Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 16: Impano ya Roho Mutagatifu


Ishusho
umugore urimo kubatizwa

Dukwiye kwakira impano ya Roho Mutagatifu turambikwaho ibiganza.

Igice cya 16

Impano ya Roho Mutagatifu

Roho Mutagatifu adufasha kumenya no gusobanukirwa ibintu biri ukuri. Ni gute dushobora kwakira impano ya Roho Mutagatifu?

Roho Mutagatifu Ashobora Kutuyobora ku Kuri

Roho Mutagatifu ashobora gufasha abantu mbere y’uko babatizwa. Ashobora kubwira umuntu ko inyigisho za Yesu ari ukuri. Rimwe na rimwe atubwira aho twabona Itorero ry’ukuri rya Yesu Kristo. Ariko Roho Mutagatifu agumana natwe kuva tumaze kubatizwa no guhabwa impano ya Roho Mutagatifu.

Mu isezerano rishya dusoma iby’umugabo witwaga Koruneliyo. Yari umugabo utari yarigeze abatizwa. Roho Mutagatifu yamubwiye ko inyigisho za Yesu zari ukuri. Koruneliyo yaje kubatizwa maze anakira impano Roho Mutagatifu.

Data wa Twese wo mu Ijuru Yaduhaye Inzira yo Kwakira Impano ya Roho Mutagatifu

Iyo twiga ku mugambi Data wa twese wo mu Ijuru adufitiye, dushaka kwihana ibyaha byacu ndetse tukanubaha ikintu cyose atubwira gukora. Ariko ntitwakora ibi nta bufasha dufite. Impano ya Roho Mutagatifu ni uburenganzira buduhesha ubufasha buva kuri Roho Mutagatifu mu bihe byose. Twakira iyi mpano ako kanya nyuma yo kubatizwa.

Tugomba kwitegura kugira ngo twakire impano ya Roho Mutagatifu. Tugomba kwemera Yesu kandi tukanagerageza cyane gukora ibyo adutegeka. Tugomba kwihana ibyaha byacu tukanabatizwa.

Tumaze kubatizwa, abafite ububasha buva kwa Data wa twese wo mu Ijuru barambika ibiganza ku mutwe wacu, bakaduha impano ya Roho Mutagatifu, kandi bakatwemeza nk’abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Banaduha umugisha.

Ikiganiro

  • Ni gute twakira impano ya Roho Mutagatifu?

Hari inzira nyinshi impano ya Roho Mutagatifu ishobora kudufashirizamo. Ashobora kutugezaho ubutumwa buva kuri Yesu. Ashobora kutwigisha ibintu byinshi byerekeye Yesu na Data wa twese wo mu Ijuru.

Ashobora kudufasha kumenya uko twakemura ibibazo byacu. Ashobora kuduhumuriza. Ashobora kudufasha gutsinda ibyaha byacu. Ashobora kudufasha gukora ibintu bikwiye.

Roho Mutagatifu ashobora kudufasha gusobanukirwa hamwe no gukunda abandi. Ashobora kudufasha kumenya uko dushobora kubafasha. Ashobora kudufasha gusobanukirwa inyigisho za Yesu. Ashobora kudufasha kumenya icyo tuvuga twigisha abandi bantu ibyerekeye Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu.

Ikiganiro

  • Ni izihe zimwe mu nzira impano ya Roho Mutagatifu ishobora guhindura ubuzima bwacu?

Tugomba Kwihana Ibyaha Byacu ngo Tugire Iyi Mpano

Binyuze mu mpano ya Roho Mutagatifu dushobora kuba abantu beza kurushaho kandi tugakora ibintu byiza. Dushobora kugenda duhinduka nka Data wa twese wo mu Ijuru. Ariko iteka tugomba guhora tugerageza gukora ibintu byiza, cyangwa Roho Mutagatifu ntagumane natwe. Tugomba kugerageza gutekereza ibitekerezo byiza. Tugomba kugerageza gukurikira inyigisho za Yesu. Iyo dukoze ikintu kidakwiye, tugomba kwihana. Uko tugerageza gukora ibi bintu, Roho Mutagatifu aradufasha.

Rimwe na rimwe Roho Mutagatifu atuyobora adutera kugira akanyamuneza n’ibyiyumviro by’amahoro mu mitima yacu. Iyo dutangiye gukora ikintu kidakwiye, ibyo byiyumviro by’ibyishimo biragenda. Rimwe na rimwe dushobora kumva ijwi rituvugisha mu bitekerezo byacu, ritubwira icyo gukora cyangwa kudakora. Tugomba guhora twiteguye kumva kandi tukanubaha ibyo Roho Mutagatifu atubwira, kubera ko Roho Mutagatifu iteka atubwira ibyo Yesu ashaka ko dukora, kandi mu kumvira Yesu gusa dushobora gusubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru.

