Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 11


Igice cya 11

Nefi abona Roho wa Nyagasani kandi akerekwa mu iyerekwa igiti cy’ubugingo—Abona nyina w’Umwana w’Imana kandi amenya iby’ukwimanura hasi kw’Imana—Abona umubatizo, umurimo, n’ibambwa rya Ntama w’Imana—Abona na none ihamagarwa n’umurimo w’Intumwa Cumi n’ebyiri za Ntama. Ahagana 600–592 M.K.

1 Kuko habayeho ko nyuma y’uko nari maze kwifuza kumenya ibintu data yari yarabonye, kandi kubera ko nizeraga ko Nyagasani ashobora kubimenyesha, ubwo nari nicaye ntekereza byimbitse mu mutima wanjye najyanywe muri Roho wa Nyagasani, koko, ku musozi muremure bihebuje, ntigeze mbona na rimwe mbere, kandi kuri wo nta na rimwe nigeze mpakandagiza ikirenge cyanjye.

2 Kandi Roho yarambwiye ati: Dore, ni iki wifuza?

3 Maze ndamubwira nti: Ndifuza kubona ibintu data yabonye.

4 Nuko Roho arambwira ati: Wemera se ko so yabonye igiti yavuze?

5 Maze ndamubwira nti: Yego, uzi ko nizera amagambo yose ya data.

6 Kandi ubwo nari maze kuvuga aya magambo, Roho yaranguruye ijwi, avuga ati: Hahimbazwe Nyagasani, Imana isumbabyose; kuko ari Imana itegeka isi yose, koko, ndetse iri hejuru ya byose. Kandi urahirwa wowe, Nefi, kuko wemera Umwana w’Imana isumbabyose; kubera iyo mpamvu, uzabona ibintu wifuje.

7 Kandi dore iki kintu uzagihabwaho ikimenyetso, kugira ngo numara kubona igiti cyera urubuto so yariyeho, uzabone na none umuntu amanuka mu ijuru, kandi uzamumwibonera; nuko nyuma y’uko uzaba umaze kumubona uzahamye ko ari Umwana w’Imana.

8 Kandi habayeho ko Roho yambwiye ati: Reba! Nuko ndareba maze mbona igiti; kandi cyasaga n’igiti data yabonye; kandi ubwiza bwacyo bwari burenze cyane, koko, buhebuje ubwiza bwose; kandi ukwererana kwacyo kwahebuzaga uk’urubura.

9 Kandi habayeho ko nyuma y’uko nari maze kubona igiti, nabwiye Roho nti: Nabonye ko wanyeretse igiti cy’agaciro gakomeye kurusha ibindi byose.

10 Maze arambwira ati: Ni iki wifuza?

11 Nuko ndamubwira nti: Kumenya ibisobanuro byacyo—kuko namubwiraga nk’uko umuntu avuga; kuko nabonye ko yari mu ishusho y’umuntu; nyamara, nari nzi ko yari Roho wa Nyagasani; nuko amvugisha nk’uko umuntu avugisha undi.

12 Kandi habayeho ko yambwiye ati: Reba! Maze ndareba ngerageza kumuhanga amaso, maze sinamubona; kuko yari yamaze kuva imbere yanjye.

13 kandi habayeho ko narebye maze mbona umurwa munini wa Yerusalemu, ndetse n’indi mirwa. Maze mbona umurwa wa Nazareti; nuko mu murwa wa Nazareti mbonamo isugi, kandi yari ahebuje kuba acyeye kandi ari inzobe.

14 Kandi habayeho ko nabonye ijuru rikinguka; nuko umumarayika aramanuka maze ampagarara imbere; maze arambwira ati: Nefi, ubonye iki?

15 Nuko ndamubwira nti: Isugi, nziza cyane kandi icyeye kurusha andi masugi yose.

16 Maze arambwira ati: Ese uzi ukwimanura hasi kw’Imana?

17 Nuko ndamubwira nti: Nzi ko ikunda abana bayo; icyakora, sinzi igisobanuro cy’ibintu byose.

18 Maze arambwira ati: Dore, isugi wabonye ni nyina w’Umwana w’Imana, mu buryo bw’umubiri.

19 Kandi habayeho ko nabonye ko yajyanywe muri Roho; maze nyuma y’uko yari yajyanywe muri Roho mu kanya gato, umumarayika yarambwiye, avuga ati: Reba!

