Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 15


Igice cya 15

Urubyaro rwa Lehi ruzakira inkuru nziza ivuye ku Banyamahanga mu minsi ya nyuma—Ikoranyirizwa hamwe rya Isirayeli rigereranywa n’igiti cy’umwelayo amashami yacyo y’umwimerere azongera guterwaho—Nefi asobanura iyerekwa ry’igiti cy’ubugingo maze akavuga iby’ubutabera bw’Imana mu gutandukanya abagome n’abakiranutsi. Ahagana 600–592 M.K.

1 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, nyuma y’uko nari natwawe muri Roho, maze nkabona ibi bintu byose, nagarutse ku ihema rya data.

2 Kandi habayeho ko nabonye abavandimwe banjye, kandi bajyaga impaka hagati yabo ku byerekeye ibintu data yababwiye.

3 Kuko mu by’ukuri yababwiye ibintu byinshi bikomeye, byari bikomeye gusobanukirwa, keretse umuntu asabye Nyagasani; kandi kubera ko bari banangiye imitima yabo, niyo mpamvu batarangamiye Nyagasani uko bakagombye.

4 Kandi ubu njyewe, Nefi, nishwe n’agahinda kubera ukwinangira imitima yabo, ndetse, kubera ibintu nabonye, namenye ko nta kabuza bizabaho kubera ubugome bukomeye bw’abana b’abantu.

5 Kandi habayeho ko nari nashegeshwe kubera imibabaro yanjye, kuko numvaga ko imibabaro yanjye yari ikomeye cyane kuruta indi yose, kubera ukurimbuka kw’abantu banjye, kuko nari maze kubona ukugwa kwabo.

6 Kandi habayeho ko nyuma y’uko nari maze kwakira imbaraga navuganye n’abavandimwe banjye, kandi nifuzaga kumenya icyatumye bagirana impaka.

7 Nuko barambwiye bati: Dore, ntabwo dushobora gusobanukirwa amagambo data yavuze yerekeye amashami kamere y’igiti cy’umwelayo, ndetse yerekeye Abanyamahanga.

8 Maze ndababwira nti: Ese mwabajije Nyagasani?

9 Nuko barambwira bati: Ntitwabikoze; kuko Nyagasani adatuma ibintu nk’ibyo tubimenya.

10 Dore, narababwiye nti: Ni gute mutubahiriza amategeko ya Nyagasani? Ni gute muzarimbuka, kubera ukwinangira kw’imitima yanyu?

11 Ntimwibuka ibintu Nyagasani yavuze?—Nimutanangira imitima yanyu, kandi mukansaba mwizeye, mwemera ko muzahabwa, kandi mukagira umwete mu kubahiriza amategeko yanjye, mu by’ukuri ibi bintu bizabamenyeshwa.

12 Dore, ndababwira, ko inzu ya Isirayeli yagereranijwe n’igiti cy’umwelayo, ku bwa Roho wa Nyagasani wari muri data; kandi dore ntabwo se twahwanyuwe ku nzu ya Isirayeli, kandi se nti turi ishami ry’inzu ya Isirayeli?

13 Kandi ubu, ikintu data asobanura cyerekeye uguterwaho kw’amashami y’umwimerere binyuze mu bwuzure bw’Abanyamahanga, ni, ko mu minsi ya nyuma, ubwo urubyaro rwacu ruzakendera mu kutizera, koko, mu gihe cy’imyaka myinshi, n’ibinyejana byinshi nyuma y’uko Mesiya azagaragazwa mu mubiri ku bana b’abantu, icyo gihe ubwuzure bw’inkuru nziza ya Mesiya buzagera ku Banyamahanga, kandi buhereye ku Banyamahanga bujya ku bisigisigi by’urubyaro rwacu—

14 Kandi kuri uwo munsi igisigisigi cy’urubyaro rwacu kizamenya ko ari ab’inzu ya Isirayeli, kandi ko ari abantu b’igihango ba Nyagasani; kandi ubwo bazamenya kandi bakagira ubumenyi bw’abasogokuruza babo, ndetse n’ubumenyi bw’inkuru nziza y’Umucunguzi wabo, yari yarigishije abasogokuruza babo; kubera iyo mpamvu, bazamenya Umucunguzi wabo n’ibice nyabyo by’inyigisho ye, kugirango bamenye uko bamusanga bagakira.

15 None se bityo kuri uwo munsi ntibazishimira bagahimbaza Imana yabo ihoraho, urutare rwabo n’agakiza kabo? Koko, kuri uwo munsi se, ntibazakira imbaraga n’ibibatunga bivuye ku muzabibu nyawo? Koko se, ntibazasanga umukumbi w’Imana nyawo?

16 Dore, ndababwira, Koko; bazongera bibukwe mu nzu ya Isirayeli; bazaterwaho, kubera ko ari ishami ry’umwimerere ry’igiti cy’umwelayo, ku giti cy’umwelayo nyawo.

17 Kandi ibi ni byo data asobanura; kandi asobanura ko bitazabaho kugeza nyuma y’uko batatanyijwe n’Abanyamahanga; kandi asobanura ko bizabaho binyuze ku Banyamahanga, kugira ngo Nyagasani yerekane ububasha bwe ku Banyamahanga, kubera nyine iyo mpamvu bazangwa n’Abayuda, cyangwa ab’inzu ya Isirayeli.

