Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 14


Igice cya 14

Umumarayika abwira Nefi iby’imigisha n’imivumo izagwa ku Banyamahanga—Hariho amatorero abiri gusa: Itorero rya Ntama w’Imana n’itorero rya sekibi—Abera b’Imana mu mahanga yose batotezwa n’itorero rinini kandi rizira—Intumwa Yohana azandika ibyerekeye imperuka y’isi. Ahagana 600–592 M.K.

1 Kandi hazabaho ko, Abanyamahanga nibazumvira Ntama w’Imana kuri uwo munsi azabigaragariza mu ijambo, ndetse no mu bubasha, mu gikorwa nyacyo, cyo kubavaniraho ibisitaza byabo—

2 Nuko, nibatanangira imitima yabo kuri Ntama w’Imana, bazabaranwa n’urubyaro rwa so; koko, bazabaranwa n’inzu ya Isirayeli; kandi bazaba abantu bahiriwe mu gihugu cy’isezerano iteka ryose; ntabwo bazongera kujyanwa ukundi mu buretwa; kandi inzu ya Isirayeli ntizongera gukorwa n’isoni.

3 Kandi cya cyobo kinini, bacukuriwe n’itorero rikomeye kandi rizira, ryatangijwe na sekibi n’abana bayo, kugira ngo ashobore kuyobereza roho z’abana b’abantu ikuzimu—koko, cya cyobo kinini cyacukuriwe ukurimburwa kw’abantu kizuzuzwamo abagicukuye, kugeza barimbutse burundu, niko Ntama w’Imana avuze; si ukurimbuka kwa roho, ahubwo ni ukurohwa kwayo mu kuzimu kutagira iherezo.

4 Kuko dore, ibi bijyanye n’uburetwa bwa sekibi, ndetse no bijyanye n’ubutabera bw’Imana, bizaba kuri abo bose bazakora ubugome n’ibizira imbere yayo.

5 Kandi habayeho ko umumarayika yambwiye njyewe, Nefi, avuga ati: Wabonye ko Abanyamahanga nibihana bizaba byiza kuri bo; kandi na none wamenye ibyerekeye ibihango bya Nyagasani ku nzu ya Isirayeli; ndetse ko uwo ari we wese uzihana atazarimbuka.

6 Kubera iyo mpamvu, ishyano rigwiriye Abanyamahanga nibibaho ko banangirira imitima yabo Ntama w’Imana.

7 Kuko igihe kiraje, niko Ntama w’Imana avuze, ko nzakorera umurimo ukomeye kandi utangaje mu bana b’abantu; umurimo uzahoraho, haba ku ruhande rumwe cyangwa urundi—byaba mu ukubemeza amahoro n’ubuzima buhoraho, cyangwa mu kubagobotora inangira ry’imitima n’ubuhumyi bw’ubwenge bwabo byabashoye mu buretwa, ndetse no mu kurimburwa, haba k’umubiri n’ukwa roho, bijyanye n’uburetwa bwa sekibi, nabuvuze.

8 Kandi habayeho ko ubwo umumarayika yari amaze kuvuga aya magambo, yarambwiye ati: Ese uribuka ibihango bya Data yagiranye n’inzu ya Isirayeli? Ndamubwira nti: Yego.

9 Kandi habayeho ko yambwiye ati: Reba, kandi urabona rya torero rikomeye kandi rizira, rikaba nyina w’ibizira, ryatangijwe na sekibi.

10 Nuko arambwira ati: Reba hariho ariko amatorero abiri gusa; rimwe ni irya Ntama w’Imana, naho irindi ni itorero rya sekibi; kubera iyo mpamvu, uwo ari we wese utabarizwa mu itorero rya Ntama w’Imana abarizwa muri ririya torero rikomeye, ariryo nyina w’ibizira; kandi niwe habara y’isi yose.

11 Kandi habayeho ko narebye maze mbona ihabara y’isi yose, kandi yari yicaye ku mazi magari; kandi yari afite ubutware ku isi yose, mu mahanga yose, amoko, indimi, n’abantu.

12 Kandi habayeho ko nabonye itorero rya Ntama w’Imana, kandi umubare waryo wari mukeya, kubera ubugome n’ibizira bya maraya wicaye ku mazi magari; icyakora, nabonye ko itorero rya Ntama w’Imana, aribo bari abera b’Imana, nabo bari ku isi yose; kandi ubutware bwabo ku isi bwari buto kubera ubugome bwa maraya ukomeye nabonye.

