Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 31: Inshingano Yacu yo Kwigisha inkuru nziza


Ishusho
Go Ye Therefore, by Harry Anderson [Nuko Nimugende, yakozwe na Harry Anderson]

Yesu yategetse Intumwa ze kwigisha inkuru nziza ku isi yose.

Igice cya 31

Inshingano Yacu yo Kwigisha inkuru nziza

Ni gute twafasha abana ba Data wa twese wo mu Ijuru bose kumva inkuru nziza?

Data wa Twese wo mu Ijuru Ashaka ko Abana Be Bose Bamenya Inkuru Nziza

Data wa twese wo mu Ijuru akunda abana be bose. Buri wese muri twe ni ingirakamaro kuri we, kandi buri wese yahinduka nka we. Ashaka ko dusubira kubana na we no kugira ibyishimo n’icyubahiro nk’ibyo afite.

Data wa twese wo mu Ijuru afite umugambi wo gufasha buri wese muri twe gusubira kubana na we. Umugambi witwa inkuru nziza ya Yesu Kristo. Igihe twiga inkuru nziza, twiga uko turi ingirakamaro. Twiga impamvu turi hano ku isi. Tuniga aho tuzajya igihe tumaze gupfa. Twiga icyo tugomba gukora ngo dusubire kwa Data wa twese wo mu Ijuru.

Yesu Kristo ni umuvandimwe wacu muri roho. Ni we mfura mu bana ba roho ba Data wa twese wo mu Ijuru. Yaje ku isi nk’umwana wa Data wa twese wo mu Ijuru w’ikinege mu mubiri. Aradukunda cyane kugeza aho kutubabarizwa no kudupfira. Yigishije ibyo Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko tumenya kandi dukora. Yashyizeho Itorero Rye ngo adufashe. Yahaye abantu bo ku isi ubutambyi bwe ngo bashobore gukora umurimo we.

Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ni ryo torero ryonyine rifite ubutambyi bwa Data wa twese wo mu Ijuru n’umugambi we nyakuri. Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko abantu bose biga ibyerekeye umugambi we kandi bakawemera. Imigenzo mitagatifu y’itorero ry’ukuri ni ingenzi kuri twe ngo tuzasubire kubana na Data wa twese wo mu Ijuru.

Data wa twese wo mu Ijuru yabwiye buri munyamuryango w’Itorero rye kubwira abandi inkuru nziza. Abahanuzi bose kuva kuri Adamu bakoresheje igihe cyabo kinini bigisha abandi inkuru nziza. Batubwiye ko buri munyamuryango w’Itorero akwiye kuba umuvugabutumwa. Iki ni igice cy’isezerano twakoze ubwo twabatizwaga. Twasezeranye kubwira abantu ibya Yesu igihe cyose tubishoboye.

Ikiganiro

  • Kubera iki abantu bose bagomba kumva inkuru nziza?

  • Ni nde ufite inshingano yo kwigisha inkuru nziza abantu bose?

Buri muryango mu itorero akwiye gusobanukirwa akamaro ko kwigisha inkuru nziza. Tuzi uko umugambi w’inkuru nziza ari ingirakamaro. Dukwiye kwita ku bandi bihagije dukora ibikenewe byose ngo tubafashe gusobanukirwa umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru.

Abagize umuryango bashobora gukora ibintu byinshi ngo bafashe abandi kwiga inkuru nziza. Bimwe muri ibi bintu ni:

  1. Gukorera abandi ibintu byiza.

  2. Kubwira abandi ko wishimye kubera ko wumvira inyigisho z’inkuru nziza.

  3. Gusobanurira inshuti n’abaturanyi inkuru nziza. Kubatumira kujyana mu materaniro y’itorero.

  4. Gutumira abantu kuza iwawe ngo mube hamwe mu materaniro y’umugoroba w’umuryango cyangwa igihe abavugabutumwa bashobora kubigisha.

  5. Guha abavugabutumwa amazina n’aho inshuti zawe cyangwa bene wanyu bashobora kuba bashaka kwiga ibyerekeye inkuru nziza.

  6. Kwigisha abana akamaro ko gukora nk’abavugabutumwa. Kubafasha kuzigama amafaranga yo kujya mu ivugabutumwa.

  7. Kwishyura icyacumi cyawe.

  8. Gutanga amafaranga yo gushyira mu kigega cy’ivugabutumwa.

Ikiganiro

  • Tekereza inzira wabwiramo umuntu utari umunyamuryango w’itorero iby’inkuru nziza.

  • Ni iki umuryango wawe wakora ngo ufashe abandi bantu kwiga iby’inkuru nziza?

Umuryango Wawe Ushobora Kugira Uruhare mu Murimo w’Ivugabutumwa ry’Ingirakamaro mu Itorero

Itorero ryacu ryohereje abavugabutumwa ibihumbi kwigisha inkuru nziza mu bihugu byinshi. Abenshi muri bo ni abantu batoya bafite hagati y’imyaka 18 na 25. Abantu bakuze nabo bafasha nk’abavugabutumwa. Ni abanyamuryango bakiranuka, bumvira b’itorero bifuza gukorera Data wo mu Ijuru.

Abandi bavugabutumwa benshi barakenewe. Umuryango wawe ushobora kugira uruhare muri uyu murimo w’ingenzi bategura abagize umuryango kujya ku murimo w’ivugabutumwa. Ababyeyi bashobora gufasha abana babo kugira ubuhamya bw’inkuru nziza no kwiga uko basobanurira abandi inkuru nziza. Bashobora kwigisha abana babo gukunda abantu b’imico yose. Ababyeyi bakwiye no kwitegura ubwabo kujya ku murimo w’ivugabutumwa nyuma y’uko abana babo bamaze gukura.

Abantu benshi ntibarumva iby’inkuru nziza. Bamwe muri bo baba mu bihugu abavugabutumwa batarabasha kujyamo. Aba bantu bagomba kubona amahirwe yo kumva no kwemera inkuru nziza. Data wa twese wo mu Ijuru azatanga inzira kugira ngo ibi bikorwe. Dukwiye kumusenga ngo abayobozi b’ibi bihugu bazemerere abavugabutumwa kwinjira no kwigisha abantu babo.

Ikiganiro

  • Ni gute imiryango mu itorero itunganya inshingano zayo zo kwigisha inkuru nziza abantu bose?

  • Kubera iki abavugabutumwa benshi bakenewe uyu munsi?

Imigisha Ikomeye Iza kuri Abo Babwira Abandi inkuru nziza

Data wa twese wo mu Ijuru azaduha umugisha niba twita ku bandi tubabwira inkuru nziza. Azaduha umugisha kubera kumvira amategeko ye no gushimisha abakira inkuru nziza. Yatubwiye ko tuzishima nidufasha umwe gusa mu bana be kwiga inkuru nziza no kumugarukira. Umunezero wacu uzanakomera kurushaho nidufasha benshi mu bana be kumugarukira.

Ikiganiro

  • Ni iyihe migisha iva mu gushyira abandi inkuru nziza?

  • Waba warigeze ubona umwe muri iyi migisha?