Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 36: Ubugingo Buhoraho


Ishusho
Ijuru ryuzuye umucyo

Indahemuka kugeza ku mperuka bazakuzwa na Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu Kristo.

Igice cya 36

Ubugingo Buhoraho

Ni hehe tuzajya kuba nyuma y’Urubanza rwa Nyuma?

Tuzajya Buri Wese Ahantu Twateguriwe

Yesu yigishije ko Data wa twese wo mu ijuru yaduteguriye impanya myinshi yo kubamo. Buri wese muri twe azashyirwa hamwe mu hantu hane, bigendanye n’uko yabaye indahemuka kuri Yesu Kristo. Tuzajya mu bwami twategurishije amahitamo twakoze. Aha hantu hane ni ubwami selesitiyeli, ubwami tiresitiyeli, ubwami telesitiyeli, n’umwijima.

Ubwami Selesitiyeli

Aha ni ahantu Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu batuye. Ni ahantu abantu bazaba bishimye, kandi hazaba ari heza kurusha uko tubitekereza. Abantu bazaba muri ubu bwami bazakunda Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu kandi bazahitamo kubumvira. Bagomba kuba barihannye ibyaha byabo byose kandi bagomba kuba baremeye Yesu nk’Umukiza wabo. Bagomba kuba barabatijwe baranakiriye impano ya Roho Mutagatifu. Bagomba kuba bafite ubuhamya buva kuri Roho Mutagatifu ko Yesu ari umukiza.

Kuba mu gice cy’ikirenga cy’ubwami selesitiyeli byitwa ikuzwa* cyangwa ubugingo buhoraho. Kugira ngo bishoboke kuba muri iki gice cy’ubwami selesitiyeli, abantu bagomba kuba barashyingiriwe mu ngoro y’Imana kandi bagomba kuba barakomeje amasezerano yera bakoreye mu ngoro y’Imana. Bazahabwa ibintu byose Data wa twese wo mu Ijuru afite kandi bazamera nka we. Bazanabasha kugira abana ba roho no kwiremera isi nshya ngo bazibeho, banakore ibintu byose Data wa twese wo mu Ijuru yakoze. Abantu batashyingiriwe mu ngoro y’Imana bashobora kuba mu bindi bice by’ubwami selesitiyeli, ariko ntibazakuzwa.

Ubwami Tiresitiyeli

Ubu bwami ntabwo ari ubw’agahebuzo nk’ubwami selesitiyeli. N’ubwo Yesu azasura ubwami tiresitiyeli, abazabayo ntibazabana na Data wa twese wo mu Ijuru, kandi ntibazaba bafite ibyo afite byose. Abajya mu bwami tiresitiyeli bazaba ari abantu b’abanyacyubahiro. Bamwe muri bo bazaba ari abanyamuryango b’Itorero abandi atari bo. Bazaba ari bamwe batemereye Yesu ku isi ariko nyuma bakamwemerera mu isi ya roho. Abantu bazabayo ntabwo bazaba abagize umuryango w’iteka ahubwo bazabaho ukwabo, nta miryango. Data wa twese wo mu Ijuru azaha aba bantu ibyishimo bateguriwe guhabwa.

Ubwami Telesitiyeli

Ubu bwami ntabwo ari ubw’agahebuzo nk’ubwami selesitiyeli cyangwa ubwami tiresitiyeli. Yaba Data wa twese wo mu Ijuru cyangwa Yesu ntawe uzasura abazabayo. Abamalayika bazasura aba bantu, kandi bazayoborwa na Roho Mutagatifu. Abantu baba mu bwami telesitiyeli ni abataremeye yaba inkuru nziza cyangwa ubuhamya bwa Yesu, yaba ku isi cyangwa mu isi ya roho. Bazababazwa kubera ibyaha byabo bwite mu nzu y’imbohe kugeza igihe cy’Ikinyagihumbi. Nyuma bazazurwa.

Bakiri ku isi, bari abanyabinyoma, abajura, abicanyi, abahanuzi b’ibinyoma, abasambanyi, n’abasebeje ibintu byera. Bari abantu bemeye imyizerere y’isi mu cyimbo cy’inyigisho za Yesu. Abantu benshi bazaba muri ubu bwami. Data wa twese wo mu Ijuru azaha aba bantu ibyishimo bateguriwe guhabwa.

