Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 35: Ubuzima Nyuma y’Urupfu


Ishusho
The City Eternal, by Keith Larson [Umurwa Uhoraho, yakozwe na Keith Larson]

Tuzasanga imiryango yacu n’abo twakundaga mu isi ya roho nyuma y’urupfu.

Igice cya 35

Ubuzima Nyuma y’Urupfu

Ni gute twakwitegura ubuzima buzaza?

Roho Zacu Zibaho Nyuma y’Uko Dupfuye

Turi abana ba roho ba Data wa twese wo mu Ijuru. Igihe twabanaga na we mu ijuru nka roho, ntitwari dufite imibiri ifatika. Cyari igice cy’umugambi we ko tuvukira kuri iyi si no kugira ngo roho zacu zihabwe imibiri y’inyama n’amagufa. Roho zacu ni zo ziha ubuzima imibiri yacu ifatika igihe turi hano ku isi.

Nk’uko kuvuka ari igice cy’umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru kuri twe, ikindi gice cy’umugambi we kuri twe ni ugupfa. Igihe dupfuye, roho zacu ziva mu mibiri yacu. Nta roho, umubiri nta buzima uba ufite ndetse ushyirwa mu gituro.

Ariko roho zacu zabayeho mbere y’uko tuvuka, kandi zizakomeza kubaho na nyuma y’uko dupfa. Igihe dupfuye, rohozacu zizajya mu isi ya roho gutegereza izuka, mu gihe umubiri usigara mu gituro.

Mu isi ya roho, roho zacu zizagira ishusho imwe nkiyo twari dufite tukiba ku isi dufite imibiri y’inyama n’amagufa. Tuzasa nk’uko dusa hano. Tuzatekereza mu buryo busa kandi twemere ibintu bisa nk’ibyo twemeye hano. Abakiranutsi muri ubu buzima bazaguma ari abakiranutsi. Abadakiranuka bazaguma badakiranuka. Nyuma yo gupfa tuzaba dufite ibyifuzo bimwe nk’ibyo twari dufite ku isi.

Ikiganiro

  • Imibiri yacu ya roho yaturutse he?

  • Biyigendekera gute iyo dupfuye?

  • Imibiri ya roho imeze gute?

Isi ya Roho Ni Ahantu ho Gukorera, Kwigira, no Gutegerereza

Abahanuzi ba Data wa twese wo mu Ijuru batubwiye ibintu byinshi byerekeye isi ya roho. Ahantu hamwe hitwa Paradizo. Iyo umuntu apfuye yaremeye inkuru nziza yarakurikiye Yesu mu budahemuka, roho y’uwo muntu izajya muri Paradizo. Aha ni ahantu abantu baba bishimye banafite amahoro. Aha baba nta ngorane, nta ntimba, nta no kubabara. Bashobora gukora ibintu by’ingirakamaro nko kwigisha abandi inkuru nzizacyangwa kwiga byinshi biberekeyeho ubwabo.

Ahandi hantu hitwa inzu y’imbohe ya roho. Amoko atatu y’abantu azabayo. Hazabayo abari babi muri ubu buzima, ababayeho ubuzima bwiza ariko ntibemere inkuru nziza, n’abatarigeze bagira amahirwe yo kumva inkuru nziza.

Abahanuzi ba Data wa twese wo mu Ijuru batubwiye ko abavugabutumwa bazoherezwa bavuye mu bakiranutsi mu isi ya roho bajye kwigisha inkuru nziza roho yose z’abapfuye. Abenshi bazemere inkuru nziza bihane. Abantu bariho bazabakorera imigenzo y’ingenzi yo kubarokora bayikorere mu ngoro za Data wa twese wo mu Ijuru. Benewabo cyangwa abanyamuryango b’Itorero babakorera iyo migenzo. Maze bakazabasha kuva mu nzu y’imbohe ya roho. Muri ubu buryo, Data wa twese wo mu Ijuru aha amahirwe abana be bose ngo bahabwe imigisha y’inkuru nziza igihe icyo ari cyo cyose baba barabereye ku isi.

Nyuma abo mu isi ya roho bose bazazuka. Ku izuka, roho n’umubiri bizongera bisubizwe hamwe. N’ubwo umubiri uba waraboze ugahinduka umukungugu igihe wari uri mu gituro, uzahinduka umubiri udapfa kandi utunganye. Ibyanditswe bivuga ko nta n’umusatsi wo ku mitwe yacu uzabura kandi ko ibintu byose bizasubizwa mu ishusho yabyo mu buryo bukwiye kandi butunganye.

Ku izuka umubiri na roho bizahuzwa, ubutazongera gutandukanywa ukundi. Binyuze mu rukundo rwe no mu gitambo cye gikomeye cyo kuducungura, Yesu yatanze impano ye ihebuje y’izuka kuri buri wese waba yarabaye kuri iyi si.

Ikiganiro

  • Ni ibihe bice bibiri biri mu isi ya roho?

  • Ni bande bazaba muri paradizo? Roho muri paradizo zikora iki?

  • Ni bande bazaba mu nzu y’imbohe ya roho? Ni iki kibayo?

