Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 50


Igice cya 50

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, ari i Kirtland, muri Ohio, ku wa 9 Gicurasi 1831. Amateka ya Joseph Smith avuga ko bamwe mu bakuru batasobanukiwe ukwigaragaza kw’amadayimoni atandukanye hanze mu isi kandi ko iri hishurirwa ryatanzwe nk’igisubizo kubw’ugusaba kudasanzwe kuri iki kibazo. Ibyitwa ibintu bya roho ntibyari bidasanzwe mu banyamuryango, bamwe muri bo bavugaga ko bahabwa amabonekerwa n’amahishurwa.

1–5, Roho nyinshi z’ikinyoma ziri hanze mu isi; 6–9, Baragowe ab’indyarya n’abaciwe mu itorero; 10–14, Abakuru bagomba kubwiriza inkuru nziza kubwa Roho; 15–22, Bombi ababwiriza n’abateze amatwi bakeneye kumurikirwa na Roho; 23–25, Ikitubaka si icy’Imana; 26–28, Abakiranutsi nibo batunze ibintu byose; 29–36, Amasengesho y’abejejwe asubizwa; 37–46, Kristo ni Umushumba Mwiza n’Ibuye rya Isirayeli.

1 Nimwumve, O mwebwe bakuru b’itorero ryanjye, kandi mutege ugutwi ijwi ry’Imana iriho, kandi mwitondere amagambo y’ubushishozi azabahabwa, bijyanye n’uko mwasabye kandi mwemerewe ku byerekeranye n’itorero, na roho zagiye hanze mu isi.

2 Dore, ni ukuri ndakubwira, ko hari roho nyinshi arizo roho z’ikinyoma, zagiye mu isi, kuyobya isi.

3 Ndetse Satani yashakishije kubayobya, kugira ngo ashobore kubarimbura.

4 Dore, njyewe, Nyagasani, narabitegereje kandi nabonye ibizira mu itorero ryigisha izina ryanjye.

5 Ariko barahirwa abakiranutsi kandi bihangana, haba mu buzima cyangwa mu rupfu, kuko bazaragwa ubugingo buhoraho.

6 Ariko baragowe ababeshya n’indyarya, kuko, niko Nyagasani avuga, nzabazana mu rubanza.

7 Dore, ni ukuri ndababwira, muri mwe harimo indyarya, zayobeje bamwe, bahaye umubisha ububasha; ariko dore abo bazagarurwa;

8 Ariko indyarya zizatahurwa kandi zizacibwa, haba mu buzima cyangwa mu rupfu, ndetse uko nzabishaka; kandi baragowe abaciwe mu itorero ryanjye, kuko abo batsinzwe n’isi.

9 Kubera iyo mpamvu, buri muntu nabe maso hato atazakora ikitari mu kuri n’ubukiranutsi imbere yanjye.

10 None ubu nimunsange, niko Nyagasani avuga, kubwa Roho, abakuru b’itorero rye, maze tuganirire hamwe, kugira ngo mushobore gusobanukira;

11 Reka tuganire ndetse nk’uko umuntu aganira n’undi amaso ku maso.

12 Ubu, igihe umuntu aganira n’undi arasonukirwa, kubera ko aganira nk’umuntu; ndetse ni uko nshaka, njyewe, Nyagasani, kuganira namwe kugira ngo musobanukirwe.

13 Kubera iyo mpamvu, njyewe Nyagasani ndababaza iki kibazo—Ni iki mwatoranyirijwe?

14 Kubwiriza inkuru nziza yanjye kubwa Roho, ndetse Umuhoza woherejwe kwigisha ukuri.

15 Kandi noneho se mwaba mwarahawe roho mudashobora gusobanukirwa, kandi mukazihabwa zivuye ku Mana; none se muri ibi mwaratsindishirijwe?

16 Dore muzasubiza iki kibazo ubwanyu; icyakora, nzabagirira impuhwe; ufite intege nkeya muri mwe azakomezwa.

17 Ni ukuri ndababwira, uwimitswe nanjye kandi akoherezwa kubwiriza ijambo ry’ukuri kubw’Umuhoza, muri Roho w’ukuri, aryigisha se kubwa Roho w’Ukuri cyangwa kubw’ubundi buryo?

18 Kandi bibaye kubw’ubundi buryo bwaba atari ubw’Imana.

19 Kandi byongeye, uwakira se ijambo ry’ukuri, aryakira kubwa Roho w’ukuri cyangwa kubw’ubundi buryo?

20 Bibaye kubw’ubundi buryo bwaba atari ubw’Imana.

21 Kubera iyo mpamvu, ni kuki byabaho ko udashobora gusobanukira no kumenya, kugira ngo uwakiriye ijambo kubwa Roho w’ukuri aryakire uko ryigishijwe kubwa Roho w’ukuri?

