Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 10: Ibyanditswe Bitagatifu


Igice cya 10

Ibyanditswe Bitagatifu

Data wa twese wo mu Ijuru yaduhaye ibitabo byera bine byo kudufasha. Waba uzi amazina y’ibi bitabo bine?

Data wa Twese wo mu Ijuru Atwereka Urukundo Rwe Aduha Ibyanditswe Bitagatifu

Data wa twese wo mu Ijuru yabwiye abahanuzi kwandika ibintu Ashaka ko tumenya. Izi nyandiko zitwa ibyanditswe bitagatifu. Birejejwe cyane kubera ko ibintu byanditsemo biva kuri Data wa twese wo mu Ijuru. Bisumba ibindi byose kandi bifite akamaro kanini kurusha buri kintu cyose umuntu yakwandika adafite ubufasha bwa Data wa twese wo mu Ijuru.

Data wa twese wo mu iIuru aduha izi nyandiko kugira ngo adufashe. Iyo tuzisoma dushobora kwiga umugambi uhebuje Data wa twese wo mu Ijuru adufitiye. Dushobora kwiga ku buzima bwacu hamwe na We mbere y’uko tuvuka. Dushobora kwiga ibyerekeye Yesu Kristo. Dushobora kumenya ibintu tugomba gukora kugira ngo twishime kandi duhinduke nka Data wa twese wo mu Ijuru.

Izi nyandiko zidufasha kumenya ko Data wa twese wo mu Ijuru adukunda kandi ashaka ko dukora ibintu bikwiye. Zitubwira ku bandi bantu bize ibyerekeye Data wa twese wo mu Ijuru. Zitubwira ko Akunda abantu bose. Muri ibi byanditswe bitagatifu dusoma ko iyo abantu bahisemo kubaha Data wa twese wo mu ijuru, barishima kandi arabafasha. Iyo batamwubashye, ntibishima kandi ntibanabona ubufasha bwe.

Ikiganiro

  • Ni ibihe byanditswe bitagatifu?

  • Ni iki twakwigira mu byanditswe bitagatifu?

Dufite Ibitabo Bine by’Ibyanditswe Bitagatifu

Ibitabo bine by’ibyanditswe bitagatifu ni Bibiliya, Igitabo cya Morumoni, Inyigisho n’Ibihango, hamwe n’Isimbi ry’Agaciro Kanini. Byose birimo amagambo ya Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Byose byigisha inyigisho z’ukuri za Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu Kristo.

Bibiliya

Bibiliya irimo amagambo ya Data wa twese wo mu Ijuru yahawe abantu guhera mu bihe bya Adamu kugeza mu gihe Intumwa* za Yesu zabereyeho. Aya magambo ni ayacu natwe kugira ngo tuyige kandi tuyakurikize muri iyi minsi. Bibiliya igabanyijemo ibice bibiri. Ibi ni Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya.

Isezerano rya Kera ritangirira ku nkuru y’ukuntu Data wa twese wo mu Ijuru yaremye isi akanohereza umugabo n’umugore ba mbere ku isi. Isezerano rya Kera ririmo inkuru z’abahanuzi benshi, harimo nka Nowa, Aburahamu, Isirayeli, Mose, Yesaya, na Eliya. Inkuru zitubwira uko Data wa twese wo mu Ijuru yafashaga abantu iyo bakoraga ibyiza. Rinasobanura ko iyo abantu batumviraga abahanuzi ntibanubahe inyigisho za Data wa twese wo mu Ijuru, ntibashoboraga guhabwa ubufasha bwe.

Isezerano Rishya ni igice cya kabiri cya Bibiliya. Ritubwira inkuru y’ivuka hamwe n’ubuzima bya Yesu Kristo ku isi. Ririmo zimwe mu nyigisho nziza za Yesu hamwe n’inkuru nyinshi z’urukundo rwe ku bantu ndetse n’ukuntu yabafashije. Risobanura ukuntu yatoye intumwa mu bayoboke be ndetse n’ukuntu yigishije izi ntumwa maze akaziha ubushobozi bwo gukora umurimo we. Abayoboke be bari bazi ko yari Nyagasani. Abanditsi ba nyuma bamwise Nyagasani Yesu Kristo.