Twese Tuzasuzumwa ku Rubanza rwa Nyuma

Dusuzumwa inshuro nyinshi mu gihe cyo kubaho kwacu kw’iteka. Twasuzumwe igihe twari tukibana na Data wa twese wo mu Ijuru harebwa niba twari dukwiye kuza kuri iyi si no guhabwa imibiri. Dusuzumwa igihe turi hano harebwa niba dukwiye kubatizwa. Abagabo basuzumwa harebwa niba bakwiye guhabwa ubutambyi. Dusuzumwa harebwa niba dukwiye kwinjira mu ngoro y’Imana ngo duhabwe imigisha yihariye. Nyuma y’uko dupfa, turasuzumwa, maze igihembo duhabwa kigaterwa n’uko twabayeho ku isi.

Nyuma yo kuzuka, tuzajyanwa imbere ya Data wa twese wo mu Ijuru ngo dusuzumwe ku nshuro ya nyuma. Iki cyitwa urubanza rwa nyuma. Uru rubanza rwa nyuma ruzemeza aho tuzajya kuba iteka ryose. Tuzasuzumwa n’ibintu twavuze, ibyo twakoze n’ibyo twatekereje muri ubu buzima. Tuzasuzumwa n’uko twakurikiye inyigisho za Yesu neza. Tuzasuzumwa n’inyandiko zabitswe kuri iyi si no mu ijuru. Data wa twese wo mu Ijuru azareka Yesu aducire urubanza.

Yesu aradukunda cyane, ariko ni umucamanza utabera kandi agomba kuducira urubanza akurikije ubuzima twabayemo. Ibyo twatekereje cyangwa twavuze cyangwa twakoze biranditse, mu bwenge bwacu no mu nyandiko zabitswe. Yesu azi ibikorwa byacu byose, ndetse igihe tuzamuhagarara imbere tuzabyibuka, natwe.

Ikiganiro

  • Vuga inshuro dusuzumwa.

  • Ni ibihe bintu bimwe na bimwe tuzasuzumirwaho?

Mu Bikorwa Byacu bya Buri Munsi Dufata Icyemezo ku Bizatubaho Nyuma y’Uko Dupfuye

Nidukora ibitunganye mu gihe cy’ubuzima bwacu, tuzitegura kubana na Data wa twese wo mu Ijuru iteka ryose n’abantu beza bo ku isi. Niba tutarakurikiye amategeko ya Data wa twese wo mu Ijuru, tuzagubwa nabi niduhagarara imbere ya Yesu ngo ducirwe urubanza.

Abahanuzi bavuze ko amagambo yacu, ibitekerezo byacu, n’imirimo yacu yose bizadushinja niba byarabaye bibi. Bavuze ko ababi bazahagararana isoni imbere ya Yesu no kwishinja gukabije maze bifuze kumwihisha.

Kuri buri muntu wabaye kuri iyi si, icyo gihe, umunsi w’urubanza rwa nyuma uzaba umunsi w’umunezero cyangwa umunsi w’umubabaro. Dukwiye kwitegura iki gihe kizaza kugira ngo uwacu uzabe umunsi w’ibyishimo. Turashaka kuzabasha guhagarara imbere ya Data wa twese wo mu Ijuru nta kimwaro kandi tumwumve ashima ibyo twakoze mu buzima bwacu.

Dukwiye gutekereza kuri uru rubanza rwa nyuma. Dukwiye kubera Yesu Kristo indahemuka tukanihana ibyaha byacu kugeza ku mpera y’ubuzima bwacu kugira ngo tuzabe tubyiteguye. Iyo ni yo nzira yonyine dushobora kuzakurwaho ibyaha byose icyo gihe nikigera. Niba twizera Yesu Kristo kandi twarihannye ibyaha byacu byose, Data wa twese wo mu Ijuru azatubabarira ibyaha byacu anadufashe guhinduka ku buryo bwuzuye abadafite icyaha. Niba turi indahemuka kuri Yesu Kristo, tuzabaho ubuzima bwacu dukora ibintu byiza, dutekereza ibitekerezo byiza, tunavuga amagambo meza. Tuzirinda abantu, ibitabo, n’ahantu bidutera gutekereza ibitekerezo bibi cyangwa kuba abakiranirwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Data wa twese wo mu Ijuru akunda buri wese muri twe akanashaka ko tubaho bikwiye ngo tuzasubire aho ari. Niba dufite ubushake bwo kubana na we n’abantu beza dukunda, tugomba kwizera Yesu Kristo no gukora ibintu adutegeka gukora. Tugomba no gufasha imiryango yacu kubaho inkuru nziza. Data wa twese wo mu Ijuru azadufasha. Yaduhaye inkuru nziza ngo itwereke inzira kandi yatubwiye ko dushobora guhora tumusenga dusaba ubufasha bwe.

Ikiganiro

  • Kubera iki ibitekerezo n’ibikorwa byacu bya buri munsi ari ingirakamaro cyane?

  • Ni iki wakora ngo uboneze ibitekerezo, amagambo n’ibikorwa byawe?

  • Kubera iki dukeneye ubufasha bwa Data wa twese wo mu Ijuru ngo duhinduke intungane?

  • Kubera iki ari mu kwizera Yesu Kristo gusa dushobora kugirwa abakwiye kubana na Data wa twese wo mu Ijuru?