Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 14: Ukwihana


Igice cya 14

Ukwihana

Gukora ibintu bidakwiye bituma tubabara. Ni gute twakongera tukishima nyuma y’uko dukora ikintu kidakwiye?

Data wa Twese wo mu Ijuru Yaduteguriye Inzira yo Gutsinda Icyaha

Data wa twese wo mu Ijuru yari aziko twese tuzakora ibintu bidakwiye ku isi. Ibintu bidakwiye dukora ni ibyaha. Dukora ibyaha iyo dukora ibintu Imana yatubwiye kudakora. Nanone dukora ibyaha iyo tutakoze ibintu Imana yatubwiye gukora.

Data wa twese wo mu Ijuru ntabwo akora icyaha, kandi ntabwo Yemerera abantu bakora ibyaha kubana na We. Kubana na We tugomba kwihana ibyaha byacu. Kwihana bisobanura kumva tubabajwe n’ibyaha byacu maze tugahagarika kubikora.

Data wa twese wo mu Ijuru aradukunda. Ntabwo aba ashaka ko ibyaha byacu bitubuza kumugarukira. Byatumye ategura inzira yo kudufasha.

Data wa twese wo mu Ijuru yohereje Yesu ngo adufashe kwihana ibyaha byacu. Yesu atwigisha ibintu dukwiye gukora ngo twirinde icyaha. Anaduha imbaraga zo gukora ibi bintu. Iyo tumwemera tukanamukurikira, Ahindura imitima yacu kugira ngo tutongera no gushaka gukora ibyaha, ahubwo tugashaka gukora ikiza gusa. Niba tudashaka kubabara kubera ibyaha byacu, tugomba kwemera Yesu. Abemera Yesu by’ukuri bihana ibyaha byabo.

Iyo twemera Yesu tukanihana, umubabaro wa Yesu wishyura ibyaha byacu maze tugahinduka abatunganye. Tuba twabasha gusubira kubana na Data wa twese wo mu Ijuru kubera ko tuba twasukuwe.

Ikiganiro

  • Kwihana bisobanura iki?

  • Ni kuki Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko twihana ibyaha byacu?

  • Kuki abizera nyakuri muri Yesu bihana ibyaha byabo?

Data wa Twese wo mu Ijuru Yatubwiye Ibyo Dukeneye Gukora ngo Twihane

Kwihana, tugomba kwemera Yesu hamwe n’ibintu Yatwigishije. Tugomba kwemera ko Yababaye kubera ibyaha byacu. Tugomba kwemera ko Ari we wenyine washoboraga kwishyura ibyaha byacu. Tugomba kwemera ko ashaka ko dutsinda ibyaha kandi ko azabidufashamo. Tugomba gukora cyane ngo dukore ibyo yadutegetse gukora.

Iyo twihannye, tureka Yesu akaduhindura tukaba uko Ashaka ko tuba. Duhagarika gukora ibintu bibi maze tugatangira gukora ibintu byiza. Niba twaravuze ibintu bitari ukuri, turahagarika maze tukavuga ibintu biri ukuri gusa. Niba twaribye ikintu, tugisubiza nyiracyo maze ntituzongere kwiba bibaho. Niba tutari tubanye neza n’abandi, turahagarika tugatangira kubakorera ibintu byiza.

Iyo twihannye dukora ibintu bikurikira:

Twemeranya natwe ubwacu ko twakoze ibyaha. Tumenya ko turi gucumura iyo tutarimo kubaha Data wa twese wo mu Ijuru. Iyo twihana, ntitwigira beza ku bintu bibi dukora bidakwiriye. Twemera ko twakoze ibidakwiriye, kandi ko dushaka guhinduka.

Twumva tubabajwe n’ibintu bidakwiye twakoze. Iyo twihana, twumva tubabajwe no gukora ibintu bidakwiye. Ntabwo tuvuga gusa ko tubabajwe n’ibyaha byacu. Twumva tubabaye by’ukuri ku bwo kubikora kandi tukifuza kuba tutarabikoze. Nanone dushaka gukora ibyo Data wa twese wo mu Ijuru adutegeka gukora.

Duhagarika gukora ibidakwiye. Niba twemeye ubwacu gusa ko twacumuye, n’iyo tuvuze ko twumva tubabaye, ntituba twihannye by’ukuri. Kwihana by’ukuri, tugomba no gahagarika gukora ibintu bidakwiye. Rimwe na rimwe ntabwo biba byoroshye guhagarika, ariko Yesu yaje ku isi kuduha ubufasha bwose dukeneye. Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko tureka Yesu akadufasha kuko ari yo nzira yonyine dushobora kwezwamo maze tugasubira kubana n’Imana.

