Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 18: Itorero Yesu Yashyizeho


Ishusho
Christ Ordaining the Apostles, by Harry Anderson [Kristo yimika Intumwa, yakozwe na Harry Anderson]

Yesu Kristo yashyizeho Intumwa.

Igice cya 18

Itorero Yesu Yashyizeho

Yesu yashyizeho itorero igihe Yari ku isi. Ryiswe ngo iki? Ninde wayoboye Itorero Rye?

Yesu Yari Akuriye Itorero Yashyizeho

Igihe Yesu yari ku isi yashyizeho itorero. Iri torero ryiswe Itorero rya Yesu Kristo. Abanyamuryango b’itorero rya Yesu bitwaga abera. Yesu ubwe yari akuriye itorero. Yarariyoboye. Yahisemo abagabo cumi na babiri ngo bamufashe kuyobora itorero. Bitwaga intumwa. Izi ntumwa zari n’abahanuzi. Yesu yarambuye ibiganza bye ku mitwe yabo maze aha buri wese ubutambyi. Yabashinze gukora umurimo we. Izo ntumwa n’abahanuzi bari abayobozi b’Itorero rya Yesu Kristo.

Mu Itorero rya Yesu Kristo, abagabo bakiriye ubutambyi bashyize ibiganza byabo ku mitwe y’abandi bagabo beza babaha ubutambyi. Ubu nibwo buryo ubutambyi bushobora gutangwa buva ku muntu umwe bujya ku wundi. Ubutambyi ntibushobora kugurwa.

Ikiganiro

  • Ninde wari umuyobozi w’Itorero rya Yesu Kristo?

  • Ni gute abagabo bafashije Yesu bitwa?

Itorero rya Yesu Kristo Ryarakomeje ku isi Nyuma y’uko Asubira mu Ijuru

Nyuma y’uko Yesu yari yasubiye mu ijuru, itorero rye ryarakomeje ku isi. Ryari riyobowe n’intumwa cumi n’ebyiri. Iyo intumwa yapfaga, Yesu yatoranyaga undi muntu wo kumusimbura. Binyuze muri Roho Mutagatifu, Yesu yamenyeshaga intumwa zindi uwo intumwa nshya igomba kuba. Intumwa cumi n’ebyiri zahitagamo abandi bantu beza maze bakabaha ubutambyi kugira ngo babafashe gukora umurimo w’Itorero rya Yesu. Aba bantu bitwaga Aba Mirongo Irindwi, abatambyi bakuru, abakuru, abayobozi b’amashami, abatambyi, abigisha, n’abadiyakoni. Inshingano zabo zisobanurwa mu mutwe wa 20.

Yesu Yayoboye Itorero Abinyujije mu Ihishurirwa

Ubutumwa Yesu atanga ku bantu ku isi binyuze muri Roho Mutagatifu bwitwa amahishurirwa. Yesu ayobora Itorero rye ahishurira umuhanuzi n’abandi bayobozi ibintu bakwiye gukora.

Mbere y’uko Yesu asubira mu ijuru, yabwiye intumwa ze ko azahorana na zo. Yesu yasobanuye ko azakomeza kubayobora binyuze muri Roho Mutagatifu.

Ikiganiro

  • Yesu yakomeje kuyobora ate Itorero rye nyuma y’uko asubira mu ijuru?

Itorero rya Yesu Kristo Ryarimo Inyigisho Ze z’Ukuri

Abayobozi b’Itorero rya Yesu Kristo bahishuriwe na Yesu binyuze muri Roho Mutagatifu. Urugero, Yesu yabwiye Intumwa Petero ko inkuru nziza igomba kwigishwa abantu bose ko atari abantu ba Isirayeli gusa. Yesu yabwiye Intumwa Pawulo ibintu byinshi akwiye kwigisha abantu. Yesu yabwiye Intumwa Yohana ibintu byinshi byerekeye ahazaza.

Mu gihe yabaga ku isi, yigishije abantu kumwemera, kwihana, no kubatizwa. Yabigishije gukunda Data wa twese wo mu Ijuru no kumwubaha. Yabigishije gukunda abandi bantu no kubafasha.