Umwijima

Umwijima ni ho Satani n’abamuyobotse bazaba. Aba bantu bazaba ari abahisemo kubana na Satani. Ntibazababarirwa. Aba bantu bazaba mu mwijima iteka ryose, mu mubabaro no mu kubabarana na Satani naroho zamuyobotse.

Ikiganiro

  • Ni ubuhe bwami tugomba kwitegurira kugira ngo tuzamere nka Data wa twese wo mu Ijuru?

  • Ni ibihe bimwe mu bintu tugomba gukora hano ku isi ngo tube dukwiye kubaho nka Data wa twese wo mu Ijuru?

Data wa twese wo mu Ijuru Yaduhaye Ubutumwa Bwiza ngo Twitegurire Ubugingo Buhoraho mu Bwami Selesitiyeli

Data wa twese wo mu Ijuru aha buri wese muri twe amahirwe yo kubaho ubugingo buhoraho hamwe na we. Ubugingo buhoraho ni ubuzima Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu babamo. Data wa twese wo mu Ijuru ni intungane. Azi ibintu byose. Afite ububasha ku bintu byose. Ategeka ibintu byose. Abaho agendeye ku kuri n’amategeko by’iteka ryose.

Yesu yumviye Data wa twese wo mu Ijuru, bityo abana na Data wa twese wo mu ijuru. Niba dukora ibintu Yesu yatwigishije gukora, tuzashobora kubaho nk’uko we na Data wa twese wo mu Ijuru babaho. Kugira ubugingo buhoraho hamwe na Data wa twese wo mu Ijuru ni impano ikomeye kuruta izindi yashobora kuduha. Bizatuzanira ibyishimo byinshi kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose.

Inkuru nziza itubwira byose dukeneye kumenya na byose dukeneye gukora ngo tubone ubugingo buhoraho. Idufasha kumenya Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu. Itwigisha kubaho nk’uko babaho. Mu gusenga no kwiga ibyanditswe dushobora kubamenya kurushaho. Igihe tubazi kandi tubakunda, tuzashaka kumvira amagambo yabo. Uko twubaha, tuzabasha kumera nka bo no kuba abakwiye kubana na o iteka ryose.

Ikiganiro

  • Ubugingo buhoraho ni iki? Ni nde uzabuhabwa?

  • Ni gute inkuru nziza idufasha kwitegurira ubugingo buhoraho?

Data wa Twese wo mu Ijuru Azadufasha Igihe Duhisemo Kumvira Inkuru Nziza

Data wa twese wo mu Ijuru azi ko bishoboka kuri twe kuba mu nkuru nziza no guhabwa ubugingo buhoraho. Kuva turi abana be, dufite ubushobozi bwo kumera nka we. Azi intege nke buri wese muri twe afite ndetse n’ibintu bizatugerageza. Yatwemereye kuza ku isi mu bihe ndetse n’ahantu bizaduha amahirwe yo gukora ibintu byiza no kwiga.

Iki ni cyo gihe cyo gukora ibyo dukeneye gukora byose ngo tubone ubugingo buhoraho. Data wa twese wo mu Ijuru aradukunda kandi ashaka ko dutsinda. Yadukoreye ibyo ashoboye byose. Yaduhaye isi aho dushobora kwigira no gukurira. Yohereje umwana we, Yesu Kristo, ngo abe umukiza wacu kandi atwigishe inkuru nziza. Yaduhamagariye kumusenga. Yatumye bishoboka ko Roho Mutagatifu atubera umuyobozi. Ubu dukeneye gukora ibintu bikwiye. Niba duhitamo kwizera Yesu Kristo no kumwumvira, azadufasha kandi aduhe imbaraga zo gutsinda ibigeragezo n’ibindi bibazo biza mu buzima bwacu.