20 Maze ndareba kandi nongera kubona ya sugi, icigatiye umwana mu maboko yayo.

21 Nuko umumarayika arambwira ati: Dore Ntama w’Imana, koko, ndetse Umwana wa Data Uhoraho! Ese uzi icyo igiti so yabonye gisobanura?

22 Maze musubiza, mvuga nti: Yego, ni urukundo rw’Imana, rwisakaje hose mu mitima y’abana b’abantu; niyo mpamvu, aricyo giteye ubwuzu kuruta ibintu byose.

23 Nuko ambwira, avuga ati: Nibyo, kandi kirusha ibindi kunezeza ubugingo.

24 Kandi nyuma yo kuvuga aya magambo, yarambwiye ati: Reba! Maze ndareba, nuko mbona Umwana w’Imana agendagenda mu bana b’abantu; kandi mbona benshi bikubita hasi ku birenge bye maze bakamuramya.

25 Kandi habayeho ko nabonye ko inkoni y’icyuma, data yari yarabonye, yari ijambo ry’Imana, ryayoboraga ku isoko y’amazi atemba, cyangwa ku giti cy’ubugingo; ayo mazi akaba ari igishushanyo cy’urukundo rw’Imana; ndetse nabonye ko igiti cy’ubugingo cyari igishushanyo cy’urukundo rw’Imana.

26 Maze umumarayika yongera kumbwira ati: Reba maze ubone ukwimanura hasi kw’Imana.

27 Nuko ndareba maze mbona Umucunguzi w’isi, data yari yaravuze; ndetse mbona umuhanuzi wagombaga kumutegurira inzira mbere. Kandi Ntama w’Imana yaraje maze abatizwa na we; nuko nyuma yuko abatizwa, nabonye ijuru rikinguka, maze Roho Mutagatifu amanuka ava mu ijuru nuko amujyaho mu ishusho y’inuma.

28 Kandi nabonye ko yagiye gufasha abantu, mu bubasha n’ikuzo ryinshi; maze imbaga y’abantu ikoranira hamwe ngo imwumve; nuko mbona ko bamwirukanye ngo abavemo.

29 Ndetse nabonye cumi na babiri bandi bamukurikiye. Kandi habayeho ko batwawe muri Roho imbere yanjye, maze sinababona.

30 Kandi habayeho ko umumarayika yongeye kumbwira, avuga ati “Reba!” Maze ndareba, nuko mbona ijuru ryongeye gukinguka, kandi mbona abamarayika bamanukira ku bana b’abantu; kandi bakabafasha.

31 Nuko yongeye kumbwira, avuga ati: Reba! Maze ndareba, nuko mbona Ntama w’Imana ajya mu bana b’abantu. Kandi nabonye imbaga y’abantu bari barwaye, kandi bari bababajwe mu buryo bwose bw’indwara, n’abadayimoni na roho mbi; maze umumarayika arambwira kandi anyereka ibi bintu byose. Kandi bakijijwe n’ububasha bwa Ntama w’Imana; nuko abadayimoni na roho mbi birirukanwa.

32 Kandi habayeho ko umumarayika yongeye kumbwira, avuga ati “Reba!” Maze ndareba nuko mbona Ntama w’Imana, ko yari atwawe n’abantu; koko, Umwana w’Imana ihoraho yaciriwe urubanza n’isi; kandi narabibonye kandi ndabihamya.

33 Kandi njyewe, Nefi, nabonye ko yazamuwe ku musaraba kandi yicwa kubera ibyaha by’isi.

34 Kandi nyuma y’uko yari amaze kwicwa nabonye imbaga z’isi, ko zari zikoranyirije hamwe ngo zirwanye intumwa za Ntama; kuko ni uko bitwaga n’umumarayika wa Nyagasani.

35 Kandi imbaga y’isi yakoraniye hamwe; maze mbona ko bari mu nyubako ngari kandi nini, isa n’inyubako data yabonye. Kandi umumarayika wa Nyagasani yongeye kumbwira, avuga ati: Dore isi n’ubwenge bwayo; koko, dore inzu ya Isirayeli yakoraniye hamwe kugira ngo irwanye izo ntumwa cumi n’ebyiri za Ntama.

36 Kandi habayeho ko nabonye kandi mpamya, ko iyo nyubako ngari kandi nini yari ubwirasi bw’isi; nuko irahanantuka, kandi ihanantuka ryayo ryari ritangaje bikabije. Nuko umumarayika wa Nyagasani arongera arambwira, avuga ati: Uku ni ko kuzaba ukurimburwa kw’amahanga, amoko, indimi, n’abantu, bazarwanya intumwa cumi n’ebyiri za Ntama.