ikuzwa.

Impano ya Roho Mutagatifu:Uburenganzira bwo kugira ubuyoborwe buhoraho bwa Roho Mutagatifu. Iyi mpano itangwa nyuma y’umubatizo.

Impongano:Inyishyu ya Yesu, mu kubabara n’urupfu, kubera ibyaha by’ikiremwamuntu cyose ibyo bikabashoboza gukurwaho ingaruka z’urupfu rw’umubiri na roho zazanywe n’igicumuro cya Adamu hamwe n’ukwitandukanya na Data wa twese wo mu ijuru kwa muntu.

Ingoro y’Imana:Inyubako ntagatifu, bose bafata nk’inzu ya Nyagasani, muri yo hakorerwamo imigenzo mitagatifu, harimo n’umugenzo w’umubano w’iteka ryose.

Inkuru nziza:Inyigisho za Yesu Kristo, iyo zakurikijwe, zishoboza umuntu gusubira kuba mu bwiza bwa Data wa twese wo mu Ijuru.

Intumwa:Icyiciro mu butambyi bwa Melikisedeki. Intumwa ni abahamya bihariye ba Yesu Kristo mu isi yose.

Inyigisho n’Ibihango:Igitabo cy’ibyanditswe kirimo amagambo ya Data wa twese wo mu Ijuru abwira abantu bo muri iki gihe.

Inzu ya Isirayeli:Uwo ari we wese ukomoka cyangwa warerewe mu bahungu 12 ba Yakobo, wahinduriwe izina akitwa Isirayeli (Reba Itangiriro 32:28).

Inzu y’imbohe ya roho:Ahantu roho y’ikiremwamuntu yose ijya nyuma yo gupfa kugeza ku izuka.

Inzu y’imbohe ya Roho:Igice cy’isi ya roho aho roho z’ubwoko butatu bw’abantu zijya nyuma yo gupfa: abagome muri ubu buzima, ababayeho ubuzima bwiza ariko ntibemere cyangwa ngo babeho mu nkuru nziza, n’abatarigeze bagira amahirwe yo kumva inkuru nziza. Hanyuma abo bantu bose bazazurwa.

Isakaramentu:Umugenzo abanyamuryango b’itorero basangiriramo umugati n’amazi bishushanya umubiri n’amaraso bya Yesu ngo bitwibutse impongano ye kubera ibyaha byacu.

Ishami:Igenekereza hakoreshejwe ishami ry’igiti mu kugaragaza igice gito cyangwa itsinda ry’umuryango munini w’itorero. Igice kiba kigendeye ku mupaka w’ahantu abanyamuryango batuye banahurira bari munsi y’ubuyobozi bw’abakozi ba Data wa twese wo mu Ijuru babifitiye ububasha.

Isimbi ry’Agaciro Kanini:Igitabo cyo mu byanditswe kirimo inyandiko za Mose, Aburahamu na Joseph Smith. Izina ubwaryo risobanuye ibuye rihenze cyane, akaba ari ko kuntu icyo gitabo gifatwa n’abanyamuryango b’itorero.

Itegeko ry’ukudasambana:Itegeko rya Data wa twese wo mu Ijuru ry’uko umuntu agomba kugirana imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye gusa.

Itorero:Reba Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.

Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma:Izina ryemewe ry’Itorero rya Yesu Kristo, yagaruye abinyujije ku muhanuzi Joseph Smith muri iki gihe. Iri torero rimwe na rimwe baryita izina ry’irihimbano ry’Itorero rya Morumoni.

Itsinda:Itsinda ryashyizweho ry’abagabo n’abahungu bafite urwego rumwe mu butambyi. Buri huriro ritegekwa n’umuyobozi n’abajyanama babiri.

Ituro ryo kwiyiriza ubusa:Impano y’amafaranga azigamwa kubera kwigomwa amafunguro abiri. Rihabwa itorero ngo rifashe abakene.

Izuka:Ukongera guhuzwa k’umubiri na roho, nyuma y’urupfu, ngo bikore umubiri udapfa.

Komatanywa hamwe by’iteka ryose:Umugenzo ukorerwa mu ngoro y’Imana uhuriza hamwe by’iteka ryose umugabo n’umugore, cyangwa abana ku babyeyi babo.

Kubatiza:Kwibiza umuntu mu mazi nyuma ugakura uwo muntu mu mazi ngo abeho mu buzima bushya. Reba Umubatizo.

Kwimika:Guha umugabo ubikwiye icyiciro mu butambyi arambikwaho ibiganza.

Misiyoni:(1) Agace k’isi aho Itorero riba rikorera umurimo w’ivugabutumwa cyangwa riteganya kuwuhakorera. Ubusanzwe kaba kagabanijemo uduce duto twitwa uturere. (2) Umuhamagaro ukorwa n’umuyobozi w’Itorero wo kwigisha inkuru nziza cyangwa gutanga ubufasha mu gihe runaka.

Nyagasani:Izina ry’Imana. Rimwe na rimwe bivuze Data wa twese wo mu ijuru ubundi rimwe na rimwe bikavuga Yesu Kristo.