Twatura ibyaha byacu. Mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, kwatura bisobanura kubwira Data wa twese wo mu Ijuru hamwe n’umuyobozi w’Itorero ibyo twakoze bidakwiye. Bimwe mu byaha dukora bigira ingaruka kuri twe gusa. Iyo dusenga Data wa twese wo mu Ijuru, dukwiye kumubwira iby’ibyo byaha kandi tukamusaba kutubabarira no kudufasha kubitsinda. Niba icyaha cyacu hari undi muntu kigizeho ingaruka, dukwiye kucyaturira uwo muntu n’Imana. Dukwiye kwatura ibyaha bibi cyane, nk’ubusambanyi, tukabyaturira umuyobozi wacu mu Itorero, ushobora kuba ari umwepiskopi* wacu cyangwa umuyobozi w’ishami* ryacu.

Dukora uko dushoboye kose ngo tugire neza ibyo twakoze nabi. Iyo twihana, dukosora ibintu bibi twari twakoze. Urugero, niba twibye ku muturanyi, dusubiza ikintu twari twatwaye. Iyo tutagifite ikintu twatwaye, turagisimbuza cyangwa tukakishyura.

Tubabarira ibyaha by’abandi. Data wa twese wo mu Ijuru yadutegetse kubabarira abandi. Niba dushaka ko atubabarira, tugomba kubabarira abandi. Niba twanga abandi bantu kubera ibintu bidakwiye bakoze kandi ntitubababarire, Data wa twese wo mu Ijuru na We ntabwo azatubabarira ibyaha byacu.

Tugerageza nta buryarya kubaha amategeko yose ya Yesu ubuzima bwacu bwose. Dukomeza guhindura ibyo dukora bidakwiye kugeza ubwo dukora ibintu bikwiye. Dukora uko dushoboye buri munsi ngo dukosore ibintu bibi dukora.

Tugomba kwihana igihe cyose twakoze ikintu kidakwiye. Dushobora gutekereza ko kwihana aka kanya bigoye. Dushobora gutekereza ko kwihana bizaba byoroshye ubutaha, ariko ntibizoroha. Kwihana biragorana cyane iyo twategereje kubikora. Gutegereza kuzihana bidusubiza inyuma muri roho, kubera ko Yesu adashobora kutwigisha byisumbuyeho kuri Data wa twese wo mu Ijuru ngo anadutegure kubana na Data wa twese wo mu Ijuru turamutse tutihannye ibintu bidakwiye dukora. Igihe cyose tubonye ko turi gukora ibintu bidakwiye, dukwiye kwihana ako kanya.

Ikiganiro

  • Ni iki dukeneye kwihana?

Buri Wese muri Twe Ashobora Kwihana

Buri wese muri twe ashobora kwihana. Rimwe na rimwe kwihana bishobora gusa nk’ibidukomereye cyane. Dushobora kumva tutazigera dutsinda intege nke zacu. Satani ashaka ko twemera dutya maze tukaguma dukora ibintu bidakwiye. Tugomba kwibuka ko dushobora kwihana. Ntabwo twabyishoboza ubwacu. Dukeneye ubufasha. Buri wese muri twe ni umwana wa Data wa twese wo mu Ijuru, kandi Yohereje Yesu ngo adufashe. Mu bufasha bwa Yesu dushobora gukora ibintu byose Data wa twese wo mu Ijuru yadutegetse gukora.

Yesu azadufasha kwihana nidusenga Data wa twese wo mu Ijuru tumusaba ubufasha bwa Yesu. We na Data wa twese wo mu Ijuru bashaka ko dukora ibintu bikwiye. Ntabwo bakunda ibintu bidakwiye dukora. Ariko bahora badukunda, n’iyo dukoze ibintu bidakwiye. Bashaka ko twihana maze Data wa twese wo mu Ijuru akabasha kutubabarira maze tukabasha kwishima.

Ikiganiro

  • Kuki dukwiye kwihana n’iyo kwihana bisa n’ibikomeye?

  • Ninde uzadufasha kwihana?

Data wa Twese wo mu Ijuru Araduhemba Iyo Twihannye

Iyo dushyize ukwizera kwacu muri Yesu maze tukihana, Data wa twese wo mu Ijuru atubabarira byuzuye. Ntabwo tugomba kugira impungenge kuba twabihanirwa. Ntabwo atubabarira gusa; anaduha ubufasha kugira ngo tutazongera na rimwe gushaka gukora ibyaha ahubwo tugakora ibintu byiza gusa igihe cyose. Yesu aduha ubu bufasha.

Dukwiye kwibuka ko tutazahinduka nka Data wa twese wo mu Ijuru ku nshuro imwe gusa. Ariko uko dukomeza kugira ukwizera muri Yesu tukanihana ibyaha byacu tukanubaha Yesu, Data wa twese wo mu Ijuru akomeza kutubabarira ibyaha byacu. Yesu akomeza kudufasha. Tugenda duhinduka nka Data wa twese wo mu Ijuru. Birashoboka ko dushobora gusubira kubana na Data wa twese wo mu Ijuru.

Iyo twihannye, twumva twishimye. Ntabwo tubabazwa n’ibintu bibi tuba twakoze, ahubwo twumva twishimye kubera ko tuba twatsinze intege nke zacu dufashijwe na Yesu. Tumenya ko dufite imbaraga zo gutsinda ibigeragezo maze tugakora ibintu bikwiye.

Ikiganiro

  • Ni ibihe bihembo twakira iyo twihannye?