Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 13


Igice cya 13

Nefi abona mu iyerekwa itorero rya sekibi rishyirwaho mu Banyamahanga, ivumburwa n’uguturwa kw’Amerika, izimira ry’ibice byinshi byeruye kandi by’agaciro gakomeye bya Bibiliya, ingaruka y’ubuyobe bw’abanyamahanga, igarurwa ry’inkuru nziza, ukuza kw’icyanditswe gitagatifu cy’umunsi wa nyuma, n’iyubakwa rya Siyoni. Ahagana 600–592 M.K.

1 Kandi habayeho ko umumarayika yambwiye, avuga ati: Reba! Nuko ndareba maze mbona amahanga menshi n’ubwami.

2 Maze umumarayika arambwira ati: Urabona iki? Nuko ndavuga nti: Ndabona amahanga menshi n’ubwami.

3 Maze arambwira ati: Aya ni amahanga n’ubwami bw’Abanyamahanga.

4 Kandi habayeho ko nabonye mu bwoko bw’Abanyamahanga itangizwa ry’itorero rikomeye.

5 Nuko umumarayika arambwira ati: Dore itangizwa ry’itorero rizira cyane kurusha ayandi matorero, ryica abera b’Imana, koko, maze rikabashinyagurira kandi rikabazirika, maze rikababohesha ingoyi y’icyuma, nuko rikabashora mu buretwa.

6 Kandi habayeho ko nabonye itorero rinini kandi rizira; nuko mbona ko sekibi ari we warishinze.

7 Nuko ndetse nabonye zahabu, na feza, n’imyenda y’ihariri, n’imyenda itukura, n’iy’ubwoya buboshye neza, n’amoko yose y’imyenda ihenze; kandi mbona n’amahabara menshi.

8 Maze umumarayika arambwira ati: Dore zahabu, na feza, n’imyenda y’ihariri, n’imyenda itukura, n’iy’ubwoya buboshye neza, n’imyenda ihenze, na ba maraya, ni byo byifuzo by’iri torero rinini kandi rizira.

9 Ndetse kubw’uguhimbazwa n’isi barimbura abera b’Imana, maze bakabashyira mu buretwa.

10 Kandi habayeho ko narebye maze mbona amazi menshi; kandi yatandukanyaga Abanyamahanga n’urubyaro rw’abavandimwe banjye.

11 Kandi habayeho ko umumarayika yambwiye ati: Dore umujinya w’Imana uri ku rubyaro rw’abavandimwe bawe.

12 Nuko ndareba maze mbona umuntu mu Banyamahanga, wari wari atandukanijwe n’urubyaro rw’abavandimwe banjye n’amazi magari; maze mbona Roho w’Imana, ko yamanutse maze akorera muri wa muntu; maze yambuka ya mazi magari, ndetse ajya mu rubyaro rw’abavandimwe banjye, bari mu gihugu cy’isezerano.

13 Kandi habayeho ko nabonye Roho w’Imana, akorera mu bandi Banyamahanga; nuko bambuka ya mazi magari, bava mu buretwa.

14 Kandi habayeho ko nabonye imbaga nyinshi z’Abanyamahanga mu gihugu cy’isezerano; maze mbona umujinya w’Imana, ko wari ku rubyaro rw’abavandimwe banjye; kandi bari batatanyijwe imbere y’Abanyamahanga kandi bakubitwa.

15 Maze mbona Roho wa Nyagasani, ko yari ku Banyamahanga, nuko baratunganirwa kandi bahabwa igihugu cy’umurage wabo; kandi nabonye ko bari inzobe, kandi bakeye bihebuje kandi ari beza, basa nk’abantu banjye mbere y’uko bicwa.

16 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, nabonye ko Abanyamahanga bari baravuye mu buretwa biyoroheje imbere ya Nyagasani; kandi ububasha bwa Nyagasani bwari hamwe na bo.

17 Kandi nabonye amoko Abanyamahanga baturutsemo akoraniye ku mazi, ndetse no ku butaka, ngo babarwanye.

18 Kandi nabonye ko ububasha bw’Imana bwari hamwe na bo, ndetse ko n’umujinya w’Imana wari kuri abo bose bari bakoraniye hamwe ngo babarwanye.

19 Kandi njyewe, Nefi, nabonye ko Abanyamahanga bari baragiye mu buretwa bagobotowe n’ububasha bw’Imana mu maboko y’andi mahanga yose.

20 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, nabonye ko batunganiwe mu gihugu; maze mbona igitabo, kandi cyazanywe muri bo.

21 Nuko umumarayika arambwira ati: Ese uzi igisobanuro cya kiriya gitabo?

22 Maze ndamubwira nti: Ntacyo nzi.

23 Nuko aravuga ati: Dore kivuye mu kanwa k’Umuyuda. Kandi, njyewe, Nefi, narakibonye; nuko arambwira ati: Igitabo ureba ni inyandiko y’Abayuda, kirimo ibihango bya Nyagasani, yagiranye n’Inzu ya Isirayeli; kandi kirimo ubuhanuzi bwinshi bw’abahanuzi batagatifu; kandi ni inyandiko imeze nk’ibyaharagaswe biri ku bisate by’umuringa, uretse ko butari bwinshi nka byo; icyakora, biriho ibihango bya Nyagasani, yagiranye n’inzu ya Isirayeli; niyo mpamvu bifite agaciro kanini ku Banyamahanga.

24 Nuko umumarayika wa Nyagasani arambwira ati: Wabonye ko kiriya gitabo cyavuye mu kanwa k’Umuyuda; kandi ubwo cyavaga mu kanwa k’Umuyuda cyarimo ubwuzure bw’inkuru nziza ya Nyagasani, uwo intumwa cumi n’ebyiri zatangiye ubuhamya; kandi zibihamya hakurikijwe ukuri kuri muri Ntama w’Imana.

25 Kubera iyo mpamvu, ibi bintu bivuye mu Bayuda ari umwimerere bijya mu Banyamahanga, bijyanye n’ukuri kuri mu Mana.

26 Kandi nyuma yo kujyanwa n’ukuboko kw’intumwa cumi n’ebyiri za Ntama, biva mu Bayuda bijyanwa mu Banyamahanga, urabona ishyirwaho rya rya torero rikomeye kandi rizira, rikaba rizira kurusha andi matorero yose; kuko dore, bavanye mu nkuru nziza ya Ntama ibice byinshi byeruye kandi by’agaciro gakomeye; ndetse n’ibihango byinshi bya Nyagasani babivanyemo.

27 Kandi ibi byose babikoze kugira ngo bagoreke inzira za Nyagasani, kugira ngo bahume amaso kandi banangire imitima y’abana b’abantu.

28 Kubera iyo mpamvu, urabona ko nyuma y’uko cya gitabo kijyanywe mu biganza bya rya torero rinini kandi rizira, ko hari ibintu byinshi byeruye kandi by’agaciro gakomeye byavanywe muri icyo gitabo, aricyo gitabo cya Ntama w’Imana.

29 Kandi nyuma y’uko ibyo bintu byeruye kandi by’agaciro gakomeye byavanwagamo cyajyanywe mu moko yose y’Abanyamahanga; nuko nyuma y’uko kijya mu moko yose y’Abanyamahanga; koko, ndetse hakurya y’amazi magari wabonye n’Abanyamahanga bari barajyanywe mu buretwa, wabonye—kubera ibyo bintu byinshi byeruye kandi by’agaciro gakomeye byavanywe muri cya gitabo, bikaba byari byeruye ku myumvire y’abana b’abantu, bigendeye ku kwerura kuri muri Ntama w’Imana—kubera ibi bintu byavanywe mu nkuru nzinza ya Ntama, benshi batabarika bacitse intege, koko, kugeza aho Satani agira ububasha bukomeye kuri bo.

30 Nyamara, urabona ko Abanyamahanga bavanywe mu buretwa, kandi bazamuwe n’ububasha bw’Imana hejuru y’andi mahanga yose, mu gihugu cyatoranijwe mu bindi bihugu byose, kikaba igihugu Nyagasani Imana yagiranyeho igihango na data ko urubyaro rwe ruzagiraho umurage; none, urabona ko Nyagasani Imana atazemera ko Abanyamahanga bazarimbura burundu abivanze n’urubyaro rwawe, bakaba bari mu bavandimwe bawe.

31 Ntabwo azemera ko Abanyamahanga barimbura urubyaro rw’abavandimwe bawe.

32 Kandi ntabwo Nyagasani Imana azemera ko Abanyamahanga bazahama iteka ryose muri iyo mibereho iteye ubwoba y’ubuhumyi, wabonye barimo, kubera bya bice byeruye kandi by’agaciro gakomeye biruseho by’inkuru nziza ya Ntama byafatiriwe na rya torero rizira, wabonye itangizwa ryaryo.

33 Niyo mpamvu Ntama w’Imana yavuze ati: Nzaba umunyempuhwe ku Banyamahanga, kugeza aho nzagenderera igisigisigi cya Isirayeli mu rubanza rukomeye.

34 Kandi habayeho ko umumarayika wa Nyagasani yambwiye, avuga ati: Dore, niko Ntama w’Imana avuga: nyuma y’uko nagendereye igisigisigi cy’inzu ya Isirayeli—kandi iki gisigisigi mvuga ni urubyaro rwa so—niyo mpamvu, nyuma y’uko nabagendereye mu rubanza, kandi nkabakubitisha ukuboko kw’Abanyamahanga, kandi nyuma y’uko Abanyamahanga bacika intege bikabije, kubera bya bice byeruye kandi by’agaciro gakomeye biruseho by’inkuru nziza ya Ntama byafatiriwe na rya torero rizira, rikaba nyina wa ba malaya, ni ko Ntama avuga—Nzaba umunyampuhwe ku Banyamahanga kuri uwo munsi, ku buryo nzabazanira, mu bubasha bwanjye bwite, byinshi by’inkuru nziza yanjye izaba yeruye kandi ifite agaciro gakomeye, ni ko Ntama avuga.

35 Kuko, dore, Ntama avuze atya: Nzigaragariza urubyaro rwawe, kugira ngo bazandike ibintu byinshi nzabamenyesha, bizaba byeruye kandi bifite agaciro gakomeye cyane; nuko nyuma y’uko urubyaro rwawe ruzarimburwa, kandi rugakenderera mu ukutizera, ndetse n’urubyaro rw’abavandimwe bawe, dore, ibi bintu bizahishwa, kugira ngo bizagere mu Banyamahanga, kubw’impano n’ububasha bwa Ntama.

36 Kandi muri bo hazandikwa inkuru nziza yanjye, niko Ntama avuga, n’urutare rwanjye n’agakiza kanjye.

37 Kandi hahirwa abazagerageza kubaka Siyoni yanjye kuri uwo munsi, kuko bazahabwa impano n’ububasha bwa Roho Mutagatifu; kandi nibihangana kugeza ku ndunduro bazazamurwa hejuru ku munsi wa nyuma, kandi bazakirizwa mu bwami budashira bwa Ntama; kandi bazagira ubwiza bukomeye abazatangaza amahoro, koko, ubutumwa bwiza bw’umunezero ukomeye hejuru y’imisozi!

38 Kandi habayeho ko nabonye igisigisigi cy’urubyaro rw’abavandimwe banjye ndetse n’igitabo cya Ntama w’Imana, cyaturutse mu kanwa k’Umuyuda, ko cyaturutse mu Banyamahanga mu gisigisigi cy’urubyaro rw’abavandimwe banjye.

39 Kandi nyuma y’uko kigeze muri bo nabonye ibindi bitabo, babizaniwe kubw’ububasha bwa Ntama, bivuye mu Banyamahanga kugira ngo bemeze Abanyamahanga n’igisigisigi cy’urubyaro rw’abavandimwe banjye, ndetse n’Abayuda batatanyirijwe ku isi hose, ko inyandiko z’abahanuzi n’iz’intumwa cumi n’ebyiri za Ntama ari iz’ukuri.

40 Kandi umumarayika yambwiye, avuga ati: Izi nyandiko za nyuma, wabonye mu Banyamahanga, zizashyigikira ukuri kw’iza mbere, arizo z’intumwa cumi n’ebyiri za Ntama, kandi zizamenyekanisha bya bintu byeruye kandi by’agaciro gakomeye biruseho byavanywemo; kandi zizamenyesha amoko yose, indimi, n’abantu, ko Ntama w’Imana ari Umwana wa Data Uhoraho, n’Umukiza w’isi; kandi ko abantu bose bagomba kumusanga, cyangwa se ntibashobore gukizwa.

41 Kandi bagomba kumusanga hakurikijwe amagambo yavuzwe n’akanwa ka Ntama; kandi amagambo ya Ntama azamenyekanishwa mu nyandiko z’urubyaro rwawe, kimwe no mu nyandiko z’intumwa cumi n’ebyiri za Ntama; niyo mpamvu zombi zizabumbirwa muri imwe; kuko hariho Imana imwe n’Umwungeri umwe ku isi yose.

42 Kandi igihe kiraje ngo azigaragarize amahanga yose, yaba Abayuda ndetse n’Abanyamahanga; kandi namara kwigaragariza Abayuda ndetse n’Abanyamahanga, ubwo azigaragiriza Abanyamahanga ndetse n’Abayuda, nuko aba nyuma bazaba aba mbere, kandi aba mbere bazaba aba nyuma.