Data wa twese wo mu Ijuru yadusabye kwemera inkuru nziza. Kugira ngo dukore ibi tugomba kubanza kwizera Yesu Kristo. Hanyuma tugomba kwihana ibyaha byacu kugira ngo tubashe kubatizwa no kwemezwa nk’abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’iminsi ya Nyuma. Iyo twemejwe, duhabwa impano ya Roho Mutagatifu n’umwe mu bafite ubutambyi. Roho Mutagatifu abwira buri wese muri twe icyo Yesu ashaka ko dukora, kandi kugira ngo duhabwe ubugingo buhoraho tugomba kumara ubuzima bwacu bwose tumwumvira kandi tumukorera.

Yesu adusaba twese kumvira amategeko ngo bidufashe kwitegura gusubira kubana na Data wa twese wo mu Ijuru. Ibyo birimo kumvira itegeko ryo kwifata, kwishyura icyacumi no gutanga amaturo, kumvira ijambo ry’ubushishozi, kuba inyangamugayo ibihe byose, no gutagatifuza umunsi w’isabato.

Kugira ngo tumere nka Data wa twese wo mu Ijuru tugomba no guhabwa imigenzo itangirwa mu ngoro y’Imana, izwi nk’ingabire.* Dukeneye guhurizwa hamwe by’iteka ryose kugira ngo tuzabane n’imiryango yacu iteka ryose. Dukwiye gushaka amazina n’amakuru yerekeye bene wacu bapfuye tugaha itorero ibyo twabonye, kugira ngo imigenzo ibakorerwe mu ngoro y’Imana.

Yesu yadutegetse gukora ibintu byinshi. Ibyo birimo kubwira abandi iby’inkuru nziza, kubakunda no kubafasha, no kubabera urugero rwiza.

Dukwiye no gukomeza amasezerano yose tugirana na Data wa twese wo mu ijuru, kujya mu materaniro y’itorero ryacu buri gihe, kwigisha imiryango yacu inkuru nziza twiga buri munsi ibyanditswe byera, no gusenga twenyine no gusengana n’umuryango wacu buri munsi.

Niba twizera Yesu Kristo no kugerageza kumvira amategeko ye yose, tuzahabwa ubugingo buhoraho kandi tumere nka Data wa twese wo mu Ijuru.

Kumera nka Data wa twese wo mu Ijuru ni nko kurira urwego. Tugomba guhera hasi tukurira buri ntambwe kugeza tugeze hejuru. Umuhanuzi Joseph Smith yavuze ko niba dushaka kumera nka Data wa twese wo mu Ijuru tugomba kwiga uko yiyumva, atekereza, anakora. Igihe dusobanukiwe ibi bintu kuri we, dushobora noneho kwiga ibindi bintu byose kuri we, kugeza tumenye uko twamera nk’uko ari.

Bizadufasha kwibuka ko Data wa twese wo mu Ijuru yari umuntu wigeze kuba ku mubumbe, nk’uko tubaho. Yabaye Data wa twese wo mu Ijuru atsinda ibibazo, nk’uko tugomba kubigenza kuri iyi si. Icyakora, Umuhanuzi Joseph Smith yavuze ko tutaziga ibintu byose dukeneye kwiga mu gihe tukiri muri iyi si. Bizadutwara igihe kirekire nyuma yo kurangiza ubu buzima ngo tumenye ibintu byose dukeneye kumenya ngo tumere nka Data wa twese wo mu Ijuru.

Igihe twiga kwita ku mategeko yose ya Data wa twese wo mu Ijuru, tekereza ukuntu tuzaba twishimye nidusubira iwe maze akatubwira ko yishimiye ubuzima twabayeho maze tukazamera nka we tukanabana na we iteka ryose.

Ikiganiro

  • Kubera iki bishoboka kuri buri wese muri twe guhinduka nka Data wa twese wo mu Ijuru?

  • Ni ibihe bintu tugomba gukora ngo tugire ubuzima nk’ubwo Data wa twese wo mu Ijuru afite?

  • Ni gute Data wa twese wo mu Ijuru adufasha kumera nka we?

  • Sobanura uko wakumva umeze wumvise Data wa twese wo mu Ijuru akubwira ko wakoze neza kandi ko agukunda.