Turamutse tutubashye Roho Mutagatifu n’iyo dutangiye gukora ibintu bidakwiye, Roho Mutagatifu aragenda. Ntazagumana natwe cyangwa ngo adufashe iyo tutari gukora ibintu bikwiye. Ariko nituramuka twumviye ubuyobozi bwe, Roho Mutagatifu azabana natwe ubudatuza. Adufasha guhinduka abantu beza kurushaho kandi akadutegurira ubuzima na Data wa twese wo mu Ijuru.

Ikiganiro

  • Tugomba gukora iki kugira ngo Roho Mutagatifu ashobore kudufasha?

Twakira Indi Migisha Idasanzwe binyuze kuri Roho Mutagatifu

Imwe mu migisha idasanzwe twakirira muri Roho Mutagatifu yitwa impano za Roho. Yesu atanga izi mpano ku banyamuryango b’itorero rye ry’ukuri igihe cyose itorero rye riri ku isi. Aduha izi mpano binyuze mu bubasha bwa Roho Mutagatifu. Dukeneye gusobanukirwa izo mpano kugira ngo tubashe kuzikoreshanya ubuhanga.

Impano yo Kuvuga Izindi Ndimi

Impano imwe ifasha abantu kuvuga izindi ndimi. Imwe mu mpamvu Yesu aha abantu iyi mpano ni ukubafasha kwigisha inkuru nziza ku bantu bavuga izindi ndimi.

Impano yo Gusobanura Urundi Rurimi

Indi mpano ifasha abantu bari kubwirwa iby’inkuru nziza. Impano yo gusobanura izindi ndimi ifasha abandi gusobanukirwa ubutumwa buva kuri Yesu bwavuzwe mu rurimi batazi.

Impano yo Kumenya ko Yesu Ari Umwana wa Data wa Twese wo mu Ijuru

Indi mpano ifasha abantu kumenya ko Yesu ari Umwana wa Data wa twese wo mu Ijuru. Ibyanditswe bitagatifu bivuga ko abantu bashobora kumenya ko Yesu ari Umukiza gusa Roho Mutagatifu abafashije kubimenya. Iyi mpano ni ubuhamya bwa Roho Mutagatifu ko mu by’ukuri Yesu ari Umwana wa Data wa twese wo mu Ijuru kandi ko ari umukiza w’isi.

Impano yo Kwemera Ubuhamya bw’Abandi

Impano yo kwemera ubuhamya bw’abandi ifasha abantu kumenya niba ibintu umuntu avuze byerekeye Yesu ari ukuri. Roho Mutagatifu adufasha kumenya ubuhamya bw’ukuri no kubwemera.

Impano yo Kwizera

Impano yo kwizera idufasha kubaha amategeko ya Yesu. Nta kwizera, ntidushobora kwakira indi mpano n’imwe ya roho. Nta kwizera, ntidushobora gusubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru. Abantu benshi bafite ukwizera gukomeye muri Yesu. Umwe mu bahanuzi bo mu gitabo cya Morumoni yari afite ukwizera guhambaye muri Yesu ko Yesu yamubonekeye. Umuhanuzi Joseph Smith yari afite ukwizera gukomeye muri Yesu Kristo ko Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu bamubonekeye.

Impano yo Gusemura

Impano yo gusemura ifasha abantu gusemura amagambo yanditse ya Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu hamwe n’abayoboke be ava mu rurimi rumwe ajya mu rundi. Umuhanuzi Joseph Smith yari afite iyi mpano ubwo yasobanuraga Igitabo cya Morumoni. Iyi mpano ifasha umusemuzi gusobanukirwa ubusobanuro nyabwo bw’ubutumwa maze akabusemura nyabyo.

Impano y’Ubumenyi

Impano y’ubumenyi ifasha abantu gusobanukirwa umurimo wa Data wa twese wo mu ijuru na Yesu. Data wa twese wo mu Ijuru yavuze ko tudashobora kumusubiraho niba tutazi cyangwa tudasobanukirwa ibintu ashaka ko dukora. Tugomba kumenya umugambi Data wa twese wo mu Ijuru yaduhaye kugira ngo tubashe kumusubiraho.

Yesu yavuze ko ubumenyi tubona muri ubu buzima buzadufasha mu isi ya roho nyuma y’uko dupfa. Ashaka ko tumenya ibyerekeye inyigisho n’amategeko bye, ijuru n’isi, ibintu byabaye, ibindi byo mu bihugu byacu hamwe no mu bindi bihugu. Yavuze ko tugomba gukoresha ubwo bumenyi neza. Dukwiye gusaba ubufasha bwa Roho Mutagatifu mu gushaka ubumenyi.

Impano y’Ubushishozi

Iyi mpano ifasha abantu gukoresha mu buryo buboneye ubumenyi Data wa twese wo mu Ijuru abaha. Dukwiye gukoresha iyi mpano ngo tugire neza ubuzima bwacu no kwigisha no kugira inama nziza abandi.

