Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 29: Imiryango ni Ingirakamaro


Ishusho
Umuryango imbere y’ingoro

Imiryango ishobora kuba hamwe iteka ryose.

Igice cya 29

Imiryango ni Ingirakamaro

Kubera iki Data wa twese wo mu Ijuru yaduteguriye kubaho mu miryango hano ku isi?

Data wa Twese wo mu Ijuru Yaduteganyirije Kubaho mu Miryango

Imiryango yacu hano ku isi imeze nk’imiryango yacu yo mu ijuru. Twari tugize umuryango wo mu ijuru mbere yo kuza hano ku isi. Twari abana ba roho b’Imana, ari yo Data wa twese wo mu Ijuru. Aradukunda kandi atwitaho. Adushakira ibintu byiza kandi ashaka ko tuzasubira kubana na we umunsi umwe.

Data wa twese wo mu Ijuru yashyize hamwe umuryango wa mbere ubwo yashyingiraga Eva kuri Adamu. Yababwiye kubyara abana. Ibi byari kugira ngo abana ba roho ba Data wa twese wo mu Ijuru babashe guhabwa imibiri y’inyama n’amagufa. Yababwiye guha abana babo ibintu bari bakeneye. Yanababwiye kwigisha abana babo inkuru nziza no kubafasha gukorerwa imigenzo mitagatifu y’inkuru nziza.

Data wa twese wo mu Ijuru yadushyize mu miryango kubera impamvu nyinshi.

Icya mbere, kubera ababyeyi bacu tugira imibiri y’inyama n’amagufa. Dukeneye imibiri y’inyama n’amagufa ngo twige ibintu dukeneye gukora kugira ngo dushobore kubana na Data wa twese wo mu Ijuru iteka ryose.

Icya kabiri, imiryango ishobora gutanga ibintu dukeneye kuri iyi si. Ababyeyi bashobora gutanga ibiribwa, imyambaro, amacumbi, urukundo, n’ibindi bintu by’ingenzi ku bana ba bo. Nyuma, abana bashobora kwita ku babyeyi babo mu gihe ababyeyi bashaje cyane batakibashije kwiyitaho.

Icya gatatu, ababyeyi bashobora kwigisha abana babo inkuru nziza ya Yesu Kristo. Bashobora kubigisha kumvira amategeko ya Data wa twese wo mu Ijuru. Bashobora no kureba neza ko abana bakorerwa imigenzo mitagatifu Yesu yavuze ko tugomba gukorerwa.

Ikiganiro

  • Kubera iki Data wa twese wo mu Ijuru adutegurira kuza hano ku isi nk’imiryango?

  • Ni uwuhe muryango wa mbere waje hano ku isi?

  • Ni iki Data wa twese wo mu Ijuru yateganije ko imiryango yacu izajya idukorera?

Data wa Twese wo mu Ijuru Ashaka ko Abagize Umuryango Bakundana

Umuryango wacu hano ku isi ushobora kumera nk’uko umuryango wacu wo mu ijuru wari umeze mu ijuru. Umuryango ushobora kwiyumvamo urukundo ruwutera gushaka gufashanya no gukorerana no kubwirana ibintu byiza.

Umugabo n’umugore mu muryango bakwiye gukundana. Bakwiye kugirirana ineza no gufashanya. Ntibakwiye kuvuga cyangwa gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyagira uwo gitera kugubwa nabi.

Ababyeyi bakwiye gukunda abana babo. Bakwiye kwigisha abana babo gukundana. Bakwiye kubigisha gufashanya no kwitanaho.

Abana bakwiye gukunda ababyeyi babo. Bakwiye kubaha, kumvira no gufasha ababyeyi babo.

Ikiganiro

  • Soma Abefeso 4:29–32.

  • Ni gute twafasha abagize umuryango gukundana?

  • Kubera iki Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko abagize umuryango bakundana?

