Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 82


Igice cya 82

Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, muri Independence, mu Karere ka Jackson, Missouri, ku itariki ya 26 Mata 1832. Umwanya wabaye uw’inteko y’abatambyi bakuru n’abakuru b’Itorero. Mu nteko, Joseph Smith yashyigikiwe nk’Umuyobozi w’Ubutambyi Bukuru, ariwo murimo yari yarimikiwe mbere mu giterane cy’abatambyi bakuru, abakuru, n’abanyamuryango, i Amherst, muri Ohio, ku itariki ya 25 Mutarama 1832 (reba umutwe w’igice cya 75). Iri hishurirwa ryongeye gusubiramo amabwiriza yatanzwe mu ihishurirwa rya mbere (igice cya 78) yo gushyiraho ikigo—kizwi nk’Ikigo Gihuriweho (bibwirijwe na Joseph Smith, ijambo “icyiciro” nyuma y’aho ryasimbuye “ikigo”)—cyo gucunga ibikorwa by’ubucuruzi n’ubwanditsi by’Itorero.

1–4, Ahatangwa byinshi, hasabwa byinshi; 5–7, Umwijima uganza mu isi; 8–13, Nyagasani aba aboshye iyo dukoze ibyo avuga; 14–18, Siyoni igomba kwaguka mu bwiza no mu butagatifu; 19–24, Buri muntu agomba gushakisha inyungu za mugenzi we.

1 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, bagaragu banjye, ko mu gihe mwababariranye ibicumuro byanyu, ndetse ni uko njyewe, Nyagasani mbababariye.

2 Icyakora, muri mwe harimo abakoze ibyaha bikabije, koko, ndetse mwese mwakoze ibyaha, ariko ni ukuri ndababwira, nimube amaso uhereye none, kandi mwirinde icyaha, hato imanza zikomeye zitagwa ku mitwe yanyu.

3 Kuko uwahawe byinshi asabwa byinshi; kandi ukorera icyaha umucyo ukomeye azabona ugucirwaho iteka gukomeye.

4 Muhamagara izina ryanjye kubw’amahishurirwa, maze nkayabaha; kandi uko mutubahiriza amagambo yanjye mbaha, muhinduka abanyabicumuro; kandi ubutabera n’urubanza nibyo gihano cyagenwe n’itegeko ryanjye.

5 Kubera iyo mpamvu, icyo mbwira umwe, mba nkibwiye bose: Murabe maso, kuko umwanzi akwirakwiza ubutware bwe, kandi umwijima uraganje.

6 Kandi uburakari bw’Imana bukongerejwe abatuye isi; kandi nta n’umwe ukora ibyiza, kuko bose bateshutse inzira.

7 Kandi ubu, ni ukuri ndababwira, njyewe, Nyagasani sinzababaraho icyaha icyo aricyo cyose; nimugende kandi ntimukore icyaha ukundi; ariko ibyaha bya kera bigaruka kuri uwo muntu ukora icyaha, niko Nyagasani Imana yanyu avuga.

8 Kandi byongeye, ndababwira, mbahaye itegeko rishya, kugira ngo musobanukirwe ugushaka kwanjye kuri mwebwe;

9 Cyangwa, mu yandi magambo, mbahaye amabwiriza y’uko mushobora kwitwara imbere yanjye, kugira ngo bishobore kubahindukirira agakiza.

10 Njyewe, Nyagasani, mba mboshye iyo mukora ibyo mvuga; ariko iyo mudakora ibyo mvuga, nta sezerano mbahaye.

11 Kubera iyo mpamvu, ni ukuri ndababwira, ko bikwiriye ku bagaragu banjye Edward Partridge na Newel K. Whitney, A. Sidney Gilbert na Sidney Rigdon, n’umugaragu wanjye Joseph Smith, na John Whitmer na Oliver Cowdery, na W. W. Phelps na Martin Harris bunge ubumwe kubw’isezerano n’igihango bidashoboka gutatirwa n’igicumuro, keretse urubanza ruzahita rukurikira, mu busonga bwanyu butandukanye—

12 Gucunga ibintu by’abakene, n’ibintu byose birebana n’ubwepiskopi haba mu gihugu cya Siyoni no mu gihugu cya Kirtland;

13 Kuko natuye igihugu cya Kirtland mu gihe cyanjye gikwiye kubw’inyungu z’abera ba Musumba Byose, no kubw’inyungu z’urumambo rwa Siyoni.

14 Kuko Siyoni igomba kwaguka mu bwiza, no mu butagatifu; imbibi zayo zigomba kwagurwa; imambo zayo zigomba gukomezwa; koko, ni ukuri ndababwira, Siyoni igomba guhaguruka maze ikambara imyambaro myiza.

15 Kubera iyo mpamvu, mbahaye iri tegeko ko mwifatanya kubw’igihango, kandi bigakorwa bijyanye n’amategeko ya Nyagasani.

16 Dore, hano hari ubushishozi bwanjye kubw’ineza yanyu.

17 Kandi mugomba kureshya, cyangwa mu yandi magambi, mugomba kugira amategeko areshya ku mitungo, kubw’inyungu zo gucunga ibibazo by’ubusonga bwanyu, buri muntu bijyanye n’ibyifuzo bye n’ibyo akeneye, mu gihe ibyifuzo bikiranutse—

18 Kandi ibi byose kubw’inyungu z’itorero ry’Imana iriho, kugira ngo buri muntu ashobore kunoza impano ye, kugira ngo buri muntu ashobore kunguka izindi mpano, koko, ndetse inshuro ijana, zo gutura mu bubiko bwa Nyagasani, kugirango bibe umutungo rusange w’itorero uko ryakabaye—

19 Buri muntu ushakisha inyungu za mugenzi we, kandi akora ibintu byinshi yivuye inyuma kubw’ikuzo ry’Imana.

20 Iki kigo nagitoranyirije kuba ikigo gihoraho kuri mwe, no ku bazungura, iyo mudakoze icyaha.

21 Kandi umuntu utatira igihango, kandi akakinangiraho umutima we, bazarebwa n’amategeko y’itorero ryanjye, kandi bazashyikirizwa urugaraguro rwa Satani kugeza ku munsi w’ubucunguzi.

22 Kandi ubu, ni ukuri ndababwira, kandi ibi ni ubushishozi, ubutunzi bubi mubushakisha inshuti, kandi ntibazabarimbura.

23 Nimumparire urubanza njyenyine, kuko ni urwanjye kandi nzitura. Amahoro abane namwe; imigisha yanjye ikomeze kuri mwe.

24 Kuko ndetse ubwami buracyari ubwanyu, kandi buzabaho ubuziraherezo, nimutagwa ngo muve mu mwete wanyu. Bigende bityo. Amena.