Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 30: Inshingano Yacu mu Gufasha Abagize Umuryango


Igice cya 30

Inshingano Yacu mu Gufasha Abagize Umuryango

Ni gute buri wese mu bagize umuryango yafasha mu kugira umuryango wishimye?

Buri Muntu mu Bagize Umuryango Ni Ingirakamaro

Kugira umuryango ukunda kandi wishimye bisaba kubikorera. Data wa twese wo mu Ijuru yahaye inshingano buri muntu mu bagize umuryango. Buri wese mu bagize umuryango akwiye kuba umuntu ufasha, unezerewe, kandi w’umugwaneza ku bandi. Igihe dusengana, dukorana, turirimbana, tunakinana, imiryango yacu ishobora kwishima.

Kugirira urukundo abandi bagize umuryango wacu bitworohereza gukora ibintu Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko dukora. Igihe dukunda umuryango wacu, dushaka gukora ibyo dushoboye byose ngo tubafashe. N’ibintu bigoye gukora biroroha iyo tubikorana urukundo. Bisaba igihe no kubikorera kugirango ube umuntu mwiza ugize umuryango.

Ikiganiro

  • Ni gute buri wese mu bagize umuryango yafasha kugira urugo ahantu hashimishije?

  • Kubera iki buri muntu ugize umuryango ari ingirakamaro?

Data wa Twese wo mu Ijuru Yahaye Ababyeyi Inshingano Zihariye

Umubyeyi w’umugabo n’umubyeyi w’umugore bakwiye gukorera hamwe ngo bite ku bana babo banabahe ibintu bakeneye. Bakwiye no kwigisha abana babo inkuru nziza. Bakwiye kubigisha gusenga no kumvira amategeko ya Data wa twese wo mu Ijuru.

Umubyeyi w’umugabo n’umubyeyi w’umugore bakwiye kumva neza ko rimwe na rimwe abana bazahitamo nabi na nyuma y’uko bigishwa icyiza.

Igihe abana bakoze ikintu kibi, ababyeyi ntibakwiye kureka kugerageza kubafasha. Ababyeyi bakwiye gukomeza gukunda no kwigisha abana babo. Bakwiye no kubabera ingero nziza, kubiyiririza no kubasengera.

Ababyeyi bakwiye guha imiryango yabo ibintu runaka:

  1. Bagomba gukunda abana babo no kwigisha abana babo gukunda abandi.

  2. Bagomba kwigisha abana babo inkuru nziza.

  3. Bakwiye kwigisha abagize umuryango uko basenga.

  4. Bakwiye kwigisha abana babo kwishyura icyacumi n’amaturo bishyura icyacumi n’amaturo byabo bwite.

  5. Bakwiye kwigisha abana babo gukora.

  6. Bakwiye gusukura inzu, imyambaro, n’ibiribwa.

  7. Bakwiye kumenya neza ko abana babo biga gusoma, kwandika, no kwiga imibare shingiro babohereza ku ishuri cyangwa babigishiriza mu rugo.

  8. Bakwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abana babo babashe kwiga umurimo uzabatunga banitegure gukorera amafaranga y’ibintu bakeneye.

  9. Bakwiye kwereka abana babo uko bakoresha amafaranga mu buryo burimo ubushishozi no kubika amafaranga y’ibyo bazakenera mu gihe kizaza.

  10. Bakwiye gufasha abana babo guteza imbere impano zabo n’ubushobozi bwabo. Ibi bishobora kuba ari nk’ubushobozi bwo kwigisha, gucuranga, kuririmba, gusana ibintu, cyangwa kumvikana n’abandi bantu.

Ababyeyi bakwiye kuba bafite ubushake bwo gukora cyane ngo bafashe abana babo. Data wa twese wo mu Ijuru yavuze ko ababyeyi bakwiye kumenya neza ko abana babo bitanaho neza ubwabo, bafite ibiribwa n’imyambaro.

Ababyeyi bakwiye gutegura mbere ngo babashe gutanga ibi bintu n’ubwo baba barwaye, babuze akazi, cyangwa bafite ibindi bibazo. Bashobora gukora ibi bazigama amafaranga banazigama ibiribwa, imyambaro, n’ingufu zikomoka kuri peteroli aho byemewe.

Ikiganiro

  • Ni iki ababyeyi bakora ngo batange ibyo imiryango yabo ikeneye?

  • Ni iki ababyeyi bakora ngo bategurire ibihe bashobora kuzaba bafite ibibazo?