22 Kubera iyo mpamvu, ubwiriza n’uwakira, barumvikana, kandi bombi barubakwa kandi bakanezererwa hamwe.

23 Kandi ikitubaka si icy’Imana, kandi ni umwijima.

24 Icy’ Imana ni umucyo, kandi uwakiriye umucyo, kandi agakomeza mu Mana, yakira umucyo usumbyeho, kandi uwo mucyo urushaho kwiyongera kugeza ku munsi ukeye.

25 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, kandi ndabivuga kugira ngo mushobore kumenya ukuri, kugira ngo mwirukane umwijima muri mwe.

26 Uwimitswe n’Imana kandi agatumwa, uwo niwe uba utoranyirijwe kuba igihangange, nyamara ari muto n’umugaragu wa bose.

27 Kubera iyo mpamvu, niwe mutunzi w’ibintu byose; kuko ibintu byose bigengwa na we, haba mu ijuru no ku isi, ubugingo n’umucyo, Roho n’ububasha, atumwa kubw’ugushaka kwa Data binyuze muri Yesu Kristo, Umwana we.

28 Ariko nta muntu uba umutunzi w’ibintu byose keretse yarejejwe kandi akozwa icyaha cyose.

29 Kandi niba mwarejejwe kandi mukozwa icyaha cyose, muzasaba icyo aricyo cyose mushaka mu izina rya Yesu Kristo kandi kizakorwa.

30 Ariko nimumenya ibi, muzahabwa ibyo muzasaba, kandi nk’uko mwatoranyirijwe kuba umutwe, roho zizagengwa namwe.

31 Kubera iyo mpamvu, hazabaho, ko nimubona roho yigaragaje mudashobora gusobanukirwa, kandi ntimwakire iyo roho, muzasabe Data mu izina rya Yesu, kandi natabaha iyo roho, ubwo muzamenye ko itari iy’Imana.

32 Kandi muzahabwa ububasha burenze iyo roho, kandi muzatangarize iyo roho n’ijwi riranguruye ko itari iy’Imana.

33 Mutayicira urubanza muyituka, kugira ngo mudatsindwa, nta n’umwirato cyangwa umunezero, ngo hato mudafatirwa aho.

34 Uhabwa iby’Imana, nabifate ko ari iby’Imana; kandi nanezerwe kugira ngo afatwe n’Imana nk’ukwiriye guhabwa.

35 Kandi kubw’ukwitondera no gukora ibi bintu mwahawe, kandi muzahabwa nyuma y’aha—n’ubwami mwabuhawe na Data, n’ububasha bwo gutsinda ibintu byose byategetswe na we.

36 Kandi dore, ni ukuri ndababwira, murahirwa mwebwe ubu murimo kumva aya magambo yanjye aturuka mu kanwa k’umugaragu wanjye, kuko ibyaha byanyu mubibabarirwe.

37 Nimureke umugaragu wanjye Joseph Wakefield, nishimira cyane, n’umugaragu wanjye Parley P. Pratt agende mu matorero kandi ayakomereze kubw’ijambo ry’uguhugura;

38 Ndetse umugaragu wanjye John Corill; cyangwa benshi mu bagaragu banjye batoranyirijwe uyu murimo, maze bakore mu ruzabibu, kandi ntihagire umuntu ubabuza gukora icyo nabatoranyirije—

39 Kubera iyo mpamvu, muri iki kintu umugaragu wanjye Edward Partridge ntiyatsindishirijwe, ariko niyihane kandi azababarirwa.

40 Dore, muri abana batoya kandi ntimushobora kwikorera ibintu byose ubu; mugomba gukurira mu nema no mu bumenyi bw’ukuri.

41 Mwitinya, bana batoya, kuko muri abanjye, kandi natsinze isi, kandi muri mu bo Data yampaye;

42 Kandi nta n’umwe mu bo Data yampaye uzabura.

43 Kandi Data nanjye turi umwe. Ndi muri Data na data muri njye; kandi iyo munyakiriye, muba muri njye nanjye muri mwe.

44 Kubera iyo mpamvu, ndi hagati muri mwe, kandi ndi Umushumba mwiza, n’Ibuye rya Isirayeli. Uwubatse kuri uru rutare ntazagwa na rimwe.

45 Kandi umunsi uraje ngo mwumve ijwi yanjye kandi mumbone, kandi mumenye ko ndiho.

46 Nimwitegereze, kubera iyo mpamvu, kugira ngo mushobore kuba mwiteguye. Bigende bityo. Amena.