18 Kubera iyo mpamvu, data ntiyavuze k’urubyaro rwacu gusa, ahubwo ndetse no ku nzu yose ya Isirayeli, aganisha ku gihango kigomba kuzuzwa mu minsi ya nyuma; aricyo gihango Nyagasani yagiranye na sogokuruza wacu Aburahamu, avuga ati: Mu rubyaro rwawe niho amoko yose y’isi azabonera umugisha.

19 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, nababwiye byinshi byerekeye ibi bintu; koko, nababwiye ibyerekeye igarurwa ry’Abayuda mu minsi ya nyuma.

20 Nuko mbasubiriramo amagambo ya Yesaya, wavuze ku igarurwa ry’Abayuda, cyangwa ab’inzu ya Isirayeli; kandi nyuma y’uko bazagarurwa ntibazigera bongera gukorwa n’isoni, nta nubwo bazongera gutatanywa. Kandi habayeho ko nabwiye amagambo menshi abavandimwe banjye, baratuza nuko bicisha bugufi imbere ya Nyagasani.

21 Kandi habayeho ko bongeye kumbwira, bavuga bati: Iki kintu data yabonye mu nzozi gisobanura iki? Igiti yabonye gisobanura iki?

22 Nuko ndababwira nti: Cyari igishushanyo cy’igiti cy’ubugingo.

23 Kandi barambwiye bati: Inkoni y’icyuma data yabonye iyobora ku giti isobanura iki?

24 Kandi nababwiye ko ryari ijambo ry’Imana, kandi abazatega amatwi ijambo ry’Imana, maze bakarishikamaho batazigera barimbuka, nta nubwo ibishuko n’imyambi y’umwanzi bizabaheza mu buhumyi, ngo bibajyane mu kurimbuka.

25 Kubera iyo mpamvu, njyewe Nefi, nabashishikarije kwita ku ijambo rya Nyagasani; koko, nabashishikaje n’imbaraga za roho yanjye zose, n’ubushobozi bwose nari mfite, ngo bite ku ijambo ry’Imana maze bibuke kubahiriza amategeko ye buri gihe mu bintu byose.

26 Nuko barambwiye bati: Umugezi w’amazi data yabonye asobanura iki?

27 Nuko nababwiye ko amazi data yabonye yari umwanda; kandi ubwenge bwe yari yamizwe n’ibindi bintu ku buryo atabonye uwo mwanda w’amazi.

28 Kandi nababwiye ko wari umuhora uteye ubwoba, watandukanyaga abagome n’igiti cy’ubugingo, ndetse n’abera b’Imana.

29 Kandi nababwiye ko yari igishushanyo cya kwa kuzimu guteye ubwoba, umumarayika yambwiye kwari guteguriwe abagome.

30 kandi nababwiye ko ndetse data yabonye ko ubutabera bw’Imana nabwo butandukanya abagome n’abakiranutsi; kandi ukurabagirana kwabwo kwari nk’ukurabagirana kw’ikirimi cy’umuriro, kizamukira ku Mana iteka ryose n’igihe cyose kandi ntikigire iherezo.

31 Kandi barambwiye bati: Ese iki kintu gisobanura agashyinyaguro ku mubiri mu minsi y’igeragezwa, cyangwa gisobanura imibereho ya roho nyuma y’urupfu rw’umubiri, cyangwa kivuga iby’ibintu by’isi?

32 Kandi habayeho ko nababwiye ko cyari igishushanyo cy’ibintu byo mu isi n’ibyo muri roho, kuko umunsi uzaza ubwo bazacirwa imanza ku mirimo yabo, koko, ndetse imirimo yakozwe n’umubiri w’isi mu minsi yabo y’igeragezwa.

33 Kubera iyo mpamvu, nibapfira mu bugome bwabo bagomba gucibwa, ku byerekeye ibintu bya roho, birebana n’ubukiranutsi; niyo mpamvu, bazazanwa guhagarara imbere y’Imana, ngo bacirwe imanza ku mirimo yabo; kandi niba imirimo yabo yarabaye umwanda nta kabuza bazaba banduye; kandi nibaba banduye nta kabuza ntibazatura mu bwami bw’Imana; bitabaye ibyo, ubwami bw’Imana bwaba bwanduye nabwo.

34 Ariko dore, ndababwira ko ubwami bw’Imana butanduye, kandi nta kintu icyo aricyo cyose cyanduye kinjira mu bwami bw’Imana; kubera iyo mpamvu hagomba kubaho umwanya w’umwanda wateguriwe icyanduye.

35 Kandi hari umwanya wateguwe, koko, ndetse kwa kuzimu guteye ubwoba navuze, kandi sekibi niwe muteguzi waho; kubera iyo mpamvu imibereho ya nyuma roho z’abantu ni ukuba mu bwami bw’Imana, cyangwa kujugunywa hanze kubera bwa butabera navuze.

36 Kubera iyo mpamvu, abagome batandukanyijwe n’abakiranutsi, ndetse na cya giti cy’ubugingo, gifite imbuto z’agaciro karuseho kandi ziteye ubwuzu kurusha imbuto zindi zose; koko, kandi niyo mpano isumba izindi zose z’Imana. Kandi ni uko nabwiye abavandimwe banjye. Amena.