Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 28: Icyacumi n’Amaturo


Igice cya 28

Icyacumi n’Amaturo

Icyacumi n’amaturo n’iki, kandi ni gute Data wa twese wo mu Ijuru aduha umugisha iyo tubitanze tubifitiye ubushake?

Data wa Twese wo mu Ijuru Yatubwiye Kwishyura Icyacumi

Icyacumi ni kimwe cy’icumi cy’amafaranga n’ibindi bintu twinjije. Data wa twese wo mu Ijuru yabwiye abantu kera, kera cyane kwishyura icyacumi. Aburahamu, Yakobo, n’abandi benshi bumviye iri tegeko.

Niba twinjije cyangwa twakiriye amafaranga, dukwiye gutanga kimwe cya cumi cyayo nk’icyacumi. Niba dufite amatungo cyangwa umusaruro dushobora nabwo kwishyura icyacumi. Dutanga kimwe cya cumi cy’umusaruro cyangwa kimwe cya cumi cy’amatungo mashya yorowe mu mwaka. Binashobotse, aho guha Itorero umusaruro n’amatungo, dukwiye kubigurisha tugaha Itorero amafaranga. Twishyura icyacumi cyacu ku mwepiskopi cyangwa umuyobozi w’ishami. Iyo tutazi umubare dukwiye gutanga, dukwiye kubaza umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’ishami wacu ngo adufashe gusobanukirwa n’itegeko ry’icyacumi.

Iyo twishyura icyacumi, dufasha ikwirakwizwa ry’inkuru nziza ku isi. Icyacumi gikoreshwa mu kubaka amazu y’itorero, gusohora ibitabo, no kwishyura ibindi bintu bikenewe mu Itorero nyakuri rya Yesu.

N’abana bakwiye kwishyura icyacumi. Baziga gukora ibi iyo babona ababyeyi babo bishyura icyacumi. Nibatangira kwishyura icyacumi bakiri bato, bazashaka kukishyura nibakura banafite imiryango yabo.

Ikiganiro

  • Ni angahe tubwirwa kwishyura nk’icyacumi?

  • Ni gute twakwigisha abana bacu kwishyura icyacumi?

Tugaragaza Urukundo Data rwa Twese wo mu Ijuru Igihe Twishyura Icyacumi

Dukwiye kwishyura icyacumi tubifitiye ubushake kugira ngo Data wa twese wo mu Ijuru acyemere anakiduhere umugisha. Dukwiye kwishyura icyacumi kubera ko dushaka kukishyura.

Nituba tudafite ubushake bwo kwishyura icyacumi, dukwiye gutekereza ku migisha Data wa twese wo mu Ijuru yaduhaye. Mu kwishyura icyacumi cyacu tubifitiye ubushake tugaragariza Data wa twese wo mu Ijuru n’abandi bantu ko tubakunda.

Ikiganiro

Data wa Twese wo mu Ijuru Yadusezeranije Kuduha Umugisha Nitwishyura Icyacumi

Data wa twese wo mu Ijuru arishima iyo twishyuye icyacumi cyacu. Yadusezeranije kuduha umugisha nitukishyura. Yavuze ko Azaduha imigisha myinshi tutazabona aho tuyikwiza. Yanavuze ko tutazasenywa n’ababi nituba twishyura icyacumi tubifitiye ubushake.

Data wa twese wo mu Ijuru azaduha umugisha kugira ngo tumumenye neza kurushaho. Azaduha umugisha kugira ngo tumenye byinshi byerekeye inkuru nziza. Azaduha imbaraga ziruseho zo kuba mu nyigisho z’inkuru nziza buri munsi anafashe imiryango yacu kuba mu nkuru nziza. Biranamushimisha iyo dufasha abandi kwiga ibyerekeye inkuru nziza.

Iyo twishyura icyacumi cyacu, twiga gucunga amafaranga yacu neza kurushaho tukanagabanya kwikunda. Dukwiye buri gihe gushyira ku ruhande icyacumi mu byo twinjiza, maze tuzasanga ko Data wa twese wo mu Ijuru azaduha umugisha wo kubasha gucunga ibisigaye kugira ngo tube dufite ibihagije ku byo dukeneye.

Ikiganiro

  • Ni iyihe migisha itatu dukura mu kwishyura icyacumi?

Dufasha Abandi Bantu Igihe Twishyura Amaturo yo Kwiyiriza

Nk’abanyamuryango b’Itorero twiyiriza umunsi umwe buri kwezi. Ibi bisobanuye ko tutarya amafunguro abiri. Ntitugira icyo turya cyangwa ngo tunywe mu masaha nka 24. Twizera ko kwiyiriza bidufasha kugira roho zikomeye.

Data wa twese wo mu Ijuru yatubwiye gutanga ituro ryitwa ituro ryo kwiyiriza. Iri turo rigomba kuba ibyo twagakoresheje ku mafunguro tutariye ku munsi twiyirije. Dushobora gutanga menshi kuri aya niba tubishoboye. Data wa twese wo mu Ijuru azaduha umugisha nitubikora. Aya maturo akoreshwa mu gutanga ibiryo, amacumbi, imyambaro, n’ibindi bintu kubabikeneye. Iyo twishyura amaturo yo kwiyiriza tugaragaza ko dukunda bagenzi bacu.

Duha umwepiskopi ituro ryo kwiyiriza cyangwa umuyobozi w’ishami, maze agakoresha ayo mafaranga mu gufasha abakene n’abakeneye ubufasha budasanzwe. Data wa twese wo mu Ijuru yavuze ko nidufasha abakene azaduha umugisha. Azasubiza amasengesho yacu anadufashe igihe dukeneye ubufasha. Azadufasha gusobanukirwa inkuru nziza neza kurushaho anatuyobore ibihe byose.

Itorero rikoresha icyacumi n’amaturo:

  1. Kwigisha abandi inkuru nziza.

  2. Kubaka no kwita ku ngoro, inzu z’amateraniro, n’izindi nyubako z’Itorero.

  3. Gusohora ibitabo by’amasomo n’ibindi bintu abantu b’Itorero bakenera ngo bige ibyerekeye inkuru nziza kandi ngo banakore umurimo wa Data wa twese wo mu Ijuru.

  4. Gufasha abadashoboye kwifasha.

Ikiganiro

  • Ni gute twagaragariza Data wa twese wo mu Ijuru ishimwe ku migisha yose Yaduhaye?

  • Kubera iki kwishyura amaturo yo kwiyiriza ubusa bituma twishima?

Ishusho
umugore asenga

Kwiyiriza n’amasengesho bizana imigisha.