Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 17: Abayoboke ba Yesu Kristo


Ishusho
Abraham on the Plains of Mamre, by Grant Romney Clawson [Aburahamu mu bibaya bya Mamure, yakozwe na Grant Romney Clawson]

Aburahamu yakoze igihango na Nyagasani.

Igice cya 17

Abayoboke ba Yesu Kristo

Abayoboke ba Yesu Kristo batandukanye n’abandi bantu. Abayoboke be ni abahe? Ni gute bateye ukwabo?

Abayoboke ba Yesu Bakunda Data wa Twese wo mu Ijuru

Abayoboke ba Yesu ni abantu bamwemera kandi bamwubaha. Biga umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru uko wigishijwe na Yesu kandi bagashaka no kuwukurikiza. Bakunda Data wa twese wo mu Ijuru kandi bakemera ko ashaka ubuzima bwiza bushoboka kuri bose. Bemera ko Yesu ari Umwana wa Data wa twese wo mu Ijuru. Bemera ko Yesu ari Umukiza wabo. Bemera ko Yesu yatumye bishoboka kuri bo gusubira kubana na Data wa twese wo mu Ijuru. Bemera ko gukurikira Yesu no kubaha amategeko ye aribyo byonyine bishobora gutuma bababarirwa ibyaha byabo bagasubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru.

Abakurikira Yesu bashimira Imana na Yesu kubera ibintu byose Imana na Yesu babakoreye. Bashaka kubaha Yesu. Bihana ibyaha byabo. Barabatizwa kandi bakakira impano ya Roho Mutagatifu. Basobanukiwe ko abantu bose ari ingirakamaro ku Mana. Bagerageza gufasha abandi bantu mu buryo bwose bushoboka.

Abayoboke nyabo ba Yesu bakora amasezerano yera. Basezeranira Data wa twese wo mu ijuru kuba bakwitirirwa izina rya Yesu Kristo. Ibi bisobanura kumenyekana nk’umunyamuryango w’itorero rye, kwemera no gukurikiza inyigisho ze zose, kandi bagahora bamwibuka. Basezeranira no gukunda abandi bantu no kubafasha.

Data wa twese wo mu ijuru akorera amasezerano matagatifu abayoboke ba Yesu. Bimwe mu bintu Abasezeranya ni:

  1. Kuzabemera nk’abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo.

  2. Kuzabaha impano ya Roho Mutagatifu.

  3. Kuzabafasha kubona ibintu bakeneye.

  4. Kuzabaha ububasha bwe kugira ngo bakore umurimo we.

  5. Kuzabaha imigisha ihambaye ubu n’iteka ryose.

  6. Kuzabemerera gusubira kubana na we nibakomeza kubaha Yesu.

Ikiganiro

  • Ni gute abayoboke ba Yesu batandukanye n’abandi bantu?

  • Abayoboke ba Yesu basezerana gukora iki?

  • Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu basezeranira iki abayoboke ba Yesu?

Ishusho
Moses Calls Aaron to the Ministry, by Harry Anderson [Mose ahamagarira Aroni Umurimo, yakozwe na Harry Anderson]

Mose yahaye Aroni ubutambyi amurambitseho ibiganza.

Yesu Aha Ubutambyi Abagabo Babikwiye b’Abanyamuryango b’Itorero

Yesu aha abagabo babikwiye b’abanyamuryango b’Itorero ububasha bwo kumufasha gukora umurimo We. Ubu bubasha bwitwa ubutambyi. Data wa twese wo mu Ijuru yahaye Yesu ubu bubasha.

Kugira ubutambyi ni umugisha uhambaye. Ubutambyi ni ububasha butagatifu. Abagabo gusa b’abanyamuryango bakaba abayoboke b’ukuri ba Yesu kandi bakora bashyizeho umwete ngo bakomeze amategeko ye nibo bemerewe kugira ubutambyi.

Iyo umugabo afite ubutambyi, ashobora gukora ibintu runaka Yesu ashaka ko akora. Ashobora kwigisha abandi bantu ibya Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu, kubabatiza, no kubaha impano ya Roho Mutagatifu. Umugabo ufite ubutambyi ashobora guha umugisha umuryango we igihe barwaye n’igihe bafite izindi ngorane. Igihe cyose abantu bemeye Yesu bakanubaha amategeko ye, Yesu yabahaye ubutambyi ndetse n’indi migisha.

