Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 9: Abahanuzi


Igice cya 9

Abahanuzi

Ni nde uvugira Data wa twese wo mu Ijuru hano ku isi muri iyi minsi kandi agashobora kutubwira icyo Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko tumenya tukanakora?

Umuhanuzi Ni Umuntu Uvugira Data wa twese wo mu Ijuru

Data wa twese wo mu Ijuru atoranya umuntu wo kumuvugira ku isi. Uyu muntu yitwa umuhanuzi. Umuhanuzi akunda Data wa twese wo mu Ijuru kandi akora ibintu Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko akora. Data wa twese wo mu Ijuru yigisha umuhanuzi ibyo dukeneye kumenya no gukora. Maze umuhanuzi akabitubwira. Iyo umuhanuzi avugira Data wa twese wo mu Ijuru, avuga ibintu Data wa twese wo mu Ijuru Ubwe yavuga abaye ari Data wa twese wo mu Ijuru uri kutwivugishiriza.

Ibi ni bimwe mu bintu umuhanuzi atubwira:

  • Atubwira ko Yesu ari Umwana wa Data wa twese wo mu Ijuru, ko Yesu ari umukiza wacu, kandi ko inyigisho za Yesu ari ukuri.

  • Atwigisha ibintu Data wa twese wo mu Ijuru yatubwiye dukwiye gukora.

  • Atubwira kureka gukora ibintu bibi.

  • Atubwira ku bintu bizaba mu gihe kizaza.

Data wa twese wo mu Ijuru niwe wenyine ushobora guhitamo umuhanuzi. Abantu ntibashobora guhitamo umuhanuzi. Umuntu ntashobora kwihitiramo kuba umuhanuzi. Data wa twese wo mu Ijuru aha umuhanuzi ububasha bwo gukora umurimo we no ku muvugira. Umuntu ntashobora guhagararira Data wa twese wo mu Ijuru abaye adafite ububasha.

Ikiganiro

  • Umuhanuzi avugira nde?

  • Ni ibihe bintu bimwe na bimwe umuhanuzi atubwira?

Data wa Twese wo mu Ijuru Ahora Atwoherereza Abahanuzi bo Kudufasha

Data wa twese wo mu Ijuru ahora yita ku bana be ku isi. Guhera mu gihe cya Adamu, yohoreza abahanuzi bo gufasha abana be. Yohereza abahanuzi ngo baburire abantu amagorwa. Abohereza kuyobora abantu kure y’amakuba. Abohereza gufasha abantu kwitegura ibihe by’ingenzi. Aba ni bamwe mu bahanuzi Data wa twese wo mu Ijuru yohereje:

  1. Nowa: Yaburiye abantu ko Data wa twese wo mu Ijuru azohereza umwuzure wo kubarimbura baramutse badahagaritse gukora ibintu bibi.

  2. Aburahamu: Yubashye Data wa twese wo mu Ijuru anigisha abana be kubaha Data wa twese wo mu Ijuru. Data wa twese wo mu Ijuru yasezeranije guha Aburahamu n’abamukomokaho ibintu byinshi.

  3. Mose: Yayoboye abantu ba Isirayeli abavana muri Egiputa abajyana ku butaka Data wa twese wo mu Ijuru yari yarabateguriye.

Muri iki gihe, naho, Data wa twese wo mu Ijuru yohereza abahanuzi. Umwe mu bahanuzi wabayeho mu bihe bitari ibya kure cyane yari umuntu witwaga Joseph Smith. Yabaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu 1820 Joseph Smith yari afite imyaka 14 y’amavuko. Muri icyo gihe, abantu benshi bari mu matorero atandukanye, bashaka itorero ry’ukuri. Joseph yashakaga kuba umuntu mwiza no kubona Itorero ry’ukuri rya Data wa twese wo mu Ijuru.

Umunsi umwe Joseph yari ari gusoma igitabo gitagatifu cyitwa Bibiliya. Yasomye ko niba ushaka kumenya ikintu runaka, ukwiriye kugisaba Data wa twese wo mu Ijuru, kandi ko Data wa twese wo mu Ijuru azakikubwira. Yizeye ko Data wa twese wo mu Ijuru azamubwira mu by’ukuri ibintu akwiye gukora. Yafashe icyemezo cyo gusenga Data wa twese wo mu Ijuru bidasanzwe.

