Imigenzo n’Amatangazo
Ingingo z’Ukwizera


Ingingo z’Ukwizera

Mu muhindo wo mu 1842, Umuhanuzi Joseph Smith yoherereje ibaruwa John Wentworth, wari umugenzuzi w’inyandiko w’ikinyamakuru cyitwa Chicago Democrat. Iyi baruwa yari irimo amakuru y’ibyabaye byinshi mu mateka y’Itorero rigitangira. Inyandiko yari irimo kandi imvugo 13 z’imyemerere y’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Ibi byaje kumenyekana nk’Ingingo z’Ukwizera, ariyo akurikira.

Ingingo z’Ukwizera ni inyigisho zemewe z’Itorero zikaba zaremejwe nk’izigize ibyanditswe by’iminsi ya nyuma. Ni imvugo zisobanutse z’ukwemera gufasha abanyamuryango gusobanukirwa ukwemera kw’ibanze kw’Itorero no gusobanurira abandi uko kwemera. Nyamara, ntabwo ari incamake yuzuye y’inyigisho z’Itorero. Binyuze mu bahanuzi bariho, Itorero riyobowe n’ihishurirwa hamwe n’ihumekerwa bikomeza.

  1. Twizera Imana Data Uhoraho, n’umwana wayo Yesu Kristo, na Roho Mutagatifu.

  2. Twizera ko abantu bazahanirwa ibyaha byabo bwite, kandi ko batazahanirwa igicumuro cya Adamu.

  3. Twizera ko ku bw’impongano ya Kristo, abantu bose bashobora gukizwa, bitewe n’uko bumvira amategeko n’imigenzo y’inkuru nziza.

  4. Twizera ko ingingo n’imigenzo by’ibanze by’Inkuru Nziza ari: iya mbere ni Ukwizera Umwami Yesu Kristo; iya kabiri ni Ukwihana; iya gatatu ni Umubatizo wo kwibizwa kubwo gukizwa ibyaha; iya kane ikaba Kurambikwaho ibiganza kubwo guhabwa impano ya Roho Mutagatifu.

  5. Twizera ko umuntu agomba guhamagarwa n’Imana, mu buhanuzi, no kurambikwaho ibiganza n’abahawe ububasha, kugira ngo abwirize Inkuru Nziza no kuyobora imigenzo yayo.

  6. Twizera imiyoborere imwe nk’iyari mu itorero rya mbere, rigizwe n’intumwa, abahanuzi, abungeri, abigisha, ababwirizabutumwa, n’abandi.

  7. Twizera impano zo kuvuga indimi, guhanura, guhishurirwa, kwerekwa, gukiza indwara, gusobanura indimi, n’izindi.

  8. Twizera ko Bibiliya ari ijambo ry’Imana iyo isobanuwe neza; twizera kandi ko Igitabo cya Morumoni ari ijambo ry’Imana.

  9. Twizera ibyo Imana yahishuye byose, ibyo ihishura muri iki gihe byose, kandi twizera ko izahishura ibintu byinshi by’ingenzi bikomeye byerekeye ubwami bw’Imana.

  10. Twizera ko Abisirayeli bazakoranirizwa hamwe kandi tukizera ibyo kugarurwa kw’imiryango cumi; tukanizera ko Siyoni (Yerusalemu Nshya) izubakwa ku umugabane wa Amerika; ko Kristo azima ubwe ku isi; kandi ko isi izagirwa nshya maze igahabwa ubwiza bwa paradizo.

  11. Twemera ubwisanzure bwo gusenga Imana ishobora byose mu buryo bukurikije uko twumva ubwacu bikwiriye, no kwemerera abantu bose ayo mahirwe, kubemerera kuramya uko bashaka, aho bashaka, cyangwa icyo bashaka.

  12. Twizera ibyo kubaha abami, abaperezida, abategetsi, abacamanza, mu kubumvira, kububaha, no kubahiriza amategeko.

  13. Twemera ibyo kuba inyangamugayo, abanyakuri, abaziranenge, abagiraneza, abakora ibituganye, no gukorera neza abantu bose; mu kuri, dushobora kuvuga ko dukurikiza impanuro za Pawulo—Twemera byose, twiringira byose, twihanganiye ibintu byinshi, kandi twiringira ko dushobora kwihanganira byose. Iyo hari ibitunganye, iby’igikundiro, ibivugwa neza, ibishimwa, ibyo nibyo duharanira.