Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 5


Igice cya 5

Sariya yijujutira Lehi—Bombi bishimira igaruka ry’ abana babo—Batura ibitambo—Ibisate by’umuringa biriho inyandiko za Mose n’abahanuzi—Ibisate byerekanye ko Lehi akomoka kuri Yozefu—Lehi ahanura ibyerekeye urubyaro rwe n’ukubungabungwa kw’ibisate. Ahagana 600–592 M.K.

1 Kandi habayeho ko nyuma y’uko twari tumaze kugaruka mu gasi kwa data, dore, yuzuye umunezero, kandi na mama, Sariya, yarishimye bihebuje, kuko ni ukuri yari yararize kubera twebwe.

2 Kuko yari yareketse ko twari twaratikiriye mu gasi, ndetse yari yarijujutiye data, amubwira ko ari umuntu werekwa, avuga ati: Dore wadukuye mu gihugu cy’umurage wacu, none abahungu banjye ntibakiriho, kandi dutikiriye mu gasi.

3 Kandi ni muri ubu buryo bw’imvugo mama yijujutiraga data.

4 Kandi habayeho ko data yamubwiye, avuga ati: Ndabizi ko ndi umuntu werekwa; kuko iyo ntabona ibintu by’Imana mu iyerekwa ntabwo nari kumenya ubwiza bw’Imana, ahubwo nari guhama i Yerusalemu, kandi nari kuba nararimbukanye n’abavandimwe banjye.

5 Ahubwo dore, nahawe igihugu cy’isezerano, ibyo bintu biranejeje; koko, kandi nzi ko Nyagasani azagobotora abahungu banjye mu maboko ya Labani, kandi akongera kubatuzanira mu gasi.

6 Nuko ni muri ubwo buryo bw’imvugo data, Lehi yavugaga, ahumuriza mama, Sariya, ku bitwerekeyeho, ubwo twari twarafashe urugendo tukava mu gasi twerekeza mu gihugu cya Yerusalemu, kwaka inyandiko y’Abayuda.

7 Nuko ubwo twari tumaze kugaruka ku ihema rya data, dore umunezero wabo wari wuzuye, na mama yarahumurijwe.

8 Nuko atubwira, avuga ati: Ubu nzi neza ko Nyagasani yategetse umugabo wanjye guhungira mu gasi, koko, ndetse nzi neza ko Nyagasani yarinze abahungu banjye, kandi yabagobotoye mu maboko ya Labani, maze akabaha ububasha bwo gutunganya ikintu Nyagasani yabategetse. Kandi ni muri ubu buryo bw’imvugo yavuze.

9 Kandi habayeho ko banezerewe bihebuje, kandi batuye Nyagasani igitambo n’amaturo atwitswe; kandi bahaye amashimwe Imana ya Isirayeli.

10 Kandi nyuma y’uko bari bamaze guha amashimwe Imana ya Isirayeli, data, Lehi, yafashe inyandiko zari zarahagaswe ku bisate by’umuringa, maze arazitatura ahereye ku ntangiriro.

11 Maze abona ko byariho ibitabo bitanu bya Mose, byavugaga inkuru y’iremwa ry’isi, ndetse n’irya Adamu na Eva, aribo babaye ababyeyi bacu ba mbere;

12 Ndetse n’inyandiko y’Abayuda uhereye mu ntangiriro, ukageza ku mwaduko w’ingoma ya Zedekiya, umwami wa Yuda;

13 Ndetse n’ubuhanuzi bw’abahanuzi batagatifu, uhereye mu ntangiriro, kugeza ku mwaduko w’ingoma ya Zedekiya; ndetse n’ubuhanuzi bwinshi bwavuzwe n’akanwa ka Yeremiya.

14 Kandi habayeho ko data, Lehi, yabonye na none ku bisate by’umuringa ibisekuru by’abasogokuruza be; kubera iyo mpamvu yamenye ko akomoka kuri Yozefu; koko, ndetse wa Yozefu wari umuhungu wa Yakobo, wagurishijwe muri Egiputa, kandi wabungabunzwe n’ukuboko kwa Nyagasani, kugira ngo azabungabunge se, Yakobo, n’urugo rwe rwose ngo badatikizwa n’inzara.

15 Ndetse bavanywe mu bucakara mu gihugu cya Egiputa, n’iyo Mana nyine yari yarababungabunze.

16 Ni uko data, Lehi, yavumbuye ibisekuru by’abasogokuruza be. Kandi Labani na we yakomokaga kuri Yozefu, kubera iyo mpamvu we n’abasogokuruza be bari barabitse izo nyandiko.

17 Nuko ubwo data yabonaga ibi bintu byose, yasendereye Roho, maze atangira guhanura ibyerekeye urubyaro rwe—

18 Ko ibyo bisate bizagera ku mahanga yose, amoko, indimi, n’abantu bo mu rubyaro rwe.

19 Kubera iyo mpamvu, yavuze ko ibi bisate by’umuringa bitazatikira na rimwe; kandi bitazateshwa agaciro ukundi n’igihe. Kandi yahanuye ibintu byinshi byerekeye urubyaro rwe.

20 Kandi habayeho ko kugeza ubwo njyewe na data twari twarubahirije amategeko Nyagasani yari yaradutegetse.

21 Kandi twabonye inyandiko Nyagasani yari yaradutegetse, nuko turazitatura maze dusanga ko zari zikenewe; koko, ndetse ari iz’agaciro gakomeye kuri twebwe, ku buryo twazabungabungira amategeko ya Nyagasani abana bacu.

22 Kubera iyo mpamvu, byari mu bushishozi bwa Nyagasani ko tugomba kubitwara, ubwo twagendaga mu gasi twerekeza mu gihugu cy’isezerano.