Paradizo:Igice cy’isi ya roho aho roho z’abakiranutsi ziba.

Paruwasi:Itsinda ry’abanyamuryango b’itorero babumbiye mu mambo, bayoborwa n’umwepiskopi n’abajyanama be babiri.

Patiriyariki:Icyiciro mu Ubutambyi bwa Melikisedeki gihabwa umuntu usanzwe ari umutambyi mukuru, nyuma yo gushyirwa mu murimo w’ubusogokuru bukuru atanga imigisha yihariye, yitwa imigisha ya Patiriyaki, ku banyamuryango b’itorero bakiranuka.

Roho:Igiha umubiri ubuzima. Ni igice cy’umubiri cyabayeho mbere y’ubu buzima kinakomeza kubaho nyuma yo gupfa. Roho n’umuburi bizongera bihuzwe mu izuka, ubutazatandukana ukundi.

Roho Mutagatifu:Umuntu wa roho udafite umubiri ufatika kandi ufite inshingano yo guhamya ibyo Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu bavuga kandi bakora. Iyo tuvuze ko Roho wa Data wa twese wo mu Ijuru ari hamwe natwe, tuba tuvuga Roho Mutagatifu.

Siyoni:Irindi zina rya Yerusalemu Nshya, umurwa Yesu azayoboreramo isi mu gihe cy’ikinyagihumbi.

Ubugingo:Bisobanura kimwe nk’umuntu (umubiri na roho biri hamwe). Rimwe na rimwe, ariko, iri jambo rikoreshwa mu gusobanura roho y’umuntu.

Ubugingo buhoraho:Ibi ntibivuga gusa kubaho iteka ryose ahubwo binavuga kubaho ubuzima nk’ubwo Data wa twese wo mu Ijuru abaho no kumera nka we. Bisobanuye kimwe n’ikuzwa.

Ubuhanuzi:Amagambo yahumetswe y’umuhanuzi, ubusanzwe aba ari ayerekeye ibintu bizabaho.

Ubutambyi:Ububasha Data wa twese wo mu Ijuru aha abagabo bwo gukora umurimo we no kumuvugira. Harimo ibyiciro bibiri: igikuru cyangwa Ubutambyi bwa Melikisedeki n’igito cyangwa Ubutambyi bwa Aroni.

Ubutambyi bwa Aroni:Ububasha buciriritse mu bubasha bubiri bw’ubutambyi Data wa twese wo mu Ijuru yahaye abagabo bo ku isi ngo bakore mu izina rye kubera agakiza k’abana be. Ubu butambyi buciriritse bwakuye izina ryabwo kuri Aroni, umuvandimwe wa Mose, kandi butandukanye n’ubwo ikirenga cyangwa Ubutambyi bwa Melikisedeki. Ubutambyi bwa Aroni burimo ibyiciro by’umudiyakoni, umwigisha, umutambyi, n’umwepiskopi.

Ubutambyi bwa Melikisedeki:Ubukomeye mu butambyi bubiri, bufite ibyiciro by’ubukuru, ubutambyi bukuru, Patiriyariki, Ba Mirongo Irindwi, n’Intumwa.

Ubuyobe:(1) Ukuva kuri Data wa twese wo mu Ijuru mu buryo bwa roho. (2) Igihe runaka ubwo inyigisho za Data wa twese wo mu Ijuru n’ubutambyi bwe bitari ku isi.

Ubwami selesitiyeli:Bwa bwami abakiranutsi babamo mu maso ya Data wa twese wo mu Ijuru aho banaragwa ibyo afite byose.

Ubwami telesitiyeli:Ubutoya mu bwami butatu bw’ikuzo abantu bazashyirwamo nyuma y’izuka. Ubu bwami bubikiwe ababeshyi, abicanyi, abajura, n’abandi bantu babi.

Ubwami tiresitiyeli:Ubwami bw’ikuzo bufite uko bumeze kuri hasi y’ubwami selesitiyeli ariko hejuru y’ubwami telesitiyeli. Bubikiwe abantu beza bo ku isi batakoze ibintu byose Data wa twese wo mu ijuru yabasabaga.

Ugucumura kwa Adamu:Impinduka zaje kuri Adamu na Eva kubera ko bariye urubuto babujijwe. Data wa twese wo mu Ijuru yabakuye imbere y’ubwiza bwe, maze bahinduka abapfa. Ibi byatumye bishoboka ko ikiremwamuntu cyose kivuka kandi kigapfa.

Ugushyingirwa guhoraho:Umubano w’abafatanirijwe hamwe by’iteka ryose mu ngoro y’Imana ugakomeza iteka ryose nyuma y’uko dupfuye iyo turi abakwiye kubana na Data wa twese wo mu Ijuru.

Ukuza kwa Kabiri:Ukugaruka k’umukiza wacu, Yesu Kristo, ngo atangize ikinyagihumbi, cyangwa igihe cy’amahoro cy’imyaka igihumbi.

Ukwihana:Inzira umuntu wakoze ibyaha agomba kunyuramo kugira ngo ababarirwe. (Reba Igice cya 14.)

