Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 22


Igice cya 22

Isirayeli izatatanyirizwa ku isi hose—Abanyamahanga bazarera kandi batungishe Isirayeli inkuru nziza mu minsi ya nyuma—Isirayeli izakoranywa kandi itabarwe, kandi abagome bazashya nk’ibikenyeri—Ubwami bwa sekibi buzarimburwa, kandi Satani azabohwa. Ahagana 588–570 M.K.

1 Kandi ubwo habayeho ko nyuma njyewe, Nefi, maze gusoma ibi bintu byari byaraharagaswe ku bisate by’umuringa, abavandimwe banjye baransanze maze barambwira bati: Ibi bintu wasomye bisobanura iki? Dore, mbese bikwiriye kumvikana nk’ibintu bya roho, bizabaho bijyanye na roho bitajyanye n’umubiri?

2 Kandi njyewe, Nefi, narababwiye nti: Dore byeretswe umuhanuzi n’ijwi rya Roho; kuko kubwa Roho ibintu byose bimenyeshwa abahanuzi, bizaba ku bana b’abantu kubw’umubiri.

3 Kubera iyo mpamvu, ibintu nasomye ni ibintu bijyanye n’ibintu byose by’umubiri n’ibya roho; kuko bigaragara ko inzu ya Isirayeli, vuba aha cyangwa kera, izatatanyirizwa ku isi yose, ndetse no mu mahanga yose.

4 Kandi dore, hari benshi bamaze kwibagirana mu bari i Yerusalemu. Koko, igice kinini cy’imiryango yose cyaratwawe; kandi batatanyirijwe hirya no hino mu birwa by’inyanja; kandi aho bari nta numwe muri twe uhazi, uretse ko tuzi ko batwawe.

5 Kandi kuva bajyanwa, ibi bintu biberekeyeho byarahanuwe, ndetse n’ibyerekeye abazatatanywa bose nyuma yaho kandi bagakorwa n’isoni, kubera Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli; kuko bazanangira imitima yabo; kubera iyo mpamvu, bazatatanyirizwa mu mahanga yose kandi bazangwa n’abantu bose.

6 Nyamara, nyuma bamaze kurerwa n’Abanyamahanga, kandi Nyagasani amaze kuramburira ukuboko kwe ku Banyamahanga maze akabashingira ibendera, n’abana babo bagatwarwa mu maboko yabo, kandi abakobwa babo bagahekwa ku ntugu zabo, dore ibi bintu bivugwa ni iby’umubiri; kuko ni ko ibihango bya Nyagasani n’aba sogokuruza bacu biri; kandi bisobanura twebwe mu minsi izaza, ndetse n’abavandimwe bacu bose bo mu nzu ya Isirayeli.

7 Kandi bisobanura ko igihe kije ko nyuma y’uko inzu yose ya Isirayeli izaba yaratatanyijwe kandi yarakozwe n’isoni, ngo Nyagasani Imana azahagurutse ubwoko bukomeye mu Banyamahanga, koko, ndetse muri iki gihugu; kandi nibo bazatatanya urubyaro rwacu.

8 Kandi nyuma y’uko urubyaro rwacu ruzatatanywa Nyagasani Imana azakomeza gukora umurimo utangaje mu Banyamahanga, uzaba uw’agaciro gakomeye ku rubyaro rwacu; kubera iyo mpamvu, bigereranywa n’ukurerwa kwabo n’Abanyamahanga no kuba baratwawe mu maboko yabo no ku ntugu zabo.

9 Ndetse bizaba iby’agaciro ku Banyamahanga; kandi bitari gusa ku Banyamahanga ariko no ku nzu yose ya Isirayeli, kugira ngo hamenyekane ibihango bya Data wo mu ijuru kuri Aburahamu, bivuga biti: Mu rubyaro rwawe amoko yose y’isi azaherwamo umugisha.

10 Kandi nifuriza, abavandimwe banjye, ko bamenya ko amoko yose y’isi adashobora guhabwa umugisha keretse nazagaragaza ukuboko kwe mu maso y’amahanga.

11 Kubera iyo mpamvu, Nyagasani Imana izakomeza kugaragaza ukuboko kwayo mu maso y’amahanga yose, imenyesha ibihango byayo n’inkuru nziza yayo abari mu nzu ya Isirayeli.

12 Kubera iyo mpamvu, azongera abavane mu buretwa, kandi bazakoranyirizwa hamwe mu bihugu by’umurage wabo; kandi bazavanwa mu icuraburindi n’umwijima; maze bazamenye ko Nyagasani ari Umukiza wabo n’Umucunguzi wabo, Ushoborabyose wa Isirayeli.

13 Kandi amaraso ya rya torero rinini kandi rizira, ariryo maraya w’isi yose, azabagaruka ku mitwe yabo bwite; kuko bazarwana hagati yabo, kandi inkota y’ibiganza byabo bwite izagwa ku mitwe yabo bwite, kandi bazasindishwa n’amaraso yabo bwite.

14 Kandi buri bwoko buzakurwanya, wowe nzu ya Isirayeli, buzasubiranamo, kandi bazagwa mu mwobo bacukuye ngo bagushemo abantu ba Nyagasani. Kandi abarwanya bose Siyoni bazarimburwa, nuko ya maraya ikomeye, yagoretse inzira nziza za Nyagasani, koko, rya torero rinini kandi rizira, rizashwanyuka ribe umukungugu kandi ukugwa kwaryo kuzaba gukomeye.