Isezerano rishya ritubwira ukuntu Yesu yababaye akanapfira bose. Isezerano ishya rirangirana n’inkuru z’ukuntu intumwa ze zigishije abandi ibimwerekeyeho, ibintu bizaba mbere y’uko Yesu agaruka, ndetse n’irangira ry’isi.

Abantu b’isi ntibemeye intumwa ahubwo barazisekaga, bakazitoteza, ndetse bakanazica. Igihe intumwa n’abahanuzi bose bamaze gupfa, nta n’umwe wari usigaye ngo yandike amagambo ya Data wa twese wo mu Ijuru.

Bibiliya irimo amagambo ya Data wa twese wo mu Ijuru igihe cyose asemuwe neza.

Igitabo cya Morumoni

Igitabo cya Morumoni kirimo inyigisho za Data wa twese wo mu ijuru ku bantu babaye ku migabane ya Amerika. Ibice by’iyi nyandiko byanditswe mu myaka 2,000 mbere y’uko Yesu Kristo avuka. Ikindi gice cyatangiwe nko mu myaka ya za 600 mbere ya Yesu Kristo maze kirangira mu myaka ya za 400 nyuma y’uko avuka. Iki gitabo kirimo inyigisho z’ingirakamaro za Data wa twese wo mu Ijuru. Igitabo cya Morumoni cyanditswe kugira ngo gifashe abantu b’icyo gihe n’ab’ubu kugira ngo bamenye ko Yesu ari umukiza w’isi yose.

Ibyinshi mu gitabo cya Morumoni bivuga ku itsinda ry’abantu bakoze urugendo bava i Yerusalemu bajya ku mugabane w’Amerika. Bafashe urugendo mu myaka 600 mbere y’uko Yesu Kristo avuka. Bari bayobowe n’umuhanuzi witwaga Lehi n’umuhungu we Nefi. Abavandimwe babiri ba Nefi bari abagome kandi ntibubahaga se. Bitwaga Lamani na Lemuweli.

Igihe Lehi apfuye, abagize umuryango we bigabyemo amatsinda abiri. Abakurikiye Nefi biswe Abanefi. Abakurikiye Lamani biswe Abalamani. Aya matsinda abiri yarakuze avamo amahanga. Abanefi n’Abalamani barwanye intambara nyinshi bahanganye. Data wa twese wo mu Ijuru yahaye umugisha kandi arinda abubahaga amategeko ye.

Data wa twese wo mu Ijuru yahisemo abahanuzi benshi ngo bigishe ndetse bayobore abantu be muri Amerika. Inkuru z’ubuzima bwabo n’inyigisho zabo biboneka mu gitabo cya Morumoni. Bamwe mu bahanuzi bakomeye bari muri iki gitabo ni Nefi, Yakobo, Benyamini, Aluma, Morumoni, na Moroni. Aba bagabo bose banditse amateka y’abantu ba Data wa twese wo mu Ijuru muri Amerika. Morumoni yafashe izi inyandiko zose zanditswe n’abahanuzi maze azishyira hamwe mu gitabo kimwe.

Abahanuzi babwiye abantu ko Yesu azaza gusura igihugu cyabo nyuma y’uko Arangiza umurimo We i Yerusalemu. Yesu yigaragaje ku bantu beza muri Amerika. Yabigishije inkuru nziza* Ye n’ibintu bagomba gukora ngo basubire kwa Data wa twese wo mu Ijuru nyuma yo gupfa.

Abo bantu bizeye Yesu ndetse banamwubaha mu gihe cy’imyaka myinshi. Babaye beza kandi babaho mu mahoro. Nyuma batangiye kwibagirwa ibyerekeye Yesu. Bahagaritse kumva abahanuzi babo. Bakoraga ibintu by’ubugome gusa.

Morumoni, umwe mu bahanuzi banyuma mu gitabo, yahaye umuhungu we Moroni amateka y’abantu be, Abanefi. Nyuma y’uko abaturage be bicirwa ku rugamba rukaze n’Abalamani, Moroni yatabye mu musozi amateka ba bahanuzi banditse ku bantu babo.