Impano yo Kwigisha

Impano yo kwigisha ifasha abantu kwigisha abandi inkuru nziza mu buryo butuma basobanukirwa. Dushobora kugira iyi mpano binyuze gusa mu kugira ukwizera muri Yesu no mu kwiga no gusenga.

Impano y’Ubuhanuzi

Impano y’ubuhanuzi ifasha abantu kumenya no gusobanukirwa ibintu byabayeho, ibirimo kubaho, n’ibizaza. Abahanuzi bahabwa iyi mpano, ariko natwe dushobora kuyigira ngo ituyobore mu buzima bwacu.

Impano y’Ihishurirwa*

Roho Mutagatifu ahishurira abantu ibintu bizabafasha. Buri wese muri twe ashobora guhishurirwa ku bimwerekeyeho. Ariko amahishurirwa agenewe Itorero ryose ahabwa umuhanuzi gusa. Ntabwo dushobora guhishurirwa ku muyobozi w’Itorero ryacu. Ikintu cyose Roho Mutagatifu aduhishurira cyemeranya n’andi mategeko n’inyigisho za Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu.

Impano yo Gukiza

Impano yo gukiza ifasha abantu barwaye kumererwa neza. Bamwe bafite ukwizera mu gukizwa abandi bafite ukwizera mu gukiza abandi abantu.

Impano yo Gukora Ibitangaza

Impano yo gukora ibitangaza itangwa ngo ifashe abantu. Igitangaza ni ikintu Data wa twese wo mu Ijuru adukorera kiruta ibyo twe ubwacu dufitiye imbaraga zo gukora. Yesu yaravuze mu Isezerano Rishya no mu gitabo cya Morumoni ko hazabaho ibitangaza mu bamwemeraga.

Satani Ashobora Kwigana ububasha bwa Roho

Satani ashobora gutuma ibintu byigana impano nyazo za Roho bibaho. Ashobora kwisanisha hafi nk’umumalayika. Ashobora gutuma ibintu bibi bigaragara nk’aho ari byiza kandi bikwiye. Ashobora gutuma umuhanuzi w’ibinyoma agaragara nk’umuhanuzi w’ukuri. Ashobora gukora ibitangaza ngo atenguhe abantu. Abaraguzi, abapfumu, abaragura ubutunzi, n’abandi bameze nk’abo babona imbaraga ziva kuri Satani kandi ntabwo ari abayoboke ba Yesu. Dukwiye kuguma kure yabo.

Satani ashobora gutuma ibintu bigaragara nk’ukuri ku buryo inzira rukumbi dushobora kumenya ko ari ibinyoma ni ukubaza Data wa twese wo mu Ijuru. Tuzagira ibyiyumviro bidahamye, bitaduha amahoro, iyo Satani n’abayoboke be bigana impano za Roho. Impano yo kumenya igihe impano za Roho ari zo n’igihe ari iz’inyiganano za Satani yitwa impano y’ubushishozi.

Ikiganiro

  • Impano za roho ni izihe?

  • Ni gute twatandukanya impano za Roho nyazo n’inyiganano za Satani?

Dukwiye Gukora Duteza Imbere Tunakoresha Impano Dufite

Dushobora kumenya impano dufite turamutse twize, tukiyiriza, kandi tukanasenga. Dushobora gukoresha impano zacu gusa iyo twubashye amategeko ya Yesu. Nyuma tuzashaka kuzikoresha mu gufasha abandi no mu gufasha kubaka Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Nitudateza imbere ndetse ngo tunakoreshe impano zacu, tuzazitakaza.

Yesu yavuze ko tudakwiye kwiratana impano za Roho twaherewe umugisha. Ntidukwiye kuzibwira abantu batari buzifate nk’intagatifu. Izi mpano twazihawe ku nyungu zacu no guha umugisha abandi. Tugomba kwibuka ko izi mpano ari ntagatifu. Yesu aduha izi mpano binyuze muri Roho Mutagatifu. Asaba gusa ko tumushimira kandi tugakoresha izi mpano uko ashaka ko zikoreshwa.

Ikiganiro

  • Ni gute twamenya impano dufite?

  • Ni gute tugumana impano za Roho Mutagatifu?

Impano ya Roho Mutagatifu Ishobora Kutubera iy’Agaciro

Tugomba guhora tugerageza gukora ibintu byiza no kubaha Yesu, cyangwa Roho Mutagatifu ntagumane natwe. Tugomba kugerageza gutekereza ibitekerezo byiza. Iyo dukoze ikintu kidakwiye, tugomba kwihana. Tugomba kugerageza gusobanukirwa ibintu Roho Mutagatifu atubwira. Tugomba gukurikiza inama aduha.

Niba koko dushaka kubaha Yesu, impano ya Roho Mutagatifu izaha umugisha ubuzima bwacu. Idufasha kugira ubuzima bwishimye ikanategurira ubuzima na Data wa twese wo mu Ijuru.

Ikiganiro

  • Tugomba gukora iki kugira ngo Roho Mutagatifu ashobore kudufasha?