Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 7: Roho Mutagatifu


Igice cya 7

Roho Mutagatifu

Data wa twese wo mu Ijuru yahisemo umuntu wo kutubwira ibintu ashaka ko tumenya. Uyu muntu ninde, kandi ni gute twakwiga gusobanukirwa ubutumwa bwa Data wa twese wo mu Ijuru?

Roho Mutagatifu Akorana na Data wa Twese wo mu Ijuru na Yesu Kudufasha

Roho Mutagatifu akorana na Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu. Aduhamiriza ko bariho kandi ko badukunda. Abafasha kutwigisha ibintu dukeneye kumenya no gukora kandi adufasha kubaha amategeko yabo. Ntabwo afite umubiri w’inyama n’amagufa nk’uko Data wa twese wo mu ijuru na Yesu babifite. Ni roho. Asa nk’umuntu.

Data wa twese wo mu Ijuru, Yesu Kristo, na Roho Mutagatifu ni abantu batatu batandukanye. Bakorera hamwe mu kudufasha kwiga ibintu dukeneye kumenya no gukora. Iyo twakiriye ubutumwa buva kwa Data wa twese wo mu Ijuru cyangwa Yesu, ubusanzwe ni Roho Mutagatifu ubutuzanira. Anadufasha kubaha amategeko yabo.

Ikiganiro

  • Roho Mutagatifu akorana nande?

  • Ni gute Roho Mutagatifu atandukanye na Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu?

Umurimo wa Roho Mutagatifu

Roho Mutagatifu atwigisha ibyerekeye Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu. Atubwira ko bariho kandi ko badukunda. Atubwira ko Data wa twese wo mu Ijuru ari se wa roho zacu. Anatubwira ko Yesu ari umukiza wacu.

Roho Mutagatifu adufasha gusobanukirwa Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu n’ibintu tugomba gukora kugira ngo tuzasubire mu ijuru. Anadufasha kwiga no gusobanukirwa ukuri kose.

Roho Mutagatifu aduha imbaraga zo kubaha amategeko ya Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu. Ashobora kudufasha gufata icyemezo nyacyo iyo dufite guhitamo hagati y’ibikorwa bibiri. Ashobora kuduha amahoro mu gihe cy’amakuba.

Ikiganiro

  • Umurimo wa Roho Mutagatifu ni uwuhe?

  • Roho Mutagatifu adufasha kumenya iki?

  • Roho Mutagatifu adufasha gukora iki?

Roho Mutagatifu Atwigisha mu Buryo Bufite Imbaraga

Roho Mutagatifu atwigisha ikiri icyiza n’ikibi. Iyi nyigisho irakomeye ku buryo tutayibagirwa bibaho. Roho Mutagatifu ubusanzwe ntabwo atuvugisha mu buryo dushobora kumva n’amatwi yacu. Ahubwo, Atuma dutekereza cyangwa tukiyumvamo niba ibyo dusoma cyangwa twumva ari ukuri. Ibi byiyumviro birakomeye cyane.

Abantu benshi bashobora kwiyumvamo Imbaraga za Roho Mutagatifu mu gihe kimwe. Kugira ngo dusobanukirwe ibi neza, tekereza ku zuba. Hariho izuba rimwe gusa, ariko abantu bari ahantu hatandukanye biyumvamo urumuri n’ubushyuhe bwaryo mu gihe kimwe. Roho Mutagatifu ashobora gutekerezwaho mu buryo bumwe. Imbaraga ze zishobora kumvwa n’abantu bari ahantu hatandukanye mu gihe kimwe nubwo We aba ari ahantu hamwe mu gihe runaka.

Ikiganiro

  • Ni gute Roho Mutagatifu atubwira ibintu dukeneye kumenya?

  • Ni gute Roho Mutagatifu afasha abantu benshi mu gihe kimwe?

Roho Mutagatifu Azafasha Buri Wese Muri Twe

Nyuma y’uko Data wa twese wo mu Ijuru yirukana Adamu na Eva mu Busitani bwa Edeni, barasenze maze bamubaza ibyo bakwiye gukora. Data wa twese wo mu Ijuru yohereje Roho Mutagatifu ngo abigishe ibyerekeye We na Yesu no ku bintu Adamu na Eva bakwiye gukora. Roho Mutagatifu yababwiye ko inyigisho za Data wa twese wo mu Ijuru ari ukuri. Yabahaye imbaraga zo gukora ibintu Data wa twese wo mu Ijuru yashakaga ko bakora.

Yanabafashije kwicisha bugufi no kwishimira ibintu Data wa twese wo mu Ijuru yabakoreye.

Bayobowe na Roho Mutagatifu, Adamu na Eva bize ko bashobora kongera kubana na Data wa twese wo mu Ijuru umunsi umwe baramutse bakurikiye Yesu igihe cyose kandi bakubaha amategeko ye. Kuyoborwa na Roho Mutagatifu byatumye bishima cyane.

Data wa twese wo mu Ijuru akunda buri wese. Atwoherereza Roho Mutagatifu ngo atuyobore kandi atwigishe ukuri. Ariko, Roho Mutagatifu adufasha gusa iyo tugerageje byimazeyo gukurikiza amategeko n’amabwiriza atuzanira ava kwa Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu. Tutagerageje byimazeyo kubaha amategeko yabo, cyangwa ngo dushake ko Roho Mutagatifu atwigisha, nta kintu na kimwe atubwira. Tuzagira ubuzima bwiza nidukurikiza inyigisho za Roho Mutagatifu.

Ikiganiro

  • Ni gute Roho Mutagatifu yafashije Adamu na Eva?

  • Tugomba gukora iki ngo twakire ubufasha buva kuri Roho Mutagatifu?