Ishusho
Umuryango utekera hamwe

Umubyeyi w’Umugabo Afite Inshingano Zihariye

Umubyeyi w’umugabo ni umuyobozi w’ubutambyi mu muryango. Umubyeyi w’umugabo ayoborana umuryango we urukundo n’ubugwaneza. Akwiye kwereka umuryango we uko babaho mu mategeko ya Data wa twese wo mu ijuru ayabamo we ubwe. Akwiye no kwigisha umuryango we inkuru nziza. Akwiye gukoranyiriza umuryango ku isengesho ry’umuryango mu gitondo na nimugoroba. Umugore we akwiye kumufasha gukora ibi bintu.

Umubyeyi w’umugabo akwiye gukoresha ubutambyi ngo ahe umugisha abagize umuryango we. Ashobora guha abana be bato umugisha n’izina. Ashobora kubabatiza igihe bagejeje imyaka umunani y’amavuko. Ashobora gushyira abahungu be mu butambyi no guha abana be imigisha yihariye igihe bayikeneye. Ashobora kubaha umugisha igihe barwaye.

Umubyeyi w’umugabo akwiye kumarana igihe na buri wese mu bana be ukwe. Akwiye kuvugana na bo akaniga gusobanukirwa n’ibyo bakeneye n’ingorane zabo. Akwiye kubatera umurava no kubabwira ko abakunda. Akwiye kubabwira ko bashobora kumusanga buri gihe ngo abafashe mu kibazo icyo ari cyo cyose bashobora kuba bafite.

Ikiganiro

  • Ni izihe nshingano z’umubyeyi w’umugabo?

  • Ni gute yakoresha ubutambyi afite ngo afashe umuryango we?

Umubyeyi w’Umugore Afite Inshingano Zihariye

Inshingano z’umubyeyi w’umugore ikomeye kuruta izindi ni ukubyara abana, kubitaho no kubigisha. Guha umubiri w’inyama n’amagufa abana ba Data wa twese wo mu Ijuru ba roho ni inshingano ntagatifu. Igihe umubyeyi w’umugore akoze ibi, aba afatanyije na Data wa twese wo mu Ijuru. Kubyara abana ni umwe mu migisha ikomeye kuruta iyindi yose.

Umubyeyi w’umugore akwiye kugira urukundo. Akwiye gufasha kwigisha buri mwana inkuru nziza. Akwiriye gufasha no gukorana na buri mwana. Umubyeyi w’umugore atera buri wese mu bana be kumva ari ingirakamaro kandi agomba kubafasha gusobanukirwa ibintu bibazengurutse. Akwiye gukorana n’umugabo we mu gukora ibi bintu.

Igitabo cya Morumoni kivuga ku by’itsinda ry’abasore b’abakiranutsi bumviye inyigisho za ba nyina. Ba nyina b’abo basore babigishije kuba inyangamugayo, abanyamurava, n’abakiranutsi. Ba nyina banabigishije ko Data wa twese wo mu Ijuru azabarinda nibizera Yesu. Aba basore byabaye ngombwa ko baba abasirikare ngo batabare igihugu cyabo. Kubera ko aba basore bakurikije inyigisho za ba nyina kandi bizeye, bagize umurava wo gukora umurimo wabo bahanganye n’amakuba akomeye. Buri mubyeyi w’umugore ashobora kugira icyo akora gikomeye mu buzima bw’abana be.

Ikiganiro

  • Ni izihe nshingano z’umubyeyi w’umugore?

  • Kubera iki kwitwa umubyeyi w’umugore byitwa ubufatanye na Data wa twese wo mu Ijuru?

Igihe Hari Umubyeyi Umwe Gusa

Rimwe na rimwe umubyeyi w’umugabo cyangwa umubyeyi w’umugore asigara wenyine areberera umuryango bikaba ngombwa ko akora umurimo w’umugabo agakora n’uw’umugore. Data wa twese wo mu Ijuru azi ko ibi bigoye gukora. Iyo bene uwo umuntu, twita umubyeyi umwe, asabye Data wa twese wo mu Ijuru, Data wa twese wo mu Ijuru azafasha uwo muntu kwita ku muryango we.

Umubyeyi umwe ashobora kandi kubona ubufasha Abavandimwe bita ku bandi (b’igitsina gabo)* Abavandimwe bita ku bandi (b’igitsina gore)* (abanyamuryango b’Itorero bashinzwe kwita ku bandi banyamuryango b’Itorero).

Ikiganiro

  • Ni nde ushobora gufasha ababyeyi bibana?

Abana na bo Bafite Inshingano Zihariye

Abana bakwiye gufasha ababyeyi babo kugira urugo ahantu h’ibyishimo. Abana bakwiye gufasha ababyeyi gusukura inzu n’ahayizengurutse. Bashobora gufasha gutegurira umuryango amafunguro, koza ibikoresho byo mu gikoni, no kumesa imyambaro. Bashobora no gufasha kwita kuri barumuna na bashiki babo bato.