Ikiganiro

  • Ubutambyi ni iki?

  • Kuki Yesu aha ubutambyi abagabo babikwiye b’abanyamuryango b’Itorero?

Abantu Benshi Bemeye Yesu kandi Bakurikiza Amategeko Ye Mbere y’Uko Aza ku Isi

Adamu na Eva na Bamwe mu Bana Babo Bemeye Yesu kandi Bakurikiza Amategeko Ye Mbere y’Uko Aza ku Isi

Data wa twese wo mu Ijuru yabwiye Adamu na Eva kwemera Yesu Kristo no kubaha amategeko Ye. Babwiwe ko umunsi runaka yagombaga kuza ku isi. Adamu na Eva basezeranye ko bazubaha. Bakomeje isezerano ryabo. Barabatijwe, banakiriye impano ya Roho Mutagatifu.

Mbere y’uko Yesu aza ku isi, yahaye Adamu ubutambyi. Yemereye Adamu guha ubutambyi abahungu be bubashye Yesu. Adamu yarambitse ibiganza ku mutwe wa buri wese mu bahungu be bubaha maze amuha ubutambyi. Nyuma, abahungu ba Adamu bahaye abana babo ubutambyi muri ubwo buryo.

Ikiganiro

  • Adamu na Eva bakoze iki ngo babe abayoboke ba Yesu?

  • Ni gute abayoboke ba Yesu bahabwa ubutambyi?

Aburahamu Yahaye Yesu Umugisha Anakurikiza Amategeko Ye

Aburahamu n’umuryango we bemeye Yesu. Bemeye ko azaza ku isi umunsi runaka. Aburahamu yasezeraniye Data wa twese wo mu Ijuru ko azubaha Yesu kandi ko azakora umurimo we. Data wa twese wo mu Ijuru yasezeraniye Aburahamu ko naramuka abaye uwubaha, Data wa twese wo mu Ijuru azamuha umugisha n’abazamukomokaho. Ibi ni bimwe mu byo Data wa twese wo mu Ijuru yasezeranye:

  1. Azaha Aburahamu n’abamukomokaho ubutambyi.

  2. Azaha Aburahamu n’abamukomokaho ubutaka bwo guturaho.

  3. Azaha Aburahamu abamukomokaho benshi.

  4. Benshi mu bakomoka kuri Aburahamu bazaba abayoboke ba Yesu.

  5. Benshi mu bakomoka kuri Aburahamu bazahitamo gukora umurimo wa Yesu no kwigisha abandi bantu ibya Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu.

Aburahamu yigishije abana be kwemera Yesu no kubaha amategeko ye. Aburahamu yahaye ubutambyi umwana we witwaga Isaka. Isaka yahaye ubutambyi umwana we witwaga Yakobo. Nyuma, Data wa twese wo mu Ijuru yahinduye izina rya Yakobo mo Isirayeli. Isirayeli yagize abahungu cumi na babiri. Yabigishije kwemera Yesu no kubaha amategeko ye. Bagize ubutambyi. Abakomoka ku bana ba Isirayeli biswe amoko cumi n’abiri ya Isirayeli.

Ikiganiro

  • Ni iki Data wa twese wo mu Ijuru yasezeranije Aburahamu?

  • Ninde wari Isirayeli?

Abantu ba Isirayeli Bemeye Yesu kandi Banubaha Amategeko Ye

Kubera ko nta biribwa bihagije byari ku butaka bwabo, Isirayeli n’abana be bagiye gutura ku butaka bwitwa Egiputa. Muri icyo gihe abantu babaga mu Egiputa bakoresheje cyane abakomoka kuri Isirayeli. Babahatiye kuguma mu Egiputa ngo babe abakozi babo. Ntibabemereraga gusubira ku butaka Yesu yari yarabasezeraniye kubaha.

