Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 31


Igice cya 31

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Thomas B. Marsh, Nzeri 1830. Umwanya wabayeho ako kanya nyuma y’igiterane cy’Itorero (reba umutwe w’igice cya 30). Thomas B. Marsh yari yarabatijwe mbere muri uko kwezi kandi yari yarimikiwe kuba umukuru mu Itorero mbere y’uko iri hishurirwa ritangwa.

1–6, Thomas B. Marsh ahamagarirwa kubwiriza inkuru nziza kandi yizezwa imibereho myiza y’umuryango we; 7–13, Agirwa inama yo kwihangana, guhora asenga, no kumvira Umuhoza.

1 Thomas, mwana wanjye, urahirwa kubera ukwizera kwawe mu murimo wanjye.

2 Dore, wagize imibabaro myinshi kubera umuryango wawe; nyamara, nzaguha umugisha n’umuryango wawe, koko, abana bawe, kandi umunsi uraje ngo bazemere kandi bamenye ukuri kandi babe umwe nawe mu itorero ryanjye.

3 Zamura umutima wawe maze unezerwe, kuko isaha y’ubutumwa bwawe ije; kandi ururimi rwawe ruzagobotorwa, kandi uzatangariza ubutumwa bwiza bw’umunezero ukomeye iki gisekuru.

4 Uzatangaza ibintu byahishuriwe umugaragu wanjye, Joseph Smith, Mutoya. Uzatangira kubwiriza kuva iki gihe, koko, kugira ngo uzasarure umurima weze utegereje gutwikwa.

5 Kubera iyo mpamvu, ahuramo umuhoro wawe na roho yawe yose, kandi ibyaha byawe birakubabariwe, kandi umugongo wawe uzikorezwa imiba, kuko umukozi akwiriye igihembo cye. Kubera iyo mpamvu, umuryango wawe uzabaho.

6 Dore, ni ukuri ndakubwira, basige gusa igihe gitoya, maze utangaze ijambo ryanjye, kandi nzabategurira umwanya.

7 Koko, nzafungura imitima y’abantu, kandi bazakwakira. Kandi nzatangiza itorero ku kuboko kwawe;

8 Kandi uzabakomeza kandi ubategurire igihe bazaba bakoranyijwe.

9 Ihangane mu mibabaro, ntuzatuke abatukana. Uyobore urugo rwawe mu bugwaneza, kandi ushikame.

10 Dore, ndakubwira ko uzaba umuganga ku itorero, ariko atari ku isi, kuko batazakwakira.

11 Ugende mu nzira yawe aho ariho hose nshaka, kandi uzahabwa n’Umuhoza ibyo uzakora n’aho uzajya.

12 Ujye uhore usenga, hato utazinjira mu gishuko maze ukabura ingororano yawe.

13 Ube indahemuka kugeza ku ndunduro, kandi dore, ndi kumwe nawe. Aya magambo si ay’umuntu cyangwa abantu, ahubwo ni ayanjye; njyewe Yesu Kristo, Umucunguzi wawe, kubw’ubushake bwa Data. Amena.