Umubatizo:Umugenzo w’ingenzi mu nkuru nziza umuntu asezeraniramo na Data wa twese wo mu Ijuru kumwumvira na Data wa twese wo mu Ijuru agasezerana kubabarira uwo muntu no kumuhanaguraho icyaha no kumwemerera ubunyamuryango mu itorero rye. Uyu mugenzo ushushanya kuvuka ubwa kabiri wibizwa mu mazi nyuma ukongera ukagarurwa mu buzima bushya. Uyu mugenzo ukorwa n’abemerewe kugira ubutambyi maze bagakorera Data wa twese wo mu Ijuru.

Umubatizo w’abapfuye:Umubatizo mu ngoro ya Data wa twese wo mu Ijuru w’umuntu uriho akora mu cyimbo cy’umuntu wapfuye.

Umudiyakoni:Urwego rwa mbere rw’ubutambyi bwa Aroni, rushobora guhabwa abanyamuryango b’indakemwa b’igitsina gabo b’itorero utangiriye muri Mutarama y’umwaka yuzuzamo imyaka 12 y’amavuko. Rubaha ububasha bwo kuzuza inshingano zimwe z’igihe gitoya.

Umugenzo:Umugenzo cyangwa umuhango bikorwa hakoreshejwe ububasha bw’ubutambyi.

Umugoroba w’umuryango:Uguterana k’umuryango, ubusanzwe buri wa mbere nimugoroba, aho baririmba, bakiga inkuru nziza, bakavuga ku bibazo bafite, bagakina imikino, bagakora n’ibindi bintu nk’umuryango.

Umuhanuzi:Umuntu wahamagawe na Data wa twese wo mu Ijuru uvugana na we kandi akamuvugira.

Umukiza:Ukiza undi ikintu cyari bumugirire nabi. Yesu ni umukiza wacu kubera ko yadukijije urupfu rw’umubiri n’urwa roho.

Umukuru:Icyiciro cya mbere cyo mu butambyi bwa Melikisedeki gishyirwamo abagabo babikwiye iyo bafite imyaka 18 kuzamura. Kibaha ububasha bwo gukora imwe mu migenzo, yo gutanga imigisha mu buzima bw’abandi bantu.

Umunsi w’Isabato:Umunsi w’ikiruhuko wahanzwe na Yesu nk’umunsi wo kuramya Data wa twese wo mu Ijuru no gukorera abandi. Wubahirizwa ku cyumweru ahantu hafi ya hose ku isi.

Umutambyi:Urwego rwo mu butambyi bwa Aroni, rushobora guhabwa abanyamuryango b’indakemwa b’abagabo b’itorero utangiriye muri Mutarama y’umwaka buzuzamo imyaka 16 y’amavuko. Uru rwego rubaha ububasha bwo kubatiza no kwimika abo mu butambyi bwa Aroni, guha umugisha isakaramentu, no gukora izindi nshingano.

Umutambyi mukuru:Icyiciro mu Ubutambyi bwa Melikisedeki gishinzwe ubuyobozi bw’ibya bya roho.

Umwepiskopi:Icyiciro cyo mu butambyi bwa Aroni giha umuntu ububasha bwo kwita ku mibereho myiza ya roho n’imibiri y’itsinda ry’abanyamuryango b’itorero.

Umwigisha:Urwego rw’Ubutambyi bwa Aroni, rushobora guhabwa abanyamuryango b’abagabo b’indakemwa b’itorero utangiriye muri Mutarama y’umwaka buzuzamo imyaka 14 y’amavuko. Izina rituruka ku nshingano imwe y’uru rwego. Ari yo kwigisha abanyamuryango b’itorero.

Umwijima:Ahantu Satani n’abahisemo kumuyoboka bazaba. Ababayo ntibazayoborwa na Roho Mutagatifu bazabayo badafite urumuri n’ukuri.

Urupfu rwa roho:Ukuba utandukanijwe na Data wa twese wo mu ijuru.

Urupfu rw’umubiri:Urupfu tugira iyo imibiri yacu itandukanijwe na roho zacu.

Uwa Ba Mirongo Irindwi:Icyiciro mu butambyi bwa Melikisedeki. Umugabo uri muri iki cyiciro ni umuhamya udasanzwe wa Yesu Kristo kandi afasha intumwa kuyobora itorero.

Uwera:Ijambo rikoreshwa mu kugaragaza umunyamuryango w’Itorero nyakuri rya Yesu.

Yerusalemu Nshya:Umurwa uzubakwa muri leta ya Missouri, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mbere y’itangira ry’ikinyagihumbi. Yesu azayobora guverinoma ye, ubwami bwa Data wa twese wo mu Ijuru ku isi, kuva ubwo mu gihe k’ikinyagihumbi.

Yesu Kristo:Umukuru mu bana ba roho ba Data wa twese wo mu Ijuru, umuremyi w’isi n’umukiza wacu akaba n’umucunguzi. Yaje ku isi ngo yishyure ibyaha byacu twese. (Reba by’umwihariko imitwe ya 3, 11, na 12.)