Igitondo kimwe, Joseph yagiye mu gashyamba gusenga. Mu gihe yari gusenga, urumuri rwarabagiranaga kurusha izuba rwaramanutse ruva mu kirere. Muri urwo rumuri yabonye Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Data wa twese wo mu Ijuru yatunze urutoki kuri Yesu maze aravuga, “Uyu ni Umwana Wanjye Nkunda. Umwumvire!”

Joseph yumvise ibintu byose Yesu yamubwiye, kandi yubashye amabwiriza Yesu yamuhaye.

Joseph amaze gukura, Data wa twese wo mu Ijuru yamuhisemo kumubera umuhanuzi. Yari umuhanuzi uhebuje. Yigishije abantu ibintu Data wa twese wo mu Ijuru yashakaga ko bakora.

Joseph Smith yapfuye mu 1844. Nyuma y’uko apfa, Data wa twese wo mu Ijuru yahisemo undi muntu kuba umuhanuzi. Muri iki gihe, igihe cyose umuhanuzi apfuye, Data wa twese wo mu Ijuru ahitamo undi muntu kugira ngo amuvugire ku isi.

Data wa twese wo mu Ijuru yohereza abahanuzi mu minsi yacu.

Ishusho
Umuhanuzi Joseph Smith

Joseph Smith

Ishusho
Brigham Young

Brigham Young

Ishusho
John Taylor

John Taylor

Ishusho
Wilford Woodruff

Wilford Woodruff

Ishusho
Lorenzo Snow

Lorenzo Snow

Ishusho
Joseph F. Smith

Joseph F. Smith

Ishusho
Heber J. Grant

Heber J. Grant

Ishusho
George Albert Smith

George Albert Smith

Ishusho
David O. McKay

David O. Mckay

Ishusho
Joseph Fielding Smith

Joseph Fielding Smith

Ishusho
Harold B. Lee

Harold B. Lee

Ishusho
Spencer W. Kimball

Spencer W. Kimball

Ishusho
Ezra Taft Benson

Ezra Taft Benson

Ishusho
Howard W. Hunter

Howard W. Hunter

Ishusho
Gordon B. Hinckley

Gordon B. Hinckley

Ishusho
Thomas S. Monson

Thomas S. Monson

Ishusho
Russell M. Nelson

Russell M. Nelson

Ikiganiro

  • Ni abahe bamwe mu bahanuzi Data wa twese wo mu Ijuru yahisemo?

  • Joseph Smith yakoze iki?

Hari Umuhanuzi ku Isi Muri Iki Gihe

Data wa twese wo mu Ijuru akunda abana be bari ku isi muri iki gihe. Azi ko dufite ibibazo byinshi. Yohereje umuhanuzi wo kudufasha. Avugisha umuhanuzi muri iki gihe nkuko Yavugishaga abahanuzi mu bihe byashize. Data wa twese wo mu Ijuru aha umuhanuzi amabwiriza ku bantu b’isi yose. Umuhanuzi niwe muntu wenyine ushobora kwakira amabwiriza ava kwa Data wa twese wo mu Ijuru agenewe isi yose.

Umuhanuzi uriho muri iki gihe ni umugabo uhambaye. Akunda Data wa twese wo mu ijuru kandi ashaka kumwubaha. Data wa twese wo mu Ijuru abwira umuhanuzi ibintu ashaka ko tumenya n’ibyo ashaka ko dukora.

Ikiganiro

  • Ni kuki Data wa twese wo mu Ijuru yohereje umuhanuzi muri iki gihe?

  • Ni bande umuhanuzi yakirira amabwiriza?

  • Kuki twizera ibyo umuhanuzi atubwira byose?

Data wa Twese wo mu Ijuru Aradufasha Iyo Twumviye Amabwiriza Aha Umuhanuzi

Data wa twese wo mu Ijuru yadutegetse kubaha umuhanuzi We igihe umuhanuzi amuvugiye. Iyo twubashye amabwiriza Data wa twese wo mu Ijuru aha umuhanuzi, twiga uko twagenda duhinduka nka Data wa twese wo mu ijuru. Twiga ibintu dukwiye gukora. Dushobora kwiga uko dukemura ibibazo iyo tubifite. Data wa twese wo mu Ijuru azadufasha, kandi tuzagira amahoro mu mitima yacu.

Ikiganiro

  • Kuki dukwiye kumva ibintu umuhanuzi atubwiriza gukora?

  • Ni gute Data wa twese wo mu Ijuru adufasha iyo dukoze ibyo yabwirije umuhanuzi kutubwira?