Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 5: Yesu Yaremye Isi


Ishusho
Umubumbe w’Isi

Igice cya 5

Yesu Yaremye Isi

Ninde waremye isi? Kuki yayiremye?

Twari Dukeneye Isi

Igice cy’umugambi Data wa twese wo mu Ijuru yadusobanuriye mu ijuru cyari ukuva mu ijuru mu gihe runaka. Twari dukeneye ahantu ho kujya, kure y’amaso ye, tukakira imibiri y’inyama n’amagufa no kugeragezwa kugira ngo twerekane niba twahitamo neza. Twari dukeneye uwo kuturemera aho hantu. Yahisemo Yesu ngo abikore.

Ikiganiro

  • Kuki Imana yagambiriye kuturemera isi?

Yesu Yaremye Isi

Yesu yaremye isi. Yaremye amanywa n’ijoro. Yaremye izuba, ukwezi, n’inyenyeri. Yatandukanyije amazi n’ubutaka bwumutse akora inyanja, ibiyaga, n’inzuzi. Yateye ibyatsi, ibiti, indabo, n’ubundi bwoko bwose bw’ibimera ku isi. Maze ashyira inyamaswa, amafi, inyoni n’udusimba duto ku isi. Ubwo Yesu yarangizaga ibi byose, isi yari iteguriwe abantu ngo bayitureho.

Maze Data wa twese wo mu Ijuru arema umugabo n’umugore. Umugabo yiswe Adamu, naho umugore yitwa Eva. Bombi bari bafite umubiri w’inyama n’amagufa kimwe nk’umubiri wa Data wa twese wo mu Ijuru. Uyu murimo wose wo kurema isi no gushyiraho ibinyabuzima wiswe irema. Data wa twese wo mu Ijuru yishimiye isi hamwe n’ibyo yari yarabwirije Yesu kuyishyiraho.

Ikiganiro

  • Ni gute Adamu na Eva bari batandukanye n’ibindi bintu Imana yaremye?

Ibiremwa bya Data wa twese wo mu Ijuru Byerekana ko Adukunda

Ubu dutuye mu isi nziza Data wa twese wo mu Ijuru yabwirije Yesu kurema. Izuba riduha ubushyuhe n’urumuri. Imvura ituma ibimera bikura ikanaduha amazi yo kunywa. Ibimera n’inyamaswa ku isi biduha ibiribwa n’imyambaro.

Yesu yadukoreye ibi byose abibwirijwe na Data wa twese wo mu Ijuru. Iyo tubonye ko yadukoreye ibi bintu byose, dusanga Data wa twese wo mu Ijuru adukunda kandi anatwitaho.

Ikiganiro

  • Tekereza ibintu bimwe na bimwe Data wa twese wo mu Ijuru yaturemeye.

  • Ni gute tumenya ko Data wa twese wo mu Ijuru adukunda kandi anatwitaho?

Dushobora Kwerekana ko Twishimiye Isi

Dukwiye guhora twibuka ko Data wa twese wo mu Ijuru yaturemeye buri kimwe cyose kiri ku isi. Ntabwo yishima iyo tutabyibuka. Dushobora kumwereka ko twishimye iyo dukoresha neza ibintu byo ku isi. Ntidukwiye kugira icyo dusesagura ku isi. Dukwiye kwita ku isi kandi igahora isukuye. Dukwiye gushimira Data wa twese wo mu Ijuru kubera iyi si nziza mu gihe turi kumusenga. Tukanamwereka ko twishimiye isi dukora ibintu ashaka ko dukora ku isi.

Ikiganiro

  • Ni gute twakwereka Data wa twese wo mu Ijuru ko twishimiye isi?