Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 9


Igice cya 9

Nefi akora amoko abiri y’inyandiko—Buri yose yitwa ibisate bya Nefi—Ibisate binini biriho amateka asanzwe; ibitoya bikibanda ku bintu bitagatifu. Ahagana 600–592 M.K.

1 Kandi ibi bintu byose data yarabibonye, maze arabyumva, kandi arabivuga, ubwo yabaga mu ihema, mu kibaya cya Lemuweli, ndetse n’ibintu byinshi bikomeye birenze, bitashobora kwandikwa kuri ibi bisate.

2 Kandi ubu, uko navuze ibyerekeye ibi bisate, dore ntabwo ari ibisate nshyiraho inkuru yose y’amateka y’abantu banjye; kuko ibisate nshyiraho inkuru yose y’abantu banjye nabihaye izina rya Nefi; kubera iyo mpamvu, byitwa ibisate bya Nefi, nk’izina ryanjye bwite; ndetse ibi bisate byitwa ibisate bya Nefi.

3 Nyamara, nahawe itegeko rya Nyagasani ko ngomba gukora ibi bisate, ku bw’ umugambi udasanzwe kugira ngo hazabeho inkuru iharagaswe y’umurimo w’abantu banjye.

4 Ku bindi bisate hagomba guharagatwaho inkuru y’ingoma y’abami, n’intambara n’amakimbirane y’abantu banjye; kubera iyo mpamvu ibi bisate ni iby’igice kibanda k’umurimo; naho ibindi bisate ni ibisate byibanda ku ngoma y’abami n’intambara n’amakimbirane y’abantu banjye.

5 Kubera iyo mpamvu, Nyagasani yantegetse gukora ibi bisate kubera umugambi w’ubushishozi uri muri we, ukaba umugambi ntazi.

6 Ariko Nyagasani azi ibintu byose uhereye ku ntangiriro; kubera iyo mpamvu, yateguye inzira yo gutunganya imirimo ye yose mu bana b’abantu; kuko dore, afite ububasha bwose bwo kuzuza amagambo yose. Kandi ni uko biri. Amena.