Bibiliya n’Igitabo cya Morumoni byigisha ko kugira umugore umwe ariyo gahunda y’Imana y’ugushyingiranwa keretse ibivuze ukundi (reba 2 Samuel 12:7–8 na Yakobo 2:27, 30). Hakurikijwe ihishurirwa ryahawe Joseph Smtih, umugenzo w’ugushyingiranwa n’abagore benshi waratangijwe mu banyamuryango b’Itorero mbere ya 1840 (reba igice cya 132). Uhereye mu 1860 kugeza mu 1880, guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe yatoye amategeko yemeza ko iyi mikorere inyuranyije n’amategeko. Aya mategeko yemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe. Nyuma yo guhabwa ihishurirwa, Umuyobozi Wilford Woodruff yashyize ku mugaragaro Manifesito, yemewe n’Itorero nk’itegeko ry’ubuyobozi bwaryo kandi igomba gutangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 6 Ukwakira 1890. Ibi byaciye umuco k’ugushyingiranwa na benshi mu Itorero.