Abana bakwiye kugerageza n’umuhate kwiga ibintu ababyeyi babo babigisha. Bakwiye kwiga gukorana umuhate no gukora neza imirimo. Bakwiye kwiga gukora inshingano bahabwa gukora.

Abana bakwiye kumvira amategeko ya Yesu. Bakwiye gufasha abandi bagize umuryango. Data wa twese wo mu Ijuru ntanezerwa iyo abana batongana. Data wa twese wo mu Ijuru yabwiye abana kumvira no kubaha ababyeyi babo.

Abana bakwiye gukunda ababyeyi babo. Bakwiye kubumvira no kububaha. Abana bakwiye kandi kubitaho igihe barwaye cyangwa igihe bashaje batakibashije kwiyitaho.

Ikiganiro

  • Ni iki Data wa twese wo mu Ijuru ateze ku bana ngo bakore?

  • Ni iki abana bakwiye gukorera ababyeyi babo igihe bashaje?

  • Ni iki abana bakwiye gukora ngo bumvire banubahe ababyeyi babo?

Ugushaka Gukomeza Umuryango

Mu isi ya none, abantu benshi babi baragerageza kuduhindurira ibitekerezo ku byerekeye umuryango. Televiziyo, filime, n’ibinyamakuru byerekana ibitekerezo byihariye kandi bibi byerekeye abagabo n’abagore n’uko bitwara bamwe ku bandi. Ibitekerezo bibi byigishwa binyuze muri gahunda z’ibiganiro byakorewe gusetsa no gususurutsa. Ukutifata kugaragazwa nk’aho gushimishije ari n’ukw’igikundiro. Abana bagaragazwa berekana agasuzuguro gakomeye ku babyeyi babo. Imiryango myiza barayiserereza. Rimwe na rimwe abana bacu ntibajya babona muri filime cyangwa kuri televiziyo icyo ubuzima bwiza bw’urugo ari cyo by’ukuri.

Ababyeyi bakwiye kugerageza kurinda abana babo kureba filime n’ibiganiro bya televiziyo by’ubu bwoko. Bakwiye kwigisha abana babo impamvu badakwiye kureba ibiganiro cyangwa filime bibi. Icy’ingenzi kuruta ibindi, ababyeyi bakwiye guhora batanga urugero rwiza mu rugo rwabo. Iyo abana babona urugero rwiza buri munsi mu rugo, baba abana beza kandi, nyuma yaho, bazaba ababyeyi beza. Iyo babona ababyeyi babo bagaragarizanya urukundo, bazashaka kuba ababyeyi bameze gutyo.

Ikiganiro

  • Kubera iki dukwiye guhitamo twitonze ibintu abana bacu bemerewe kureba kuri televiziyo cyangwa mu mafilime?

Data wa Twese wo mu Ijuru Ashaka ko Dufashanya

Buri muntu ugize umuryango akwiye gukunda no gufasha abandi. Twiga gufasha abandi mbere na mbere dufasha ababyeyi bacu n’abavandimwe na bashiki bacu. Dukwiye no gufasha bene wacu igihe bakeneye ubufasha. Ntidukwiye gusaba abandi ubufasha igihe dushoboye kwiha. Niba tubikora, Data wa twese wo mu Ijuru ntatwishimira.

Yesu yakunze buri wese, maze aza ku isi kudufasha. Yatwigishije gukunda no gufasha buri wese. Igihe dukunda abandi nk’uko Yesu yabigenje, tuzakora ibishoboka byose ngo tubafashe.

Bamwe muri twe basaba Data wa twese wo mu Ijuru gufasha abakeneye ubufasha, maze twe ntitugire icyo dukora ngo tubafashe. Ibi ntibikwiye. Tugomba kwibuka ko Data wa twese wo mu Ijuru afasha abandi anyujije muri twe. Dukwiye mbere na mbere gusengera abakeneye ubufasha tukanabafasha mu buryo byose dushoboye.

Twese dukeneye ubufasha bw’abandi bantu. Igihe turi abana, ababyeyi bacu baratugaburira, baratwambika, bakanatwitaho. Uko dukura, abandi bantu batwigisha ibintu dukeneye kumenya no gukora. Benshi muri twe dukenera ubufasha bw’abandi igihe turwaye.

Igihe dufasha abandi bantu, duhabwa imigisha. Ubushobozi bwacu bwo gukunda buriyongera, tugabanya kwikunda, n’ibibazo byacu bikamera nk’aho bidakomeye cyane. Data wa twese wo mu Ijuru yavuze ko abashaka kubana na we bagomba gukunda no gufasha abana be bose.

Ikiganiro

  • Kubera iki Data wa twese wo mu Ijuru ashaka kandi akeneye ko dufasha abandi?

  • Ni nde ukura inyungu mu bufasha bwacu?