Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 1


Igitabo cya Mbere cya Nefi

Ingoma ye n’Umurimo we

Inkuru ya Lehi n’umugore we Sariya, n’abahungu be bane, bitwaga (uhereye ku mukuru) Lamani, Lemuweli, Samu, na Nefi. Nyagasani aburira Lehi ngo ave mu gihugu cya Yerusalemu, kubera ko yahanuriye abantu ibyerekeranye n’ubukozi bw’ibibi bwabo none bakaba bashaka kurimbura ubuzima bwe. Afata urugendo rw’iminsi itatu mu gasi hamwe n’umuryango we. Nefi afata abavandimwe be maze asubira i Yerusalemu gushaka inyandiko y’Abayuda. Inkuru y’ingorane zabo. Bafata abakobwa ba Ishimayeli bababera abagore. Bafata imiryango yabo maze bajya mu gasi. Ingorane zabo n’imibabaro yabo mu gasi. Imigendekere y’ingendo zabo. Bagera ku mazi magari. Abavandimwe ba Nefi bamwigomekaho. Abakoza isoni, maze yubaka inkuge. Bita aho ahantu Aharumbutse. Bambuka amazi magari bajya mu gihugu cy’isezerano, n’ibindi. Ibi ni ibijyanye n’inkuru ya Nefi; cyangwa mu yandi magambo, njyewe, Nefi, nanditse iyi nyandiko.

Igice cya 1

Nefi atangira inyandiko y’abantu be—Lehi abona mu iyerekwa inkingi y’umuriro kandi asoma mu gitabo cy’ubuhanuzi—Asingiza Imana, avuga mbere k’ukuza kwa Mesiya, kandi ahanura ukurimbuka kwa Yerusalemu—Atotezwa n’Abayuda. Ahagana 600 M.K.

1 Njyewe, Nefi, kubera ko navutse ku babyeyi beza, niyo mpamvu hari ibyo nigishijwe ku bumenyi bwa data bwose; kandi kubera ko nabonye amakuba menshi mu mibereho y’iminsi yanjye, nyamara, nari naragiriwe neza bikomeye na Nyagasani mu minsi yanjye yose; koko, kubera ko nagize ubumenyi bukomeye bw’ubwiza n’amayobera y’Imana, kubera iyo mpamvu nkoze inyandiko y’ibikorwa byanjye mu minsi yanjye.

2 Koko, nkoze inyandiko mu rurimi rwa data, rugizwe n’ubumenyi bw’Abayuda n’ururimi rw’Abanyegiputa.

3 Kandi nzi ko iyi nyandiko nkoze ari iy’ukuri; kandi nyikoresheje ikiganza cyanjye bwite; kandi nyikoze bijyanye n’ubumenyi bwanjye.

4 Kuko habayeho ko mu ntangiriro y’umwaka wa mbere w’ingoma ya Zedekiya, umwami wa Yuda, (data, Lehi, wari warabaye i Yerusalemu iminsi ye yose); kandi muri uwo mwaka haje abahanuzi benshi, bahanuriraga abantu ko bagomba kwihana, cyangwa se umurwa mukuru Yerusalemu ukazarimburwa.

5 Kubera iyo mpamvu habayeho ko data, Lehi, uko yagendaga yasenganga Nyagasani, koko, ndetse n’umutima we wose, mu izina ry’abantu be bose.

6 Kandi habayeho ko ubwo yasengaga Nyagasani, haje inkingi y’umuriro maze yishinga ku rutare imbere ye; nuko abona kandi yumva byinshi; kandi kubera ibintu yabonye kandi yumvise yahinze umushyitsi kandi aratitira bikabije.

7 Kandi habayeho ko yasubiye mu nzu ye bwite i Yerusalemu; nuko yijugunya ku buriri bwe, kubera ko yari agushijwe isari na Roho n’ibintu yari yabonye.

8 Nuko kubera ko bityo yari yagushijwe isari na Roho, yatwawe kure mu iyerekwa, ndetse ku buryo yabonye ijuru rikinguye, kandi yatekereje ko yabonye Imana yicaye ku ntebe y’ubwami, ikikijwe n’ibivunge bitabarika by’abamarayika bitwaye nk’abarimo kuririmba no gusingiza Imana yabo.

