Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 15: Umubatizo


Igice cya 15

Umubatizo

Kubatizwa ni kimwe mu bintu bifite akamaro gakomeye ushobora gukora kuri iyi si. Kuki umubatizo ari ingirakamaro cyane? Ni ubuhe buryo nyakuri bwo kubatizwa?

Data wa Twese wo mu Ijuru Yadutegetse Kubatizwa

Kubatizwa bisobanura kwibizwa wese mu mazi igihe gito maze ukazamurwa nanone n’umuntu ufite ububasha bwo gukora umubatizo. Umubatizo ni igice cy’umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru kuri twe. Adutegeka kubatizwa ngo twerekane ko twemera Yesu Kristo, ko tumukunda kandi ko dushaka kumwubaha, ndetse ko twihannye ibyaha byacu.

Yesu yari azi ko Data wa twese wo mu Ijuru yategetse abana be bose kubatizwa. Igihe Yesu yari ku isi, yarabatijwe. Yakoze ibi kubera ko yashakaga kubaha Data wa twese wo mu Ijuru. Yanashakaga kutwereka ko dukwiye kubaha Data wa twese wo mu Ijuru maze tukabatizwa.

Buri muntu wese wujuje imyaka umunani, usobanukiwe icyiza n’ikibi, kandi ufite ukwizera muri Yesu ndetse akaba yarihannye akwiye kubatizwa. Abana bari munsi y’imyaka umunani y’amavuko ntibakeneye kubatizwa. Data wa twese wo mu Ijuru ntabwo abacira imanza kubyo bakora. Nanone, abantu babana n’ubumuga bwo mu mutwe badashobora gusobanukirwa icyiza n’ikibi ntibakeneye kubatizwa. Abandi bantu bose bagomba kubatizwa niba bashaka gusubira kubana na Data wa twese wo mu Ijuru.

Yesu yatubwiye igihe dukwiye kubatirizwaho. Yabwiye abayoboke be ngo babatize abantu nyuma y’uko abantu bize ibimwerekeyeho, bamwemeye, kandi baranihannye. Yahaye bamwe mu bagabo mu itorero rye ububasha bwo kubatiza abantu.

Ikiganiro

  • Kuki Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko tubatizwa?

  • Kuki Yesu yabatijwe?

  • Ninde ukeneye kubatizwa?

Ishusho
John Baptizing Jesus, by Harry Anderson [Yohana Abatiza Yesu, yakozwe na Harry Anderson]

Kristo yabatijwe na Yohana Batisita.

Kubatizwa Ni Kimwe mu Bintu by’Ingirakamaro Cyane Dushobora Gukora

Mu kubatizwa, twereka Data wa twese wo mu Ijuru ko dushaka gukurikira umugambi we adufitiye. Dusezeranya kwemera Yesu nk’umuyobozi wacu no kubaha buri kintu cyose atubwira gukora. Dusezeranya guhora tumwibuka hamwe n’ibintu yadukoreye.

Iyo dushyize ukwizera kwacu muri Yesu Kristo, tukihana ibyaha byacu, maze tukabatizwa, Data wa twese wo mu ijuru atubabarira ibyaha byacu. Adusezeranya ko dushobora gusubira kubana na we. Atwemera nk’abanyamuryango b’Itorero rya Yesu. Yohereza Roho Mutagatifu ngo adufashe kumwigaho kurushaho no kudufasha gukora ibintu bikwiye. Tubona iyo migisha yose iyo dukomeje gukora ibintu dusezerana gukora igihe tubatizwa.

Dushobora gusa kwakira iyo migisha iyo twabatijwe. Iyi ni yo nzira yonyine yo gusubira kubana na Data wa twese wo mu Ijuru. Iyi niyo nzira yonyine yo guhinduka abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo. Iyi niyo nzira yonyine yo kwakira impano ya Roho Mutagatifu, bikaba uburenganzira bwo kugira Roho Mutagatifu wo kudufasha mu buzima bwacu. Duhabwa iyi mpano nyuma y’uko tubatizwa. Ibi bintu byose birakenewe kugira ngo dusubire kubana na Data wa twese wo mu Ijuru.

Ikiganiro

  • Ni irihe sezerano dukorera Data wa twese wo mu Ijuru iyo tubatizwa?

  • Ni irihe sezerano Data wa twese wo mu Ijuru adukorera iyo tubatizwa?

  • Kuki umubatizo ari ingirakamaro cyane?

Tugomba Kwitegura Ubwacu Kubatizwa

Tugomba gukora ibintu runaka mbere y’uko tuba abo kubatizwa. Tugomba kwiga ibyerekeye Yesu Kristo no kumwemera, kwihana ibyaha byacu, no gukora ibintu Yesu adutegeka gukora.

Ikiganiro

  • Tugomba gukora iki ngo twitegure umubatizo?

Ishusho
umuntu urimo kubatizwa

Tugomba kubatizwa twibijwe kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu.

Umubatizo Uduha Itangiriro Rishya

Umubatizo utuma dutangira ubuzima bushya, buhanaguwemo ibyaha. Yesu yigeze kuvuga ko bimeze nko kuvuka kwacu kwa kabiri. Yavuze ngo keretse tuvutse bwa kabiri mu buryo bwa roho, naho ntidushobora gusubira kubana na Data wa twese wo mu Ijuru.

Umwe mu bayoboke ba Yesu, izina rye ryari Pawulo, yavuze ko dukwiye gutangira ubuzima bushya nyuma yo kubatizwa. Yavuze ko iyo twibijwe mu mazi tubatizwa, ni nko guhamba ibyaha byacu byose. Iyo tuvuye mu mazi, ni nko guhinduka uwogejwe, umuntu mushya, witeguye gutangira ubuzima bushya. Umubatizo udutangirira inzira yo gusubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru.