Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 4


Igice cya 4

Nefi yica Labani kubw’itegeko rya Nyagasani nuko noneho agobotora ibisate by’umuringa kubw’amayeri—Zoramu ahitamo gusanga umuryango wa Lehi mu gasi. Ahagana 600–592 M.K.

1 Kandi habayeho ko nabwiye abavandimwe banjye, mvuga nti: Reka twongere tuzamukire i Yerusalemu, kandi reka tube indahemuka mu kubahiriza amategeko ya Nyagasani; kuko dore ni umunyambaraga kuruta isi yose, none kubera iki ataba umunyambaraga kuruta Labani na mirongo itanu be, koko, cyangwa ndetse kuruta ibihumbi amacumi bye?

2 Kubera iyo mpamvu reka tuzamuke; reka dukomere nka Mose; kuko mu by’ukuri yabwiye amazi y’Inyanja Itukura nuko yigabanyiriza hirya no hino, nuko abasogokuruza bacu banyura, bava mu buretwa, ku butaka bwumutse, nuko ingabo za Farawo zirabakurikira maze zirohama mu mazi y’Inyanja Itukura.

3 Ubu dore muzi ko ibi ari iby’ukuri; ndetse muzi ko umumarayika yabavugishije; kubw’iyo mpamvu mwashidikanya mute? Reka tuzamuke; Nyagasani afite ubushobozi bwo kuturokora, ndetse nk’abasogokuruza bacu, no kurimbura ndetse Labani nk’Abanyegiputa.

4 Ubwo igihe nari maze kuvuga aya magambo, bari bakirakaye, kandi bakomeje kwitotomba, icyakora barankurikiye kugeza tugeze inyuma y’inkike za Yerusalemu.

5 Kandi hari nijoro; nuko mbategeka ko bagomba kwihisha inyuma y’inkike. Nuko nyuma y’uko bari bamaze kwihisha, njyewe, Nefi, nagiye nikurura hasi mu murwa maze nerekeza ku nzu ya Labani.

6 Kandi nari nyobowe na Roho, kubera ko nari ntaramenya icyo ngomba gukora.

7 Nyamara narakomeje, nuko ubwo negeraga inzu ya Labani, nabonye umugabo, kandi yari yaguye ku butaka imbere yanjye, kuko yari yasinze vino.

8 Nuko ubwo namwegeraga, nabonye ari Labani.

9 Nuko mbona inkota ye, maze nyikura mu rwubati rwayo, kandi ikirindi cyayo cyari zahabu iyunguruye, n’uburyo yari ikozemo bwari bunoze bihebuje, kandi nabonye ko ubugi bwayo bwari ubw’icyuma cy’agaciro kanini cyane.

10 Kandi habayeho ko njyewe nahatiwe na Roho ko ngomba kwica Labani; ariko nibwira mu mutima wanjye nti: Nta na rimwe mu gihe icyo ari cyo cyose nigeze mena amaraso y’umuntu. Nuko ndisubira kandi numvaga ko ntagomba kumwica.

11 Nuko Roho arambwira na none ati: Dore Nyagasani yamushyize mu maboko yawe. Koko, ndetse namenye ko yari yarashatse kunyambura ubuzima bwanjye bwite; koko, kandi ntiyashakaga kumvira amategeko ya Nyagasani; ndetse yari yaratwaye umutungo wacu.

12 Kandi habayeho ko Roho yongeye kumbwira ati: Mwice, kuko Nyagasani yamushyize mu maboko yawe;

13 Dore Nyagasani yica abagome kugira ngo ashyireho imigambi ye ikiranutse. Byaruta ko umuntu umwe yapfa kurusha ko ubwoko bwakendera maze bugatikirira mu ukutemera.

14 Kandi ubu, ubwo njyewe, Nefi, nari maze kumva aya magambo, nibutse amagambo ya Nyagasani yambwiriye mu gasi, avuga ati: Kandi uko urubyaro rwawe ruzubahiriza amategeko yanjye, ruzatunganirwa mu gihugu cy’isezerano.

15 Koko, ndetse natekereje ko batashobora gukurikiza amategeko ya Nyagasani bijyanye n’itegeko rya Mose, keretse bafite iryo tegeko.

16 Kandi nari nzi ko iryo itegeko ryaharagaswe ku bisate by’umuringa.

17 Kandi byongeye, nari nzi ko Nyagasani yari yashyize Labani mu maboko yanjye kubera iyi mpamvu—kugira ngo nshobore kubona izo nyandiko bijyanye n’amategeko ye.

