Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 6


Igice cya 6

Nefi yandika ibintu by’Imana—Umugambi wa Nefi ni ukwingingira abantu gusanga Imana y’Aburahamu maze bagakizwa. Ahagana 600–592 M.K.

1 Kandi ubu, njyewe, Nefi, sintanga igisekuru cy’abasogokuruza banjye muri iki gice cy’inyandiko yanjye; nta n’igihe icyo ari cyo cyose nzagitanga kuri ibi bisate ndimo kwandikaho; kuko cyatanzwe mu nyandiko yabitswe na data; niyo mpamvu, ntacyandika muri ibi nkora.

2 Kuko birampagije kuvuga ko dukomoka kuri Yozefu.

3 Kandi singomba by’umwihariko kuvuga inkuru yuzuye y’ibintu byose bya data, kuko bidashobora kwandikwa kuri ibi bisate, kuko nifuza umwanya kugira ngo nshobore kwandika ku bintu by’Imana.

4 Kuko iyuzuzwa ry’umugambi wanjye ari uko nakwingingira abantu gusanga Imana ya Aburahamu, n’Imana ya Isaka, n’Imana ya Yakobo, maze bagakizwa.

5 Kubera iyo mpamvu, ibintu bishimisha isi simbyandika, ahubwo ndandika ibintu bishimisha Imana n’abatari ab’isi.

6 Kubera iyo mpamvu, nzatanga itegeko ku rubyaro rwanjye, ko batazarunda kuri ibi bisate ibintu bidafitiye akamaro abana b’abantu.