Nyuma y’uko Yesu asubiye mu ijuru, intumwa zigishaga ibintu bimwe nk’ibyo Yesu yigishije. Abashakaga kuba abanyamuryango mu Itorero rya Yesu Kristo bagombaga kwizera muri Yesu Kristo bakihana ibyaha byabo, kandi bakabatizwa. Bakiriye impano ya Roho Mutagatifu, nk’uko Yesu yari yarabibasezeranije. Bize gukunda Data wa twese wo mu Ijuru no kumwubaha. Bize gukunda no gufasha abandi.

Ikiganiro

  • Abantu bagombaga gukora iki ngo binjire mu Itorero rya Yesu Kristo?

Abari mu Itorero rya Yesu Kristo Babonaga Impano za Roho

Abari mu Itorero rya Yesu Kristo babonaga impano za Roho. Zimwe mu mpano zari ukwizera gutuma abarwayi bamererwa neza, ubushobozi bwo kuvuga ibizaba ahazaza, n’ububasha bwo kwerekwa.

Ikiganiro

  • Zimwe mu mpano za Roho ni izihe?

Itorero rya Yesu Ntiryari Rikiri ku Isi

Nyuma y’uko Yesu asubira mu ijuru, intumwa ze zayoboye Itorero. Abantu benshi babaye abanyamuryango b’Itorero. Ariko bamwe mu banyamuryango batangiye kwigisha no kwemera ibintu by’ibinyoma, mu cyimbo cy’ibintu Yesu n’intumwa bigishije. Urugero, abantu bamwe bigishaga ko Data wa twese wo mu Ijuru adafite umubiri w’inyama n’amagufa.

Abagome batangiye gutoteza abayobozi n’abandi banyamuryango b’Itorero. Abagome bishe Intumwa n’abandi bayobozi bari bafite ubutambyi. Banishe abandi banyamuryango benshi b’itorero rya Yesu Kristo.

Abantu bigishije inyigisho nyinshi z’ibinyoma kugeza ubwo nta n’umwe wari ukemera inyigisho z’ukuri za Yesu. Nta numwe wari ufite ubutambyi, bityo nta numwe washoboraga gukora umurimo wa Yesu ku isi cyangwa ngo yakire amabwiriza ava kuri Yesu y’abana bose ba Data wa twese wo mu Ijuru. Igihe nta muntu n’umwe wizeraga inyigisho z’ukuri za Yesu kandi nta n’umwe wari ufite ububasha bwe cyitwaga igihe cy’umwijima.

Mu gihe cy’Umwijima, abantu bashinze amatorero yari atandukanye n’Itorero Yesu yari yarashinze. Bigishaga ibintu Yesu atigishije. Nta butambyi bari bafite. Bakoraga imihango yari itandukanye n’imihango yakorwaga mu Itorero rya Yesu. Nta hishurirwa babonaga riva kuri Yesu. Ntibigishaga amategeko yose y’inkuru nziza nk’uko Yesu n’intumwa ze bayigishije. Abahanuzi bari baravuze ko ibyo byose bizaba.

Ikiganiro

  • Igihe cy’Umwijima cyabayeho gute?

Yesu Yasezeranye ko Azagarura Itorero rye ku Isi

Yesu yari azi ko abantu bazabura ububasha bwe n’inyigisho z’ukuri. Bityo yateguye inzira kugira ngo Itorero ry’ukuri ryongere rishingwe ku isi.

Intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa igihe inkuru nziza izagarurwa ku isi. Yabonye ko Yesu azohereza abamalayika ngo bigishe abantu ukuri kuri Data wa twese wo mu Ijuru. Yesu yagombaga gutuma abana bose ba Data wa twese wo mu Ijuru bakira inkuru nziza, ubutambyi, imigisha, n’ibindi bintu ngombwa kugira ngo babashe gusubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru.

Ikiganiro

  • Kuki Yesu yateguye inzira yo kongera gushinga Itorero rye ku isi?