9 Kandi habayeho ko yabonye Umwe amanuka ava rwagati mu ijuru, kandi yabonye ko ugushashagirana kwe kwasumbaga ukw’izuba ry’amanywa y’ihangu.

10 Kandi yabonye abandi cumi na babiri bamukurikiye, kandi ukubengerana kwabo kwari guhebuje kuruta ukw’inyenyeri zo mu kirere.

11 Kandi baramanutse nuko bajya ku isi; maze uwa mbere araza maze ahagarara imbere ya data, nuko amuha igitabo, kandi amutegeka ko agomba kugisoma.

12 Kandi habayeho ko uko yagisomaga, yuzuye Roho wa Nyagasani.

13 Kandi yasomye, avuga ati: Ishyano, ishyano, kuri Yerusalemu, kuko nabonye ibizira byawe! Koko, kandi ibintu byinshi data yasomye byerekeye Yerusalemu—ko izarimburwa, n’abayituye; benshi bazatikizwa n’inkota, kandi benshi bazatwarwa bunyago muri Babuloni.

14 Kandi habayeho ko ubwo data yasomaga kandi akabona ibintu byinshi bikomeye kandi bitangaje, yatangarije ibintu byinshi Nyagasani; nka: Imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje, Wowe Nyagasani Mana Ishoborabyose! Intebe yawe y’ubwami iri mu ijuru, kandi ububasha bwawe, n’ubwiza n’impuhwe biri ku batuye isi; kandi, kubera ko uri umunyempuhwe, ntuzatuma abagusanga bazatikira!

15 Kandi ni muri ubwo buryo imvugo ya data yari imeze isingiza Imana ye; kuko roho ye yari inezerewe, kandi umutima we uko wakabaye wari usendereye kubera ibintu byinshi yari yabonye, koko ibyo Nyagasani yari yamweretse.

16 Kandi ubu njyewe, Nefi, sinkora inkuru yose y’ibintu data yanditse, kuko yanditse ibintu byinshi yabonye mu mayerekwa no mu nzozi; ndetse yanditse n’ibintu byinshi yahanuye kandi yabwiye abana be, ntari bukorere inkuru yose.

17 Ariko ndakora inkuru y’ibikorwa byanjye mu gihe cyanjye. Dore, ndakora incamake y’inyandiko ya data, iri ku bisate nakoze n’ibiganza byanjye bwite; kubera iyo mpamvu, nyuma yo kwegeranya inyandiko ya data noneho nzakora inkuru y’ubuzima bwanjye bwite.

18 Kubera iyo mpamvu, nagira ngo mumenye, ko nyuma y’uko Nyagasani yari amaze kwereka data, Lehi, ibintu byinshi bitangaje, koko, byerekeye ukurimbuka kwa Yerusalemu, dore yagiye mu bantu, maze atangira guhanura no kubatangariza ibyerekeranye n’ibintu yabonye kandi yumvise.

19 Kandi habayeho ko Abayuda bamukwenaga kubera ibintu yabahamyaga kuri bo; kuko yahamije mu by’ukuri iby’ubugome bwabo n’amahano yabo; kandi yahamije ko ibintu yabonye kandi yumvise, ndetse n’ibintu yasomye mu gitabo, byamweretse byeruye iby’Ukuza kwa Mesiya, ndetse n’ugucungurwa kw’isi.

20 Nuko ubwo Abayuda bumvaga ibi bintu baramurakariye; koko, ndetse nk’uko byabaye ku bahanuzi ba kera, bari barirukanye, kandi bakabatera amabuye, maze bakabica; ndetse bashatse ubuzima bwe, kugira ngo babumwambure. Ariko dore, njyewe, Nefi, nzabereka ko impuhwe zuje urugwiro za Nyagasani ziri ku bo yatoranyije bose, kubera ukwizera kwabo, kugira ngo abahe ubushobozi ndetse n’ububasha bw’ugutabarwa.