Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 59


Igice cya 59

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Siyoni, muri Jackson County, ku itariki ya 7 Kanama 1831. Mbere y’iri hishurirwa, igihugu cyari cyaratunganyijwe, nk’uko Nyagasani yari yarabibahayemo amabwiriza, kandi ikibanza cy’aho ingoro izubakwa cyari cyarejejwe. Ku munsi iri hishurirwa ryakiriweho, Polly Knight, umugore wa Joseph Knight Mukuru, yarapfuye, akaba ariwe munyamuraynago wa mbere w’Itorero wapfiriye muri Siyoni. Abanyamuryango ba mbere basobanura iri hishurirwa nk’“iribwiriza Abera uko bubahiriza Isabato n’uko biyiriza no gusenga.”

1–4, Abera b’indahemuka muri Siyoni bazahabwa umugisha; 5–8, Bagomba gukunda no gukorera Imana kandi bakubahiriza amategeko Yayo; 9–19, Kubw’ukubahiriza umunsi mutagatifu w’Imana, Abera bahabwa umugisha mu mubiri na roho; 20–24, Abakiranutsi basezeranyijwe amahoro muri iyi si n’ubugingo buhoraho mu isi izaza.

1 Dore, barahirwa, niko Nyagasani avuga, abazamukiye muri iki gihugu barangamiye gusa ikuzo ryanjye, bijyanye n’amategeko yanjye.

2 Kuko abariho bazaragwa isi, naho abapfa bazaruhuka imirimo yabo yose, kandi imirimo yabo izabakurikira; maze bazahabwe ikamba mu mazu ya Data, nabateguriye.

3 Koko, barahirwa abafite amaguru ahagaze mu gihugu cya Siyoni, bumviye inkuru nziza yanjye, kuko bazahabwa kubw’ingororano yabo ibintu byiza by’isi, kandi izera mu gisagirane.

4 Ndetse bazambikwa ikamba ry’imigisha ivuye mu ijuru, koko, hamwe n’amategeko atari makeya, kandi hamwe n’ibyahishuwe mu gihe cyabo—Abakiranutse kandi bagize umwete imbere yanjye.

5 Kubera iyo mpamvu, mbahaye itegeko, mvuga nti: Muzakunde Nyagasani Imana yanyu n’umutima wanyu wose, n’ubushishozi bwanyu, umutima, n’imbaraga; kandi mu izina rya Yesu Kristo muzamukorere.

6 Muzakunde mugenzi wanyu nk’uko mwikunda ubwanyu. Ntimuzibe, cyangwa ngo musambane, cyangwa mwice, cyangwa ngo mukore igisa nabyo.

7 Muzashimire Nyagasani Imana yanyu mu bintu byose.

8 Muzature igitambo Nyagasani Imana yanyu mu bukiranutsi, ndetse cy’umutima umenetse na roho ishengutse.

9 Kandi kugira ngo mushobore kurushaho kwirinda kwanduzwa n’isi, muzajya mu nzu y’isengesho maze muture amasakaramentu yanyu ku munsi wanjye mutagatifu;

10 Kuko ni ukuri uyu ni umunsi wabatoranyirijwe ngo muruhuke imirimo yanyu, kandi muhigure ubwitange bwanyu Musumba Byose.

11 Icyakora imihigo yanyu izaturwa mu bukiranutsi mu minsi yose n’ibihe byose;

12 Ariko mwibuke ko kuri uyu munsi wa Nyagasani, muzatura Musumba Byose amaturo yanyu n’amasakaramentu yanyu, mwaturira ibyaha byanyu abavandimwe banyu, n’imbere y’Imana.

13 Kandi kuri uyu munsi nta kintu kindi muzakora, uretse gutegura ifunguro ryanyu n’umutima umwe kugira ngo ukwiyiriza kwanyu gushobore kuba gutunganye, cyangwa, mu yandi magambo, kugira ngo umunezero wawe ushobore kuzura.

14 Ni ukuri, uku niko kwiyiriza n’isengesho, mu yandi magambo, umunezero n’isengesho.

15 Kandi igihe cyose mukora ibi bintu n’ishimwe, n’imitima no mu maso byishimye, atari n’ibitwenge byinshi; kuko iki ni icyaha, ahubwo n’umutima wishimye no mu maso hishimye—

16 Ni ukuri ndavuga, ko mu gihe mukoze ibi, ubwuzure bw’isi ari ubwanyu, ibikoko byo mu ishyamba n’ibiguruka byo mu kirere, n’ibyurira ibiti n’ibigenda ku isi;

17 Koko, n’ibyatsi, n’ibintu byiza bibyarwa n’isi, byaba kubw’ifunguro cyangwa kubw’imyambaro, cyangwa kubw’inzu, cyangwa kubw’ububiko, cyangwa kubw’imirima y’imbuto, cyagwa kubw’ubusitani, cyangwa kubw’inzabibu;

18 Koko, ibintu byose bibyarwa n’isi, mu gihe cyabyo, byaremwe kubw’inyungu n’akamaro ku muntu, haba gushimisha ijisho no gushimisha umutima;

19 Koko, kubw’ibiryo no kubw’imyambaro, kubw’icyanga no kubw’impumuro, kugira bihe imbaraga umubiri kandi bibesheho roho.

20 Kandi bishimisha Imana ko yahaye umuntu ibi bintu byose, kuko ari kubw’iyi mpamvu byaremewe gukoreshwa, n’ubushishozi, nta gukabya, cyagwa kubw’ubwambuzi.

21 Kandi nta kintu umuntu akora akababaza Imana, cyangwa agakongeza umujinya wayo, uretse abatatura ukuboko kwayo mu bintu byose, kandi ngo bumvire amategeko yayo.

22 Dore, ibi bijyanye n’itegeko n’abahanuzi; kubera iyo mpamvu, ntimungore ukundi ku byerekeye iki kibazo.

23 Ariko mumenye ko ukora imirimo y’ubukiranutsi azahabwa ingororano ye, ndetse amahoro muri iyi si, n’ubugingo buhoraho mu isi izaza.

24 Njyewe, Nyagasani, ndabivuze, kandi Roho arabihamya. Amena.