15 Kuko dore, umuhanuzi aravuga ati: igihe kiraje bwangu ngo Satani atazongera kugira ububasha ku mitima y’abana b’abantu; kuko umunsi vuba uraje ngo abirasi bose n’abakorana ubugome bazabe nk’igikenyeri; kandi umunsi uraje ngo batwikwe.

16 Kuko igihe vuba kiraje ngo ubwuzure bw’umujinya w’Imana usukwe ku bana b’abantu bose; kuko ntizemera ko abagome bazarimbura abakiranutsi.

17 Kubera iyo mpamvu, izarengera abakiranutsi ku bubasha bwayo, ndetse nibibaho ko ubwuzure bw’umujinya wayo bugomba kuza, n’abakiranutsi bakarengerwa, ndetse kugeza ubwo abanzi babo barimbuwe n’umuriro. Kubera iyo mpamvu, abakiranutsi ntibagomba kugira ubwoba; kuko umuhanuzi avuga ko, bazatabarwa, ndetse niyo byaba n’umuriro.

18 Dore, bavandimwe banjye, ndababwira, ko ibi bintu bigomba vuba aha kubaho; koko, ndetse amaraso, n’umuriro, n’ibihu by’umwotsi bigomba kuza; kandi bigomba kuba kuri iyi si; kandi bije ku bantu kubw’umubiri niba baramutse banangiye imitima yabo kuri Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli.

19 Kuko dore, umukiranutsi ntazarimbuka; kuko igihe nta kabuza kigomba kuza ngo abarwanya Siyoni bose bazacibwe.

20 Kandi Nyagasani nta kabuza azategura inzira ku bantu be, kugeza ku iyuzuzwa ry’amagambo ya Mose, yavuze, avuga ati: Umuhanuzi Nyagasani Imana yanyu izabahagurukiriza, umeze nkanjye; muzamwumvire mu bintu byose azababwira. Kandi hazabaho ko abatazumvira uwo muhanuzi bose bazacibwa mu bantu.

21 Kandi ubu njyewe, Nefi, mbatangarije, ko uyu umuhanuzi Mose yavuze yari Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli; kubera iyo mpamvu, azarangiza urubanza mu bukiranutsi.

22 Kandi abakiranutsi ntibagomba gutinya, kuko nibo batazakorwa n’isoni. Ahubwo ni ubwami bwa sekibi, buzubakwa mu bana b’abantu, ubwami bwubatswe mu bari mu mubiri—

23 Kuko igihe kiraje bwangu ngo amatorero yose yubatswe abone indamu, n’ayo yose yubatswe ngo abone ububasha ku mubiri, n’ayo yubatswe ngo abe ibyamamare imbere y’amaso y’isi, n’abo bifuza irari ry’umubiri n’ibintu by’isi, no gukora ubwoko bwose bw’ibibi; koko, muri make, ababarizwa bose mu bwami bwa sekibi nibo bagomba kugira ubwoba, no gutengurwa, no guhinda umushyitsi; ni bo bagomba kumanurwa hasi mu mukungugu; ni bo bagomba gukongoka nk’igikenyeri; kandi ibi bijyanye n’amagambo y’umuhanuzi.

24 Kandi igihe kiraje bwangu ngo umukiranutsi azamurwe hejuru nk’inyana zo mu kiraro, kandi Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli agomba kuba ku ngoma n’ubutware, n’ubushobozi, n’ububasha, n’ikuzo ryinshi.

25 Kandi azakoranya abana be kuva mu mpande enye z’isi; nuko azabare intama ze, kandi ziramuzi; maze hazabeho umukumbi umwe n’umwungeri umwe; kandi azaragira intama ze, maze zizamubonemo urwuri.

26 Kandi kubera ubukiranutsi bw’abantu be, Satani nta bubasha afite; kubera iyo mpamvu, ntashobora kuzarekurwa mu gihe cy’imyaka myinshi; kuko nta bubasha afite ku mitima y’abantu, kuko batuye mu bukiranutsi, kandi Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli ari ku ngoma.

27 Kandi ubu dore, njyewe, Nefi, ndababwira ko ibi bintu byose bigomba kubaho bijyanye n’umubiri.

28 Ariko, dore, amahanga yose, amoko, indimi, n’abantu, bazatura batekanye muri Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli nibibaho ko bihana.

29 Kandi ubu njyewe, Nefi, ndekeye aha; kuko ubu ntahangara kuvuga ibirenzeho ku byerekeye ibi bintu.

30 Kubera iyo mpamvu, bavandimwe banjye, ndifuza ko mwamenya ko ibintu byanditswe ku bisate by’umuringa ari iby’ukuri; kandi bihamya ko umuntu agomba kumvira amategeko y’Imana.

31 Kubera iyo mpamvu, ntimugomba gutekereza ko njyewe na data ari twebwe twenyine twabihamije, ndetse twabyigishije. Kubera iyo mpamvu, nimuzumvira amategeko, kandi mukihangana kugeza ku ndunduro, muzatabarwa ku munsi wa nyuma. Kandi ni uko biri. Amena.