Aya mateka yagumye atabye mu musozi mu gihe cy’imyaka amagana. Nyuma, mu 1820, Data wa twese wo mu Ijuru yahisemo Joseph Smith kumubera umuhanuzi maze yohereza Moroni, ikiremwa cyazutse,* ngo yereke Joseph aho ya mateka yari atabye. Joseph yasemuye amateka mu Cyongereza. Muri iki gihe azwi nk’Igitabo cya Morumoni.

Igitabo cya Morumoni cyanditswe ngo cyerekane ko Data wa twese wo mu Ijuru azi kandi anakunda abantu bari ahantu hose ku isi. Igitabo cya Morumoni kigisha ko Yesu ari Umukiza w’abantu bose ku isi kandi ko ari umwana wa Data wa twese wo mu Ijuru.

Inyigisho n’Ibihango

Igitabo cy’Inyigisho n’Ibihango kirimo amagambo ya Data wa twese wo mu Ijuru yateguriye abantu bo mu bihe tugezemo. Kirimo amabwiriza yo gushyiraho Itorero rya Yesu Kristo. Gisobanura inshingano z’abanyamurwango n’abayobozi. Kinarimo inyigisho zari zarazimiye mu gihe kinini ku bantu bo ku isi. Gisobanura inyigisho zimwe zo muri Bibiliya.

Igitabo cy’Inyigisho n’Ibihango gifite ubutumwa bugenewe twe tubaho muri iki gihe. Kituburira ku bintu bizaza turamutse tutubashye Data wa twese wo mu Ijuru. Kinatubwira ku bintu byiza Data wa twese wo mu Ijuru yaduteguriye turamutse tumwubashye.

Igitabo cy’Isimbi ry’Agaciro Kanini

Igitabo cy’Isimbi ry’Agaciro Kanini kirimo igitabo cya Mose, igitabo cya Aburahamu, n’ibyanditswe byahumekewe Joseph Smith.

Igitabo cya Mose kirimo amayerekwa Data wa twese wo mu Ijuru yahaye Mose. Gisobanura Iremwa ry’Isi. Kirimo inyigisho zatakaye muri Bibiliya.

Igitabo cya Aburahamu kivuga ku Iremwa ry’isi no kuri Data wa twese wo mu Ijuru n’ububasha Bwe.

Inyandiko za Joseph Smith zitubwira uko Data wa twese wo mu Ijuru yamuhamagariye kuba umuhanuzi. Zinashyiramo bimwe mu busemuzi bwe kuri Bibiliya n’ibyegeranyo bisobanura bimwe mu myizerere y’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Ibi byegeranyo byiswe Ingingo z’Ukwizera.

Umuhanuzi wa Data wa twese wo mu Ijuru uriho muri iki gihe na We yandika ibyo Data wa twese wo mu Ijuru amubwira. Data wa twese wo mu Ijuru yamenyesheje abahanuzi mu bihe byashize ibintu byinshi by’ingenzi bikomeye. Muri iki gihe, akomeje kumenyesha umuhanuzi ibintu by’ingenzi bikomeye.

Ikiganiro

  • Ni ibihe bitabo bine by’ibyanditswe bitagatifu dufite muri iki gihe?

  • Kuki buri kimwe muri ibi bitabo ari ingirakamaro kuri twe?

Data wa Twese wo mu Ijuru Aradufasha Igihe Twiga Ibyanditswe Bitagatifu

Mu byanditswe bitagatifu, Data wa twese wo mu Ijuru atwigisha umugambi We kuri twe wo kumugarukira. Mu kwiga ibyanditswe bitagatifu dushobora kwiga ibyo ashaka ko tumenya n’ibyo ashaka ko dukora. Nitutiga ibyanditswe bitagatifu, ntituzamenya ibibirimo. Ntituzamenya icyo Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko dukora.

Dukeneye kwiga ibyanditswe bitagatifu buri munsi. Dukwiye no gusomera imiryango yacu ibiri mu byanditswe bitagatifu. Dukwiye gufasha imiryango yacu gusobanukirwa ibyanditswe bitagatifu. Dukwiye kwigisha abana bacu ko ibi ari ibitabo bitagatifu biva kwa Data wa twese wo mu Ijuru. Dukwiye kubafasha kumenya ibiri muri ibi bitabo kandi tukabyishimira.

Ikiganiro

  • Ni gute Data wa twese wo mu Ijuru adufasha iyo dusomye ibyanditswe bitagatifu?