13 Kandi habayeho ko nabonye ko nyina ukomeye w’ibizira yakoranyirije hamwe imbaga ku isi yose, mu bihugu byose y’Abanyamahanga, ngo barwanye Ntama w’Imana.

14 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, nabonye ububasha bwa Ntama w’Imana, ko bwamanukiye ku bera b’itorero rya Ntama, no ku bantu b’igihango cya Nyagasani, bari baratatanyirijwe ku isi yose; kandi bari bambaye ubukiranutsi n’ububasha bw’Imana mu ikuzo ryinshi.

15 Kandi habayeho ko nabonye ko umujinya w’Imana wasutswe kuri rya torero rikomeye kandi rizira, bituma habaho intambara n’ibihuha by’intambara mu mahanga yose n’amoko yose y’isi.

16 Maze uko hatangiraga kubaho intambara n’ibihuha by’intambara mu mahanga yose yari kumwe na nyina w’ibizira, umumarayika yambwiye, avuga ati: Dore, umujinya w’Imana uri kuri nyina w’amahabara kandi dore, uribonera ibi bintu byose—

17 Kandi ubwo umunsi uje ngo umujinya w’Imana usukwe kuri nyina w’amahabara, ari we rya torero rikomeye kandi rizira ku isi yose, ryatangijwe na sekibi, ubwo, kuri uwo munsi, umurimo wa Data uzatangira, werekeye gutegura inzira y’ukuzuzwa kw’ibihango bye, yagiranye n’abantu bari mu nzu ya Isirayeli.

18 Kandi habayeho ko umumarayika yambwiye, avuga ati: Reba!

19 Nuko ndareba maze mbona umuntu, kandi yari yambaye igishura cyera.

20 Maze umumarayika arambwira ati: Dore umwe mu ntumwa cumi n’ebyiri za Ntama.

21 Dore, azabona kandi yandike ibisigaye by’ibi bintu; koko, ndetse ibintu byinshi byabaye.

22 Ndetse azandika ibyerekeye imperuka y’isi.

23 Kubera iyo mpamvu, ibintu azandika ni ibikwiriye kandi ni iby’ukuri; kandi dore byanditswe mu gitabo wabonye kiva mu kanwa k’Umuyuda; kandi igihe cyavaga mu kanwa k’Umuyuda, cyangwa igihe cya gitabo cyavaga mu kanwa k’Umuyuda, ibintu byari byanditswe byari byeruye kandi bitunganye, kandi byari iby’agaciro gakomeye biruseho kandi byoroheye imyumvire y’abantu bose.

24 Kandi dore, ibintu iyi ntumwa ya Ntama izandika ni ibintu byinshi wabonye; kandi dore, n’ibisigaye uzabibona.

25 Ariko ibintu uzabona nyuma y’ibi, ntuzabyandike; kuko Nyagasani Imana yashyizeho intumwa ya Ntama w’Imana ngo izabyandike.

26 Ndetse n’abandi babayeho, yaberetse ibintu byose, kandi barabyanditse; bifungishwa ubujeni ngo bizaze mu umwimerere wabyo, bijyanye n’ukuri kuri muri Ntama, mu gihe bwite cyagenwe cya Nyagasani, ku nzu ya Isirayeli.

27 Kandi njyewe, Nefi, narabyumvise kandi ndahamya ko izina ry’intumwa ya Ntama ryari Yohana, bijyanye n’ijambo ry’ umumarayika.

28 Kandi dore, njyewe, Nefi, nabujijwe kuzandika ibyasigaye by’ibi bintu nabonye kandi nkumva; kubera iyo mpamvu ibintu nanditse birampagije, kandi nanditse igice gitoya cy’ibintu nabonye.

29 Kandi ndahamya ko nabonye ibintu data yabonye, n’umumarayika wa Nyagasani yarabimenyesheje.

30 Kandi ubu ndangije kuvuga ibyerekeye ibintu nabonye mu gihe nari natwawe muri Roho; kandi niba ibintu byose nabonye bitaranditswe, ibintu nanditse ni iby’ukuri. Kandi ni uko biri. Amena.