18 Kubera iyo mpamvu numviye ijwi rya Roho, nuko mfatisha Labani umusatsi wo ku mutwe, maze muca umutwe we n’inkota ye bwite.

19 Kandi maze kumuca umutwe we n’inkota ye bwite, nafashe imyambaro ya Labani maze nyambara ku mubiri wanjye bwite; koko, ndetse buri gace kose, kandi nakenyeye intwaro ye mu byaziha byanjye.

20 Nuko nyuma y’uko nari maze gukora ibi, nagiye ku bubiko bwa Labani. Nuko ubwo nerekezaga ku bubiko bwa Labani, dore, nabonye umugaragu wa Labani wari afite imfunguzo z’ububiko. Nuko mutegeka mu ijwi rya Labani, ko agomba kujyana nanjye mu bubiko.

21 Kandi yibwiye ko ndi shebuja, Labani, kuko yabonaga imyambaro ndetse n’inkota ikenyewe mu byaziha byanjye.

22 Kandi yambwiye ibyerekeye abakuru b’Abayuda, kuko yari azi ko ndi shebuja, Labani, yari yahoranye nabo hanze mu ijoro.

23 Kandi namuvugishaga nk’aho nari ndi Labani.

24 Ndetse namubwiye ko ngomba gushyira ibyaharagaswe, byari ku bisate by’umuringa, bakuru banjye, bari inyuma y’inkike.

25 Ndetse namutegetse ko agomba kunkurikira.

26 Kandi we, kubera ko yakekaga ko navugaga abavandimwe bo mu itorero, kandi ko nari mu by’ukuri uwo Labani nari namaze kwica, niyo mpamvu yankurikiye.

27 Kandi yambwiye inshuro nyinshi ibyerekeye abakuru b’Abayuda, uko nasangaga abavandimwe banjye, bari inyuma y’inkike.

28 Kandi habayeho ko igihe Lamani yambonaga yagize ubwoba bukabije, ndetse na Lemuweli na Samu. Nuko barampunga bava imbere yanjye; kuko batekereje ko ari Labani, kandi ko yanyishe kandi yari yarashatse nabo kubambura ubuzima bwabo.

29 Kandi habayeho ko nabahamagaye, maze baranyumva; kubera iyo mpamvu baretse kumpunga.

30 Kandi habayeho ko ubwo umugaragu wa Labani yabonaga abavandimwe banjye yatangiye gutitira, yari no hafi kumpunga maze agasubira mu murwa wa Yerusalemu.

31 Kandi ubwo njyewe, Nefi, kubera ko nari umugabo munini mu gihagararo, ndetse narahawe imbaraga nyinshi za Nyagasani, kubw’iyo mpamvu nacakiye umugaragu wa Labani, nuko ndamukomeza, kugira ngo adahunga.

32 Kandi habayeho ko navuganye nawe, ko nazumvira amagambo yanjye, nk’uko Nyagasani ariho, kandi nk’uko ndiho, ndetse bityo ko nazumvira amagambo yacu, tuzarengera ubuzima bwe.

33 Nuko namubwiye, ndetse nkoresheje indahiro, ko atagomba gutinya; ko agomba kuba umuntu wisanzuye nka twe niba azamanukana natwe mu gasi.

34 Kandi namubwiye, mvuga nti: Ni ukuri Nyagasani yadutegetse gukora iki kintu; none se ntidukwiye kuba abanyamwete mu kubahiriza amategeko ya Nyagasani? Kubera iyo mpamvu, numanukira mu gasi kwa data, uzabona umwanya muri twe.

35 Kandi habayeho ko Zoramu yakuye umurava ku magambo namubwiye. Ubwo Zoramu ryari izina ry’uwo mugaragu; kandi yadusezeranyije ko azamanuka mu gasi kwa data. Koko, ndetse yaturahiye ko azahamana natwe uhereye icyo gihe.

36 Ubwo twifuzaga ko yazahamana natwe kubera iyi mpamvu, kugira ngo Abayuda batazamenya ibyerekeye ihungira ryacu mu gasi, hato ngo batazadukurikira maze bakaturimbura.

37 Kandi habayeho ko ubwo Zoramu yari amaze kutugirira indahiro, ubwoba bwacu kuri we bwarahosheje.

38 Kandi habayeho ko twatwaye ibisate by’umuringa n’umugaragu wa Labani, nuko tujya mu gasi, maze twerekeza ku ihema rya data.