Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 37


Igice cya 37

Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith na Sidney Rigdon, hafi ya Fayette, New York, Ukuboza 1830. Hano hatanzwe itegeko rya mbere ryerekeranye n’uguterana muri ubu busonga.

1–4, Abera bahamagariwe gukoranira muri Ohio.

1 Dore, ndababwira ko bitari ngombwa muri njye ko mugomba gusemura ukundi kugeza ubwo muzajya muri Ohio, kandi ibi kubera umwanzi no kubw’ineza yanyu.

2 Kandi byongeye, ndababwira ko mutazagenda kugeza ubwo muzaba mumaze kubwiriza inkuru nziza yanjye muri ibyo bice, kandi mwarakomeje itorero aho ariho hose riboneka, kandi by’umwihariko kurushaho muri Colesville; kuko, dore, bansengana ukwizera kwinshi.

3 Kandi byongeye, mpaye itorero itegeko, ko ari iby’ingenzi kuri njye ko bateranira hamwe muri Ohio, mu mwiteguro w’igihe umugaragu wanjye Oliver Cowdery azabagarukiramo.

4 Dore, harimo ubushishozi, kandi mureke buri muntu yihitiremo kugeza nje. Bigende bityo. Amena.