Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 12


Igice cya 12

Nefi abona mu iyerekwa igihugu cy’isezerano; ubukiranutsi, ubukozi bw’ikibi, n’ukugwa kw’abaturage bacyo; ukuza kwa Ntama w’Imana muri bo, uko Abigishwa Cumi na Babiri n’Intumwa Cumi n ’ebyiri bazacira urubanza Isirayeli; n’imibereho iteye ishozi kandi yanduye y’abakenderera mu ukutizera. Ahagana 600–592 M.K.

1 Kandi habayeho ko umumarayika yambwiye ati: Reba, kandi dore urubyaro rwawe, ndetse n’urubyaro rw’abavandimwe bawe. Nuko ndareba maze mbona igihugu cy’isezerano; kandi mbona imbaga z’abantu, koko, ndetse ubaye nk’ubabara bari benshi nk’umucanga w’inyanja.

2 Kandi habayeho ko nabonye imbaga zikoraniye hamwe ngo zirwane, imwe irwanya indi; maze mbona intambara, n’ibihuha by’intambara, n’abicisha inkota bakomeye mu bantu banjye.

3 Kandi habayeho ko nabonye abantu b’ibihe byinshi bapfa, bitewe n’intambara n’amakimbirane mu gihugu; nuko mbona imirwa myinshi, koko, ndetse ku buryo ntashoboye kuyibara.

4 Kandi habayeho ko nabonye icyokotsi cy’umwijima gitwikiriye igihugu cy’isezerano; kandi mbona imirabyo, maze numva inkuba, n’imitingito, n’ubwoko bwose bw’umuriri w’urusaku; nuko mbona isi n’ibitare bisatagurika; kandi mbona imisozi isadukamo ibice; kandi nabonye ibibaya by’isi, byatatanye; kandi mbona imirwa myinshi yarengewe n’amazi; maze mbona myinshi yatwitswe n’umuriro; kandi mbona myinshi yahananukiye ku isi, kubera umutingito wayo.

5 Kandi habayeho ko nyuma yo kubona ibi bintu, nabonye igihu cy’umwijima, gitamuruka ku isi; nuko dore, nabonye imbaga z’abantu zitagushijwe n’imanza zikomeye kandi ziteye ubwoba za Nyagasani.

6 Nuko mbona ijuru rikingutse, maze Ntama w’Imana amanuka ava mu ijuru; nuko aza hasi kandi arabigaragariza.

7 Ndetse nabonye kandi ndahamya ko Roho Mutagatifu yamanukiye ku bandi cumi na babiri; kandi bimitswe n’Imana, kandi baratoranyijwe.

8 Nuko umumarayika ambwira, avuga ati: Dore abigishwa cumi na babiri ba Ntama, batoranyirijwe gufasha urubyaro rwawe.

9 Maze arambwira ati: Ese wibuka intumwa cumi n’ebyiri za Ntama? Dore nizo zizaca urubanza rw’imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli; kubera iyo mpamvu, ababwirizabutumwa cumi na babiri b’urubyaro rwawe bazacirwa urubanza nazo; kuko muri abo mu nzu ya Isirayeli.

10 Nuko aba babwirizabutumwa cumi na babiri wabonye bazacira urubanza urubyaro rwawe. Kandi, dore, ni abakiranutsi iteka ryose; kuko kubera ukwizera kwabo muri Ntama w’Imana imyambaro yabo yejejwe mu maraso ye.

11 Nuko umumarayika arambwira ati: Reba! Maze ndareba, nuko mbona ibisekuruza bitatu bipfira mu bukiranutsi; kandi imyambaro yabo yareraga ndetse isa nk’iya Ntama w’Imana. Umumarayika arambwira ati: Aba bejejwe mu maraso ya Ntama, kubera ukwizera bamufitemo.

12 Kandi njyewe, Nefi, na none nabonye benshi bo mu gisekuruza cya kane bapfiriye mu bukiranutsi.

13 Kandi habayeho ko nabonye imbaga yo ku isi yakoraniye hamwe.

14 Nuko umumarayika arambwira ati: Dore urubyaro rwawe, ndetse n’urw’abavandimwe bawe.

15 Kandi habayeho ko narebye maze mbona abantu b’urubyaro rwanjye bakoraniye hamwe mu mbaga barwanya urubyaro rw’abavandimwe banjye; kandi bari bakoranyirijwe hamwe no kurwana.

16 Nuko umumarayika ambwira, avuga ati: Dore isoko y’amazi yanduye so yabonye; koko, ndetse umugezi yavuze; n’indiba yayo ni indiba y’ikuzimu.

17 Kandi icyokotsi cy’umwijima ni ibishuko bya sekibi, bihuma amaso, maze bikanangira imitima y’abana b’abantu; kandi bikabayobora mu nzira ngari za kure kugira ngo bapfe maze bazimire.

18 Kandi ’inzu ngari kandi nini, so yabonye, ni ibitekerezo bitagira umumaro n’ubwibone bw’abana b’abantu. Kandi umuhora munini kandi uteye ubwoba urabatandukanya; koko, ndetse ijambo ry’ubutabera ry’Imana Ihoraho, na Mesiya ari we Ntama w’Imana, utangirwa ubuhamya na Roho Mutagatifu, uhereye mu ntangiriro y’isi kugeza ubu, kandi uhereye ubu kugeza n’iteka ryose.

19 Kandi mu gihe umumarayika yavugaga aya magambo, nararebye nuko mbona ko urubyaro rw’abavandimwe banjye bahanganye n’urubyaro rwanjye, hakurikijwe ijambo ry’umumarayika; maze kubera ubwibone bw’urubyaro rwanjye, n’ibishuko bya sekibi, nabonye ko urubyaro rw’abavandimwe banjye batsinze abantu b’urubyaro rwanjye.

20 Kandi habayeho ko narebye, maze mbona abantu b’urubyaro rw’abavandimwe banjye ko banesheje urubyaro rwanjye; nuko baba imbaga yuzuye igihugu.

21 Nuko mbabona bakoraniye hamwe mu mbaga; maze mbona intambara n’ibihuha by’intambara muri bo; kandi mu ntambara n’ibihuha by’intambara nabonyemo ibisekuruza byinshi bipfa.

22 Nuko umumarayika arambwira ati: Dore aba bazakenderera mu ukutizera.

23 Kandi habayeho ko nabonye, nyuma y’uko bari bamaze gukenderera mu ukutizera bahindutse umukara, kandi bateye ishozi, kandi ari abantu banduye, buzuye ubunebwe n’ubwoko bwose bw’amahano.