Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 106


Igice cya 106

Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, ari i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 25 Ugushyingo 1834. Iri hishurirwa ryerekejwe kuri Warren A. Cowdery, umuvandimwe mukuru wa Oliver Cowdery.

1–3, Warren A. Cowdery ahamagarwa nk’umuyobozi uyoboye aho hantu; 4–5, Ukuza kwa Kabiri ntikuzatungura abana b’umucyo nk’umujura; 6–8, Imigisha ihambaye ikurikira umurimo w’ubukiranutsi mu itorero.

Ndashaka ko umugaragu wanjye Warren A. Cowdery azashyirwaho kandi akimikwa nk’umutambyi mukuru uyoboye itorero ryanjye, mu gihugu cy’Umudendezo n’uturere tuhakikije;

Kandi akazabwiriza inkuru nziza yanjye ihoraho, nuko akazamura ijwi rye maze akaburira abantu, atari mu karere ke bwite gusa, ahubwo no mu turere tuhegereye.

Kandi yegurire umwanya we wose uyu muhamagaro ukomeye kandi mutagatifu, muhaye ubu, ashakisha n’umwete ubwami bw’ijuru n’ubukiranutsi bwabwo, kandi ibintu byose bya ngombwa bizongerwaho; kuko umukozi akwiriye igihembo cye.

Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, ukuza kwa Nyagasani kuregereje, kandi gutunguye isi nk’umujura mu ijoro—

Kubera iyo mpamvu, nimukenyere, kugira ngo mushobore kuba abana b’umucyo, kandi uwo munsi ntuzabatungura nk’umujura.

Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, habayeho umunezero mu ijuru ubwo umugaragu wanjye Warren yunamiraga icyubahiro cyanjye; kandi akitandukanya n’ubucakura bw’abantu;

Kubera iyo mpamvu, arahirwa umugaragu wanjye Warren, kuko nzamugirira impuhwe; kandi, ntitaye ku buriganya bw’umutima we, nzamuzamura igihe cyose aziyoroshya imbere yanjye.

Kandi nzamuha inema n’icyizere bizamwihanganisha; kandi nakomeza kuba umuhamya w’indahemuka n’umucyo ku itorero namuteguriye ikamba mu mazu ya Data. Bigende bityo. Amena.