Ikintu Gikomeye Kuruta Ibindi Twakora Ni Ugukora ngo Tugire Umuryango Wishimye kandi Ukiranuka

Gukora ngo tuzamure umuryango ukiranuka niwo murimo w’ingirakamaro kuruta iyindi twakora. Uko twaba tugera ku ntego z’ibindi bintu dukora byose, niba tutigisha umuryango wacu gukunda no kumvira Data wa twese wo mu Ijuru, twaratsinzwe mu murimo wacu w’ingirakamaro kuruta iyindi. Rimwe na rimwe, abana bacu bashobora guhitamo kudakunda no kutumvira Data wa twese wo mu Ijuru, ariko tugomba gukora ibishoboka byose ngo tubigishe inzira ze. Niba ababyeyi bakora ibishoboka byose ngo bigishe abana babo mu buryo bukwiye, Data wa twese wo mu Ijuru ntazababaraho uruhare mu bikorwa bibi by’abana babo. Ababyeyi batsindwa gusa igihe bahagaritse kugerageza kuba ababyeyi beza.

Imiryango yacu ishobora kuduha ibyishimo bihambaye mu buzima. Dukora ibyiza byinshi igihe dukorana umwete ngo duhe abana uburere bwo kuba abanyamuryango beza b’Itorero no kuba abaturage beza mu gihugu babamo.

Umuryango ni igice cy’Itorero cy’ingirakamaro kuruta ibindi. Data wa twese wo mu Ijuru yateguye Itorero rye ngo rifashe imiryango gukora ibyo ikeneye gukora byose ngo izasubire kuri we. Itorero rishaka gufasha buri muryango guhorana iteka ryose.

Satani azi uburyo imiryango ari ingirakamaro mu mugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru. Agerageza kudutera gukora ibintu byasenya imiryango yacu.

Ikiganiro

  • Ni gute umuryango wawe ari ingirakamaro kuri wowe?

Data wa Twese wo mu Ijuru Yatubwiye Uko Twagira Umuryango Mwiza

Twese dushaka kugira umuryango mwiza kandi wishimye. Dore bimwe mu bintu bizafasha umuryango:

  1. Umuryango ukwiye gusengera hamwe mu gitondo na nijoro.

  2. Ababyeyi bagomba gusengera hamwe buri munsi.

  3. Ababyeyi bakwiye kwigisha abana inkuru nziza.

  4. Umuryango ukwiye gusomera hamwe ibyanditswe bitagatifu buri munsi.

  5. Umuryango ukwiye kujyana mu materaniro y’Itorero buri cyumweru.

  6. Umuryango ukwiye kwiyiriza hamwe rimwe mu kwezi igihe abana baba bari ku kigero cyo kwiyiriza kandi basobanukiwe intego yo kwiyiriza.

  7. Umryango ugomba guhurira hamwe buri cyumweru mu nama yitwa “umugoroba mu rugo”* kugira ngo baganire ibyerekeye ibintu byiza umuryango wakoze. Bagomba na none kujya inama y’uko bakemura ingorane izo arizo zose uwo ariwe wese afite. Muri iyi nama bashobora no kuririmba, guhabwa isomo, kwiga imirongo imwe yo mu byanditswe bitagatifu, gukina imikino, kandi bakagira ikintu kidasanze cyo kurya no kunywa.

  8. Umuryango ukwiye gukorera no gusomera hamwe.

  9. Abagize umuryango bakwiye kugirirana ineza no kwihanganirana.

  10. Umuryango ukwiye kubika amateka y’ibintu byiza bakora.

Niba twibuka gusenga twenyine no gusenga nk’umuryango, Data wa twese wo mu Ijuru azatuba hafi. Azumva amasengesho yacu anayasubize mu buryo bwiza kuri twe.

Ikiganiro

  • Ni ibihe bintu bimwe dushobora gukora ngo tugire umuryango mwiza?