Nyuma y’imyaka myinshi, Data wa twese wo mu Ijuru yahisemo umugabo witwaga Mose ngo ayobore abakomoka kuri Isirayeli bave mu Egiputa. Mose yakoresheje imbaraga z’ubutambyi abafasha gucika abantu bo mu Egiputa. Yabayoboye ku butaka Yesu yari yarabasezeranije kubaha. Ubu butaka bwitwaga Kanani. Buherereye mu burengerazuba bw’Uruzi Yorodani n’inyanja y’umunyu.

Ikiganiro

  • Ni ubuhe bubasha Mose yakoresheje afasha abantu ba Yesu kuva mu Egiputa?

Abantu ba Isirayeli Bahagaritse Kwemera Yesu

Nyuma y’uko abantu ba Isirayeli batura mu gihugu cya Kanani mu minsi myinshi, bahagaritse kwemera Yesu no kubaha amategeko ye. Yesu yohereje abahanuzi kubabwira ngo bihane kandi bubahe amategeko ye. Yesaya, Eliya, na Yeremiya bari mu bahanuzi bamwe Yesu yohereje. Hariho abandi bahanuzi benshi.

Ariko abantu ba Isirayeli ntabwo bihannye. Bityo Data wa twese wo mu Ijuru yemerera abandi bantu ngo baze babayobore banafate ubutaka bwabo kandi batatanye benshi muri bo ku bundi butaka. Ibi byatumye abantu bicisha bugufi no kwibuka Yesu no kumwubaha. Ariko imyaka myinshi mbere y’uko Yesu avukira i Betelehemu, abantu ba Isirayeli babaye abagome nanone, maze Data wa twese wo mu Ijuru yemerera abantu bitwa Abaroma gufata bunyago abantu ba Isirayeli. Bafashe ubutaka bwabo n’inyubako zabo ntagatifu.

Ikiganiro

  • Ni iki cyabaye ubwo abantu bibagirwaga amasezerano yabo na Data wa twese wo mu Ijuru no kureka kubaha Yesu?

Yesu Yaje ku Isi Anategura Abayoboke Be

Igihe Yesu yaje ku isi, Yigishije abantu ko Ari umwana w’Imana. Yigishije ko batazababazwa iteka ryose kubera ibyaha byabo baramutse bubashye inyigisho ze. Yababwiye kumwemera no kwihana. Yavuze ko bagomba kubatizwa. Yabasezeranije kohereza Roho Mutagatifu ngo abafashe. Yabigishije gukunda no kubaha Imana. Yabigishije gukunda abandi bantu no kubafasha.

Abantu bemeye Yesu bakanamwubaha babaye abayoboke be. Yashyizeho abantu be mu itsinda ryitwa Itorero rya Yesu Kristo. Yahaye ubutambyi abagabo bari abayobozi ndetse n’abigisha mu Itorero rye.

Ikiganiro

  • Ni gute Yesu yafashije abantu kumukurikira?

  • Abantu bagomba gukora iki ngo bahinduke abayoboke ba Yesu?

Kuba Umwe mu Bayoboke ba Yesu ni Amahirwe Ahambaye

Abakurikira Yesu barishimye. Bazi umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru kuri bo. Bazi ko Data wa twese wo mu Ijuru abakunda. Bazi ko Ashaka ko bakurikira Yesu kuko Yesu ashobora kubafasha kumugarukira. Bazi ibintu bakwiye gukora ngo bishime. Bafite impano ya Roho Mutagatifu ubafasha kandi unabahumuriza. Iyo bafite ingorane, bazi ko Yesu azabafasha. Bazi ko Imana izabaha umugisha kuko bizera kuyoboka Yesu.

Abayoboka Yesu bishimira imigisha Data wa twese wo mu Ijuru abaha. Iyo basenga bashima Data wa twese wo mu Ijuru kubera iyo migisha.

Abantu batari abayoboke ba Yesu bashobora kuba abayoboke be. Bashobora kwiga ibye basoma ibyanditswe bitagatifu banumva abayobozi b’Itorero rye. Bashobora kumwemera, bakihana, bakanabatizwa. Baramutse bubashye Yesu, bashobora kwakira ibintu bisa nk’ibyo Imana yahoze isezeranya abayoboke ba Yesu.

Ikiganiro

  • Kuki ari amahirwe ahambaye kuba umwe mu bayoboke ba Yesu?